Abakize corona virusi bahangayikishijwe n’abakibishisha

Dr Muvunyi Zuberi Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Serivisi z’Ubuzima n’Ubuvuzi rusange, avuga ko abo bareka bagataha baba bizera ko bakize.

Bamwe mu bakize corona virusi bavuga ko bishishwa na bagenzi babo batinya ko bashobora kuyibanduza, kurundi ruhande ariko Ministeri y’Ubuzima ikaba ihumuriza abaturage bafite izo mpungenge ibabwira ko abasezererwa haba hizewe ko bakize neza.

KARA (Izina tumuhimbye) ni umugabo w’imyaka 47, afite umugore n’abana batatu, ubusanzwe ni umuturage utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, KARA, mu buzima busanzwe ni umucuruzi w’ibyuma bisimbura ibindi by’ibinyabiziga (Spare parts).

Kuva tariki ya 20 Ukuboza 2019 kugera tariki ya 20 Mutarama KARA yari  mu ngendo ze zisanzwe z’ubucuruzi mu bihugu bya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu n’Ubushinwa ahatangiriye iki cyorezo cya Covid 19, KARA avuga ko ubwo amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yasohokaga yari iwe mu rugo atari yarigeze ajya kwa Muganga cyane ko, nta bimenyetso bya Covid 19 yari yagatangiye kugira, ariko nyuma y’icyumweru yatangiye guhinda umuriro no kubabara mu ngingo bituma ahamagara kuri nimero y’ubutabazi ya 114. KARA avuga ko mu gihe gito cyane, iwe mu rugo hahise haza Imbangukiragutabara (Ambulance) iherekejwe n’imodoka z’abashinzwe umutekano bose kimwe n’abaganga bari bambaye mu buryo bugaragaza ubwirinzi bwa kiganga. Nuko KARA yinjizwa muri Amabulance ajyanwa kwitabwaho, nyuma y’iminsi 24 yitabwaho yarakize ndetse aza no kongera gusubira iwe mu muryango.

Gusa ariko avuga ko kuva ubwo, usanga urugo rwe rwarabaye igicibwa muri karitsiye kubera ko bahita ko havuye umurwayi wa Corona, ibi bikaba ngo bimutera impungege z’uburyo azabasha kongera kwisanga muri sosiyete ndetse no gukomeza ubucuruzi bwe mu gihe benshi bamwishisha.

Si KARA gusa, wishishwa n’abaturanyi kuko na Carina (Izina tumihimbye) ni umukobwa w’imyaka 28 utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura  nawe avuga ko yagiriye ingendo mu gihugu cy’Ubwongereza nuko aza gutaha mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri niko guhita ashyirwa mu kato kugira ngo avurwe, nawe avuga ko uretse abaturanyi ngo hari n’abo mu muryango we batakimuvugisha kuri telefone ngo banga ko yabanduza Covid 19, Carina avuga ko nubwo yakize kandi akaba yaratashye ibi bimutera ipfumwe.

Yaragize ati” Nibyo nari nyirwaye, ariko rwose nkubwije ukuri nubwo bayinsanganye, sinigeze numva ari indwara ikubabaza,  ngo wenda wumve urembye, numvaga ari uburwayi busanzwe bworoheje, kuburyo abaganga bambwiye ko nakize ngomba gutaha numva biranshimishije, kuko nari nkumbuye abo mu muryango wanjye”. Yongeraho ko nubwo abo mu muryango we bo batamwishisha 100% ariko nabo ubona bahorana impungenge z’uko yazabanduza. Carina asoza avuga ko Leta yakwiye gukora ubuvugizi ku myumvire nkiyi itariyo bamwe mu bantu bafite kuri Coronavirus, bakumva ko ari indwara umuntu avurwa igakira.

Covid19

 

Ese Corona Virusi ivurwa ite?

Mu kiganiro yatanze kuri Radio na Televisiyo by’Iguhugu Taliki ya 16 Mata uyu mwaka, Dr Muvunyi Zuberi Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi rusange yagarutse ku barwayi bagaragaweho covid 19 baravurwa nyuma baza no gukira barasezerarwa.

Yaragize ati “Ni byo koko Covid 19 nta muti nta rukingo rwayo bihari ariko rero ntibibuza abaganga kuvura ibyuririzi byayo, kuko ni nabyo biyitera, ubu rero aba mwumva batashye, bavuwe ibyuririzi kandi barakize”.

Ese uwakize dukwiye kumwishisha?

Muri kiriya kiganiro, Dr Muvunyi Zuberi yahumurije abaturage bakomeje kugaragaza impungege z’uko abakize babanduza ashimangira  ko abemererwa gutaha baba ari abo,  abaganga baba batagishidikanya ko koko bakize neza.

Yaragize ati “Aba turekura bagataha  nuko tuba twizeye ko baba barakize…..kandi mbere y’uko tubasezerera, haba harafashwe ibipimo byinshi mu minsi itandukanye, kugira ngo twizere ko nta virusi ikibarimo, na nyuma y’uko batashye dukomeza kubakurikirana kugira ngo dukomeze tumenye amakuru yabo y’uko bamerewe, bityo rero nta mpungenge dukwiye kugira”.

Dr Zuberi Muvunyi avuga ko kuba abantu bakira ariko, ibi  bitakuraho izindi ngamba zihari zo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, zirimo kuguma mu rugo, gukaraba intoki, guhana intera ya metero imwe no kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza. Minisiteri y’Ubuzima ikaba inaherutse gusaba abaturarwanda bose kujya bambara udupfukamunwa.

Kugeza none taliki ya 29 Mata 2020, abantu 95 bamaze gukira naho abanduye iyi ndwara bo ni 212.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 12 =