Ijambo Perezida w’u Rwanda Kagame yagejeje ku banyarwanda mu gihe cyo Kwibuka 26

Perezida Kagame na Madame bunamiye abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Gisozi

Banyarwanda mwese, Nshuti z’u Rwanda, Turi muri cya gihe buri mwaka aho bigorana kuvuga neza icyo umuntu atekereza n’ikiri ku mutima. Dufatanije twese kwibuka ku nshuro ya 26, nk’uko dusanzwe tubigenza, kandi bizahoraho.

Ndagira ngo mbanze nshimire Abanyarwanda aho bari hose mu Gihugu mu ngo zabo, n’inshuti zacu, bakurikira uyu muhango wo kwibuka.

Ndabashimira kandi uruhare rwanyu mu gukurikiza ingamba zidasanzwe ariko ngombwa zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda no ku isi hose.

Uburyo bwo Kwibuka k’uyu mwaka rero biragoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku Gihugu, kuko tudashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi. Ntabwo byoroshye.

Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi, tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese. Ibi tubikora mu mihango ku rwego rw’Igihugu, no mu bindi bikorwa nk’Urugendo rwo Kwibuka, n’Ijoro ry’Icyunamo, n’ibiganiro aho dutuye.

Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka, no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa.

Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo, n’ibyo twatakaje, umuntu ku giti cye, n’Igihugu. Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu, n’abazakurikiraho, ibyabaye ku Gihugu cyacu, n’amasomo twabikuyemo.

Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomakaho. Ibyo byose twize mu mateka yacu ni ibikomeza ubumwe bwacu. Atwigisha agaciro k’ubuyobozi bwiza, bwita ku mibereho y’abenegihugu.

Twamenye akamaro ko gukorera hamwe, tukubaka ejo hazaza habereye Abanyarwanda bose. Ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga Abanyarwanda bizakomeza kudufasha mu kunyura mu bibazo bishya duhura nabyo, harimo n’ibyo muri iyi minsi.

Abatuye kuri iyi si twese duhuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwacu ari urusobe. Tuzakomeza rero gutanga umusanzu wacu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza, dusangira amateka yacu n’ibitekerezo bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu, n’abo bishobora kugira akamaro bose.

Kugira dutya ni ukongera ikizere gituma turushaho kuba abantu bazima, kandi kitwibutsa ko nta muntu umwe wenyine wigira.

Murakoze. Imana ibahe umugisha.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 5 =