Ingaruka ni nyinshi ku batizanya agapfukamunwa

Uwambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda coronavirus. Photo: Internet

Bamwe mu baturage baratizanya udupfukamunwa mu rwego rwo kugira ngo biborohereze kuva mu rugo. Ni mu gihe impuguke mu kurwanya indwara z’Ibyorezo zibaburira zibabwira ko, ibyo bakora bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni kuwa gatandatu tariki ya 18 Mata 2020, ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa  mu Rwanda, umunyamakuru atembera mu mujyi wa Nyamata, haramukiye imvura ariko uko igenda igabanuka, abaturage niko nabo bagenda baba benshi baza guhaha ku isoko, ubusanzwe rirema ku buryo bwagutse ku minsi yo kuwa gatandatu iyo utahuriranye n’umuganda ngarukakwezi ndetse rikarema ku buryo bwagutse kuwa gatatu wa buri cyumweru.

Umwe mu baje guhaha ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 20-25, yitwa Callixte Twagirimana….ambwiye ko atuye ahazwi nko kuri ‘Kariyeri’, ni mu murenge wa Nyamata, mu karere ka Bugesera, Callixte aje mu isoko afite agafuka gato  aje guhahiramo ndetse yagerageje kubahiriza amabwiriza kuko yaje anambaye agapfukamunwa .

Mu kumwitegereza ariko, ako gapfukamunwa biragaragarira amaso ko gasa nabi, Umunyamakuru wa The Bridge Magazine, arushijeho kumwegera ngo amuganirize, niko gutangira gutebya, basuhuzanya bubahirije intera ya metero imwe n’igice, ni ko kumubaza ikibazo nyamukuru ngira nti «  ako gapfukamunwa kawe ko kanduye se ? Undi ansubije  atajuyaje agira ati ‘ntabwo ari akanjye Musaza !.. nako natiye kugirango mbashe kuza guhaha. »

Hirya gato ku muhanda wa kaburimbo uri munsi y’isoko rinini ry’umujwi  wa Nyamata, hari abashinzwe umutekano biganjemo ABAPOLISI na DASSO bari kugenzura ko amabwiriza y’isuku yatangajwe, yubahirizwa n’abaje guhaha, hari bamwe mu baturage baje mu isoko ariko bigaragara ko baje ariko batubahirije amwe mu mabwiriza, abo bahagararanye na Polisi bari gutanga ibisobanuro, mu gihe ku rundi ruhande uwo bigaragara ko ayayubahirije anambaye agapfukamunwa we ari koroherezwa agatambuka, akajya mu isoko.

Kutamenya ingaruka zabyo bituma bamwe basangira agapfukamunwa

Gusangira agapfukamunwa muri bamwe mu baturage, usanga abenshi babikora kubera kutamenya ingaruka mbi byabateza, Habimana Edouard, ni umunyonzi utwara imizigo y’abaje guhaha, nawe avuga ko iyo abonye umugenzi ukeneye ko amutwaza imizigo atira mugenzi we agapfukamunwa.

Aragira ati « njyewe ntabwo ngafite (agapfukamunwa) kubera ko karahenze sinabona ayo kukagura ariko kugira ngo Polisi itamfata, mpita ngatira nkageza umuzigo (ibyo bahashye) mu mugi ubundi nkagaruka nkagasubiza uwakantije . »

Bamwe mu batira agapfukamunwa, bagaragaza ko batazi akamaro kako mu kubarinda kwandura, ahubwo bo bakabifata nk’icyangombwa kibafasha kwidejyembya. Murekakate Jeanne ni umucuruzi w’inanasi nawe waremye isoko rya Nyamata, uyu ntiyemera ko Covid-19 yamufatira mu gutizanya gapfukamunwa, aho yagize ati « izi erega ni indwara z’abakire, twebwe ba rubanda ntabwo zatugeraho, kuko nubusanze tunasangira ibindi n’inzoga cyangwa se ubushera kandi nta kibazo bidutera, ni nayo mpamvu n’agapfukamunwa kugasangira na bagenzi banjye nta kibazo mbibonamo. »

Udupfukamunwa dukozwe mu mwenda wa Poliyesiteri (polyester) ngo dushobora gukumira ubwandu ku kigero cya 40-60 % . Photo: Internet

 

Igiciro cy’agapfukamunwa kiri hejuru gituma bamwe  bagatizanya

Nsengiyumva Emmanuel, akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare (Umunyonzi) mu murenge wa Nyamata, avuga ko igiciro cy’agapfukamunwa kiri mu bimuzitira kukagira.

Yaragize ati « kariya gapfukamunwa nagiye kukabaza muri farumasi (Pharmacy) nsanga kamwe kagura igihumbi kandi ku munsi ayo sinyakorera, niyo mpamvu rero ntako ngira ahubwo iyo nkakeneye nkatira mugenzi wanjye. »

Mu Kiganiro Ishusho y’Umunsi, cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuwa mbere tariki ya 20 Mata, Dr Sabin Nsabimana Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangaje ko agapfukamunwa kari ku isoko ry’u Rwanda kari kamenyerewe ko kambarwa n’abo kwa Muganga gusa, kandi kambarwa inshuro imwe, ndetse kakambarwa n’umuntu umwe gusa,

Yagize ati « aka gapfukamunwa gakorewe mu ruganda ubundi gasanzwe kamenyerewe kwa muganga kandi nabo bakambara rimwe gusa, cyane ubwirinzi gakoranye bugira ubudahangarwa mu gihe cy’amasaha ane ukambaye…Ni nayo mpamvu rero ari byiza kubabiriza ayo masaha. »

Dr Sabin yakomeje yongeraho ko uretse kuba kambarwa rimwe gusa ngo ntigahererekanwa ayagize ati « agapfukamunwa kambarwa rimwe gusa, kuburyo iyo nyirukukambara agakuyemo aba atemerewe kongera kukambara kuko kaba katakaje ubwirinzi, ni nayo mpamvu kadatizwa, ngo umwe agakuyemo wenda agatize undi. »

Bitewe n’aho icyorezo cya Covid 19 kigeze mu kugihashya kandi inzego za Leta y’u Rwanda zishinzwe ubuzima zikaba zemeza ko n’ikoreshwa ryiza ry’agapfukamunwa ryabigizemo uruhare, byabaye ngombwa ko hafatwa indi ngamba mu kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19, ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima yamenyesheje abanyarwanda n’abaturarwanda bose ko buri muntu wese kugera kubatajya bava mu rugo agomba guhora iteka yambaye agapfukamunwa.

Dr Charles Karangwa, Umuyobozi  Mukuru w’Ikigo gishinzwe igenzura ry’Ibiribwa n’Imiti  RFDA, yatangaje ko Ikigo ayoboye cyamaze kugenzura ba rwiyemezamirimo n’inganda ku buryo mubari basabye uburenganzira bagenzuwe hakemerwamo 26 ngo ku buryo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha uturenga miliyoni ebyiri tuzaba twageze ku masoko hirya no hino mu gihugu, naho mu kwezi kumwe hakazaba hakozwe uturenga miliyoni 10, bityo abantu bagatangira kutugura kugira ngo batwambare.

Kuri ubu Inganda z’ubudozi 26 zatangiye gukora udupfukamunwa mu mwenda ukozwe muri Poliyesiteri (polyester) uyu ngo ushobora gukumira ubwandu ku kigero cya 40-60 % (ku ijana).

Utu dupfukamunwa tuzajya tumeswa kuko si twa tundi dusanzwe twakoreshwaga inshuro imwe gusa. Ibi bikaba bivuze ko, uko umubare munini w’abantu uzagenda ushishikarira kwambara udupfukamunwa ari nabyo bizatanga icyizere cyo gukumira ubwandu bushya bwa Corona Virusi. Abaturarwanda bakaba bibutswa, kandi kwambara agapfukamunwa bidakuraho izindi ingamba zisanzweho, zirimo kuguma mu rugo, kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no kwibuka iteka gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, ndetse ko kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe ibiganza.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 17 =