“Si byiza ko abantu baheranwa n’agahinda kuko hari ababa babatekerezaho” abahawe inkunga y’ingoboka mu murenge wa Ruhango

Bimwe mu biribwa n'ibikoresho by'isuku byahawe Intwaza i Nyamagana

Mu gihe  u Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus, bamwe mu  Intwaza batuye mu mudugudu wa Bumbogo akagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, baremewe n’umucuruzi Mutabazi Ferdinand, ibyo kurya  n’ibikoresho by’isuku bibunganira muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo.

Abaremewe n’imiryango 22 igizwe n’abasaza n’abakecuru bahekuwe na jenoside yakorewe abatutsi (Intwaza), bahawe ibiribwa birimo kawunga, amavuta, ibishyimbo n’ibikoresho by’isuku aribyo amasabune, injerekani n’amabase.

Mukeshimana Odette utuye mu mudugud Bumbogo, akagari Nyamagana umurenge wa Ruhango,  avuga ko ashima cyane inkunga y’ingoboka bahawe bashimira cyane ubuyobozi bwabatekerejeho cyane n’umuvandimwe w’umucuruzi  wabagaragarije igikorwa cy’urukundo, abaha ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Odette yagize ati “ Nkubwize ukuri  nsanzwe mbaho nta munsi y’urugo ngira, kuba mbonye iyi nkunga rwose ndishimye kandi ari uyu mucuruzi n’ubuyobozi burakoze cyane kuko ibyo bankoreye bimpaye icyizere cyo kubaho kandi neza. Ngewe uyu mucuruzi  narinsanzwe muzi akorera hariya ruguru y’isoko rya Ruhango, ariko ni ukuri aradufashije cyane Imana imuduhere umugisha”.

Odette akomeza  avuga ko umudugudu w’Intwaza barimo ari benshi, harimo abagenerwabikorwa ba FARG kandi bishimiye igikorwa cyiza ubuyobozi bwabagejejeho nkuko bisanzwe. Yagize ati “nge mbana n’abana babiri n’umugabo, ariko ndishimiye, ndasaba n’abandi ko iki gikorwa cy’urukundo bajya bakigira. Ufite uko yishoboye afashe utifite, kuko ibi n’ibyo byiza byo kubaka umuryango nyarwanda”.

Umutarage Gakuba atuye mu mudugudu wa Bumbogo, umurenge wa Ruhango, avuga ko ashimiye uwabatekereje Mutabi Fredinand ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kubatekerezaho bakabaha ibiribwa ndetse n’ibikoresho byiyambazwa mu masuku no kubika amazi.

Gakuba yagize ati “Numvise nishimiye, iyo ugize amahirwe ukabona umuntu ukwibuka muri ibi bihe byo Kwibuka, noneho dore turi no kuri Pasika ni amahirwe. Igikomeye ni ukubona impano nkiyi utari witeguye kubona. Ibi byatwibukije isengesho dusenge  rivuga riti “Mana ifunguro ridutunga uriduhe none” none Imana yibutse gusenga kwacu. Icyo nabwira bagenzi bacu ni uko batahorana agahinda no kwigunga kandi dufite ababa badutekereza ”

Mutabazi Ferdinand Umucuruzi waremeye Intwaza (Abasaza n’abakecuru bahekuwe na jenoside yakorewe abatutsi) aziha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, atuye mu murege wa Ruhango,avuga ko igitekerezo ntahandi yakivanye uretse kwiyumvamo ko agomba gufasha by’umwihariko  abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri iki gihe twibuka.

Ferdinand yagize ati “ibi ni ubwacu twabitekerejeho, ni umutima dusanganywe wo gufasha, twahereye hano mu murenge wa Ruhango  dutuyemo ndetse tunakoreramo. Ni byiza ko iyo haricyo urusha umuturanyi umufasha, ukamwegera niko kubaka umuryango nyarwanda”

Ferdinand yakomeje avuga ko ari byiza gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo badakomeza guheranwa n’agahinda ahubwo bakomeza kubaho kandi bakomeye. Yagize ati “ndashishikariza abacuruzi bagenzi banjye ko baba hafi yabafite ibibazo biturutse kubihe turimo bikomeye bahereye kubo bakorana, abo baturanye mu rwego rwo gufashanya”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe mu gihe cyo kwibuka abantu bajyaga ku inzibutso mu rwego rwo kwibuka  abazize jenoside yakorewe abatutsi ariko ubu  bikaba bitarashobotse kubera icyorezo cya Corona Virus akaba ariyo mpamvu ari ukwibukira mu rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema, yagize ati  ubu turimo gukoresha uburyo nkubu bwo kubafasha, tubageraho, tubahumuriza ko batari bonyine. Akarere ka Ruhango dufite Imidugudu 13 yabarokotse jenoside yakorewe abatutsi, aho kuri uyu munsi hafashijwe bamwe mu batuye mu mudugudu wa Bugombo, aho bizashoboka tuzakomeza kujyenda tubageraho tubaha ubufasha”.

Ibi kandi biri gukorwa n’abantu batandukanye mu gihugu mu rwego rwo kunganira Leta mu kugeza kubatishoboye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ryo ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020 ubwo yatangaje ko hateguwe uburyo bwo kwita ku batishoboye muri ibi bihe bidasanzwe Igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Corona.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 10 =