Nyuma y’imyaka 32, Madjaliwa Safari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yatangiye kuburanishwa
Aha, ni ku Bigega ahahoze bariyeri yiciweho Abatutsi, Safari akaba akurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Madjaliwa Safari, uzwi ku izina rya “Gudi”, wari umucuruzi uciriritse i Nyanza, yatangiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa Kabiri, taliki 17 Ugushyingo 2026, mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, aho Madjaliwa akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane kuri bariyeri yo ku Bigega mu karere ka Nyanza ahazwi nko kwa “Premier”, ndetse no mu bitero byagabwe ku muryango w’Abakono muri ako gace.
Madjaliwa Safari yavutse muri Gashyantare 1965 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, muri Segiteri ya Kavumu, Akagari ka Mukoni, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umucuruzi wari ufite resitora i Nyanza, mbere yaho akaba yarahoranye icyokezo aho yacuruzaga inyama ahitwa ku Bigega.
Mu iperereza ryakozwe n’inzego z’ubutabera, zagaragaje ko Madjaliwa Safari akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama na Butare, hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Bariyeri yo kwa “Premier” ku Bigega iri mu byibanzweho n’ubushinjacyaha
Kimwe mu bice by’ingenzi bigize dosiye ye, ni uruhare akekwaho kugira kuri bariyeri yo ku Bigega, izwi nko kwa “Premier” i Nyanza. Madjaliwa Safari akekwaho kuba umwe mu bayoboraga iyo bariyeri, aho bivugwa ko Abatutsi benshi bahiciwe.

Mu gihe cya Jenoside, bariyeri zari zimwe mu nzira zakoreshwaga mu guhagarika abantu, kubagenzura no kubamenya akenshi hifashishijwe indangamuntu zariho ubwoko bwabo. Izo bariyeri zagize uruhare rukomeye mu guhiga no kwica Abatutsi.
Mu batangabuhamya bumviswe mu iperereza, hari abavuga ko bamubonye kuri iyo bariyeri afite intwaro zirimo imbunda, umuhoro n’impiri. Hari kandi abamushinja gutanga amabwiriza yavuyemo iyicwa ry’abasivili, barimo n’abana.
Dosiye y’ubushinjacyaha inagaragaza ko akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uwitwaga Ndatsikira, wari ufite akadepo ka byeri mu gace ko ku Bigega, hamwe n’abana ba Muhizi aribo Serge na Thierry. Madjaliwa Safari anakekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe ku muryango w’Abakono, wari ugizwe n’imiryango y’Abatutsi.

Ibyo yemera n’ibyo ahakana
Mu gihe cy’iperereza, Madjaliwa Safari yemeye ko yagiye kuri bariyeri yo kwa “Premier” mu gihe cy’iminsi mike, ariko akaba yarabikoze kuko byari itegeko ntaho yari kubihungira.
Icyakora, Madjaliwa avuga ko kubikora byari itegeko muri icyo gihe, kandi ko nta ruhare rwihariye yari afite mu bikorwa byakorwaga kuri iyo bariyeri ndetse nta n’uruhare yagiye mu iyicwa ry’umuntu uwo ari we wese.
Yasobanuye kandi ko yari afite inshingano zo kwita kuri se wari warakomeretse, bityo ko atashoboraga kugenda uko ashaka muri icyo gihe.
Ku ruhande rwe, Me Philippe Meilhac, umwunganira mu mategeko, avuga ko uwo yunganira yari umucuruzi usanzwe, ko atigeze agira inshingano za gisirikare cyangwa iza politiki, kandi ko nta muntu yigeze yica kuri bariyeri.
Uko yageze mu Bufaransa n’ikurikiranwa rye
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Madjaliwa Safari yavuye mu Rwanda. Yabanje kunyura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomereza muri Congo-Brazzaville, nyuma aba muri Kameruni hagati ya 1999 na 2009.
Mu 2009, yimukiye mu Bufaransa, mu gace ka Tours, aho yajyanye n’umuryango we. Mu 2015, yasabye ubuhungiro mu Bufaransa abinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kwakira impunzi (OFPRA). Mu 2017, yahawe uburenganzira bwo kuba impunzi muri icyo gihugu.
Muri uwo mwaka kandi, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, kubera ibyaha yakekwagaho bifitanye isano na Jenoside.
Mu 2019, u Rwanda rwasabye u Bufaransa kumwohereza kugira ngo aburanishirizwe mu gihugu cye. Icyakora, ubusabe bw’u Rwanda ntibwemewe n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa.
Mu Ugushyingo 2019, Ubushinjacyaha bw’igihugu cy’Ubufaransa bushinzwe ibyaha by’iterabwoba (PNAT), bunafite mu nshingano ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, bwahaye umucamanza wihariye inshingano zo gukora iperereza kuri dosiye ye. Iperereza ryakozwe n’inzego zishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’urwango (OCLCH), aho abakozi bazo bagiye baza mu Rwanda gushaka ibimenyetso no kumva abantu bashobora gutanga amakuru ku byabaye mu 1994.
Ku wa 4 Nyakanga 2023, Madjaliwa Safari yatawe muri yombi i Tours mu Bufaransa, nyuma yaho yashinjwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ashyirwa muri gereza mu gihe iperereza ryakomezaga. Ku wa 6 Ukuboza 2024, abacamanza bari bashinzwe iperereza bafashe icyemezo cyo kohereza dosiye ye mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris kugira ngo aburanishwe.
Urubanza rwa Madjaliwa Safari mu Bufaransa si rwo rwa mbere rukurikiranye ibyaha akekwaho kuko urukiko Gacaca rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu 2007, kubera ibyaha bifitanye isano na Jenoside. Icyo gihano ariko ntiyigeze agikora kuko yakatiwe adahari.
Mu rubanza, hateganyijwe kuzumvwa abatangabuhamya bazi ibyabaye n’abafite amakuru ku mateka ya Jenoside. Bamwe bazatangira ubuhamya i Paris, abandi bazabutanga hakoreshejwe ikoranabuhanga bari i Kigali.
