“Amafaranga ntagura ubuzima” Bob Marley
Bob Marley Umwami w’ijyana ya Reggae Music yavutse taliki ya 6 Gashyantare 1945 Nine Miles muri Jamaica apfa taliki ya 11 Gicurasi 1981 azize kanseri mu bitaro bya Cedars of Lebanon Hospital I Miami.
Mu mwaka wi 1977, nibwo bamusanzemo kanseri yo mu bwoko bwa melanoma yahereye mu rwara igafata n’ino, ikaza kugera mu bihaha no mu bwonko, ikagera aho imutwaye ubuzima.
Nubwo imyaka 39 ishize Bob Marley atakiri kuri iyi isi y’abazima, akomeje gukundwa n’abantu benshi by’umwihariko urubyiruko, kubera injyana n’ubutumwa biri mu ndirimbo ze. Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze abenshi bafata nk’ubw’umuhanuzi aho kuba ubw’umuhanzi usanzwe.
Ngo ijambo rya nyuma yavuze aribwira umuhungu we Ziggy Marley yagize ati “amafaranga ntagura ubuzima”.
Muri Jamaica yasezeweho nk’intwari y’igihugu, ashyinguranwa na guitar ye mu rusengero ruri hafi y’aho yavukiye.
Indirimbo za Bob Marley nka “Zimbabwe”, “War” na “Africa Unite” zagize uruhare runini mu mpinduramatwara n’inkubiri yo guharanira ubwigenge muri Afurika mu myaka ya 1980 no kurwanya irondaruhu.
Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Redemption song, three little birds , is this love, one love, small axe, war, I shot the sheriff, jamming, iron lion Zion, buffalo, lively up, sun is shining, no woman no cry, satisfy my soul, could you be loved, trenchtown rock n’izindi.