Ibisusa birinda uruhu gusaza rugakomeza gutemba itoto
Ibisusa ni kimwe mu mboga nziza umubiri wa muntu ukenera kuko bikungahayemo vitamine zitandukanye akaba ari nabyo byeraho ibihaza.
Ibisusa ni amababi y’uruyuzi rweraho ibihaza cyangwa se imyungu, bikaba bizana indabyo z’umuhondo zitwa udututu natwo turibwa. Mu bihe byo hambere, udututu batuvangaga n’ubundi bwoko butandukanye bw’imboga bakabigereka ku bishyimbo. Abariye ubunnyano babizi neza.
Akamaro k’ibisusa
Ibisusa birinda uruhu gusaza
Ntabwo kurya ibisusa bigabanya imyaka ufite, ahubwo muri byo habonekamo ibisukura umubiri byinshi bituma uruhu rudasaza no kutaza imvi imburagihe. ibisusa kandi byifitemo vitamine C ituma ibisebe bikira vuba, ndetse iyi vitamin C ikaba yongerera umubiri ingufu z’ ubudahangarwa umubiri ntupfe kurwara indwara ziterwa na mikorobe cyane cyane ibicurane.
Ibisusa birinda indwara ya cancer
Ibisusa birakungahaye bikaba birinda cancer n’indwara z’umutima. Bibonekamo vitamine A igira uruhare rukomeye mu kurinda indwara z’amaso cyane cyane kutareba neza iyo bwije no guhuma bizanwa n’izabukuru.
Ibisusa byongera intanga ngabo
Kurya ibisusa byongera umubare w’intanga zikorwa ku munsi bityo bikongerera umugabo amahirwe menshi yo kubyara. Ndetse bikarinda indwara zinyuranye zifata amabya (uruganda rukora intanga).
Ibisusa byongera amashereka no gukomera kw’amagufa
Kubera ko ibisusa byifitemo kalisiyumu, fosifore n’ imyunyungugu byongerera amagufa n’amenyo gukomera. Nkuko bikungahaye kuri kalisiyumu ni byiza ku mugore wonsa, kuko bizamura igipimo cya kalisiyumu, bityo umubiri ugakora amashereka ahagije.
Ibisusa bikunze kuboneka mu gihe cy’imvura ariko no mu gihe cy’izuba biraterwa bikavomererwa, hakaba haterwa inzuzi ziva mu gihaza gikomeye zabanje kumishwa ku izuba.
Source: Internet