19/09/ 2026 @ 11:10:54 AM

Aho abandi babona ikibazo, urubyiruko rwa Nyagatare rubonamo amahirwe

0
0c0bcb8e 7021 4fc2 b8da 7add4729b0ff

Urubyiruko rwasusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye Isi.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rwatangiye guhindura bimwe mu bibazo byugarije abaturage amahirwe yo guhanga imirimo no kwiteza imbere, binyuze mu mishinga igamije gutanga ibisubizo ku bibazo by’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi rwabigaragaje ku wa 17 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye Isi, ku rwego rw’igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko Rugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye.”

Muri uyu muhango, urubyiruko rwagaragaje imishinga rwatangije rushingiye ku bibazo rubona mu buzima bwa buri munsi, rugaragaza ko kubibonamo ibisubizo bishobora no kurufasha kwihangira imirimo.

Niyomufasha Enock, ukorera muri koperative ikora imbabura n’ibicanwa bitangiza ibidukikije, yavuze ko bahisemo gukemura ikibazo cyo gukoresha ibicanwa bihumanya ikirere no gutema amashyamba.
Ati: “Aho gutema amashyamba ngo turi gutwika amakara twahisemo gukoresha ‘brikete’, kandi bitanga umusaruro mwiza bikanatuma twiteza imbere.”

Niyomufasha Enock ukorera muri koperative ikora imbabura n’ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Ku rundi ruhande, Marie Chantal Nibishaka, uyobora kampani y’urubyiruko rwishyize hamwe rugahinga ubwatsi bw’amatungo , yavuze ko batangiye bashaka igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ubwatsi muri Nyagatare rishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Nibishaka Marie Chantal umuyobozi wa koperative y’urubyiriko ruhinga ubwatsi bw’amatungo.

Itsinda ryabo ryatangiriye ku bantu 10, ritangiza umushinga waryo n’ amafaranga ibihumbi 200 gusa. Nyuma y’umwaka RDDP yabateye inkunga ibafasha kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Duhinga ubwatsi bw’amatungo mu rwego rwo kwiteza imbere ku buryo dufite ‘green house’ ya 7kuri12 ishobora kweza toni 4 z’ubwatsi mu minsi 8″.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yavuze ko uru rubyiruko rugaragaza ko ibibazo biboneka mu baturage bishobora kuvamo amahirwe iyo bibonywe mu buryo bwo gushaka ibisubizo.
Yagize ati “Urubyiruko rureba ibibazo biri aho rutuye rukabibonamo amahirwe rukayabyaza umusaruro.”

Mayor w’akarere ka Nyagatare Kakooza Henry.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Ishungure Parfait na we yavuze ko kuba igice kinini cy’abaturage b’u Rwanda ari urubyiruko ari amahirwe igihugu gifite, asaba urubyiruko kugira inzozi zifite ishingiro, gukora cyane no kurinda ubuzima bwarwo.

Ati “Ingero z’uru rubyiruko rwo muri Nyagatare zigaragaza ko ikibazo cy’umuturage gishobora kuba intangiriro y’igitekerezo cy’iterambere rirambye, igisubizo ku kibazo cy’abaturage ndetse n’isoko yo kwihangira umurimo”.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko Ishungure Parfait.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri 2022 urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 muri Nyagatare rwari 177,981, bingana na 27.2% by’abaturage b’Akarere. Ku rwego rw’igihugu, EICV7 igaragaza ko urubyiruko rw’imyaka 16-30 rugize 27% by’abaturage b’u Rwanda. Muri 2023/24, 68% by’urubyiruko rwari muri “workfoce”, ariko hari itandukaniro hagati y’abahungu n’abakobwa: 71% ku bahungu na 65% ku bakobwa.

NISR igaragaza ko mu rubyiruko rukora, 53.3% bakora mu buhinzi, 33.4% bakora muri serivisi, naho 13.3% bakaba mu nganda. Mu cyaro, uruhare rw’ubuhinzi rurazamuka rukagera kuri 69.1%. Ibi biha Nyagatare umwihariko, kuko ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bikorwa by’ingenzi by’ubukungu bw’Akarere.

UWAMALIYA Mariette.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =