Rwamagana: Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruzikuba inshuro enye mu bushobozi

WASAC ivuga ko uruganda rwa Karenge rurimo kwagurwa, kandi ko ubushobozi bwarwo buzava kuri 12,000 m³ ku munsi bukagera kuri 48,000 m³ ku munsi.

Uruganda rw’amazi rwa Karenge rusanzwe rutanga metero kibe 12,000 z’amazi ku munsi, ariko rurimo kwagurwa kugira ngo ubushobozi bwarwo bwo gutanga amazi bugere kuri metero kibe 48,000 ku munsi.

Ibi bivuze ko ubushobozi bw’uru ruganda buzaba bwikubye inshuro enye, rugatanga igisubizo cy’amazi make muri aka karere.

Ibi byavuzwe ubwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yamurikaga abayobozi, abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage ibyagezweho mu myaka itanu ishize, kuva mu 2021 kugeza mu 2026, birimo imihanda, inganda, isoko, amashanyarazi ndetse no kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge.

Bamwe mu bafatanyabikorwa n’abaturage bamurikiwe ibyagezweho

Iri murikabikorwa ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bushyira umuturage ku isonga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumvuni Radjab, yavuze ko mu myaka itanu ishize Akarere kageze kuri byinshi mu iterambere, ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yifuje kumurikira abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, abafatanyabikorwa batandukanye n’abaturage, kugira ngo basubize amaso inyuma barebe ibyo bagezeho byiza kandi byinshi. Ni n’umwanya wo kureba ibyo batabashije kugeraho, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubigeraho.”

Yakomeje avuga ko intego y’iri murikabikorwa atari iyo kunenga, ahubwo ari ukugaragaza aho urugendo rw’iterambere rugeze, ibyo Akarere katabashije kugeraho ndetse n’imbogamizi kahuye na zo, kugira ngo abazakomereza kuri izi nshingano bazabashe kubakiraho.

Ati: “Si ukuziraga ababazadukorera mu ngata, ahubwo ni uburyo bwo kubereka uko urugendo twagenze, tukanabereka ibyo tutabashije kugeraho kugira ngo nabo bagere ikirenge mu cyacu, bakomerezeho, twese dukomeze kubaka Akarere twifuza ko gakomeza gutera imbere.”

Mbonyumvuni Radjab, atanga icyemezo.

Uruganda rwa Karenge rugiye kwagurwa kugira ngo rutange amazi menshi

Mbonyumvuni yavuze ko uruganda rw’amazi rwa Karenge rurimo kwagurwa, kugira ngo ubushobozi bwarwo bwo gutanga amazi bwiyongere.

Yavuze ko kuri ubu uru ruganda rutanga metero kibe 12,000 z’amazi ku munsi, ariko nyuma yo kwagurwa ruzajya rutanga metero kibe 48,000 ku munsi.

Ati: “Ruzaza kongera amazi.”

Umurungi Jeanette

Umurungi Jeanette, uhagarariye abagore mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko yishimira ibyagezweho mu myaka itanu ishize, birimo imihanda ya kaburimbo, imihanda y’imigenderano yakozwe ku bufatanye n’abaturage ndetse n’isoko rya Rwamagana ryubatswe.

Ati: “Turashimira manda isoje, ariko tunasaba ko yakomeza gufatanya n’abaturage ndetse n’indi komite izajyaho, bakayereka aho bagejeje ibikorwa n’imbogamizi bahuye na zo.”

Umurungi yavuze kandi ko bifuza ko amazi yiyongera muri aka Karere, kimwe n’ibindi bikorwa remezo, kuko abaturage bakomeje kwiyongera.

Rangira Rambert, ahabwa icyemezo

Hari n’ibitaragerwaho

Nubwo Akarere ka Rwamagana kagaragaza ibyagezweho, abayobozi bavuga ko hari n’ibikorwa bitagezweho uko byari biteganyijwe.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dr. Rangira Rambert, yavuze ko ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Rwamagana kikiri mu by’ingenzi bitarakemuka uko bikwiye.

Ati: “Aha mu Mujyi wa Rwamagana, ubu dusohotse aha tugafungura amarobine ni hake twasanga amazi. Dukeneye amazi; icyo kintu ntabwo twakigezeho kandi ntabwo byadushimishije. Ikindi ni umuhanda wa Rwamagana-Zaza, no kuba tudafite urwibutso rw’Akarere.”

Yavuze ko ibi biri mu bikorwa Akarere gakwiye gukomeza gushyira imbere kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.

Hanatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha Akarere kwesa imihigo.

Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Rwamagana kari gafite imihigo 117, yose kakaba karayesheje, uretse imihigo mike, irimo mutuelle de santé, itageze ku kigero cya 100%.

Nyirahabimana Josephine

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 × 12 =