Iburasirazuba: Ba mutimawurugo biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu Nteko rusange y’Inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, ba mutimawurugo biyemeje gukemura ibibazo byugarije umuryango barwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bagire imiryango itekanye kandi iteye imbere.

Banarebeye hamwe ibyo bamaze kugeraho mu myaka 5, bafata ingamba zokurwanya ibidindiza iterambere, birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, n’ibiyobyabwenge.

Insanganyamatsiko yagiraga iti “ Duhuze imbaraga, twubake umuryango utekanye ushoboye kandi uteye imbere”.

Nyiradende Marie Goleta wo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo wari witabiriye Inteko rusange y’abagore, yavuze ko bagiye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zinkorano, kuko mutimawurugo ari ntakumirwa, agera mu rubyiruko, mu bana, mu bagore bagenzi be, ndetse no mu rugo rwe ku mugabo.

Ati “ tugiye gukora ibishoboka tuganirize cyane urubyiruko ndetse na bamwe mu bagore usanga barishoye mu kunywa izo nzoga zitemewe, igihe habaye inteko y’abaturage, dusabe ijambo, tubabwire ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge”.

Nyirandege Marie Goleta , Mutimawurugo wo mu karere ka Gatsibo.

Mukamucyo Jeanette, ni umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, yatunze urutoki aho inzoga zinkorano n’ibiyobyabwenge biba biri.

Ati “izo nzoga zitujuje ubuziranenge n’ibyo biyobyabwenge biri ku mudugudu, mu ngo duturanye nazo, zikaba zirimo kugira ingaruka zo kwica abantu, kuzana amakimbirane mu muryango, kuko umuntu arakorera amafaranga akayajyana mu kabari yaza ntabone icyo ahahira umuryango, amakimbirane akavuka”.

Ibiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo kinjijwe mu mubiri w’umuntu gihindura imikorere yawo isanzwe.

Yakomeje agira ati “Ziriya nzoga zirimo gusenya umuryango, zigatuma abana bata ishuri, nk’Inama y’Igihugu y’abagore dufashe ingamba zo kwegera bariya bantu, kuko barazwi bari aho dutuye, tubabwire ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo babireke ndetse dutange n’amakuru yaho biri kugirango turusheho kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Mukamucyo Jeanette, ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yavuze ko mu bibazo ba mutimawurugo bagiye gukemura birimo n’amakimbirane yo mu ngo rimwe na rimwe ashobora kuba aterwa n’inzoga.

Ati “Twagiye tubona ko abagiye bagaragaraho ibibazo by’inzoga zitujuje ubuziranenge ugasanga ari utwo tubari ndetse n’abazenga harimo na bamutimawurugo cyangwa ba midugudu ndetse n’abari muri za komite z’abagore noneho bikaba bibi iyo bashyizemo n’uburinganire, aho usanga bari mu tubari n’abagabo ariho hava ibibazo by’amakimbirane”.

Yakomeje agira ati “ turasaba ba Mutimawurugo rwose kubyamagana, haba mu rubyiruko rwacu, aho usanga abantu batakaza indangagaciro”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa.

Ibyo ba Mutimawurugo bagezeho mu myaka 5

Abakobwa 8,749 bigishijwe imyuga n’ubumenyingiro, banahabwa ibikoresho;
Imiryango 23600 yorojwe inka;
Abagore 23,423 bibumbiye mu makoperative;
Abagore 92,4579 bitabiriye gukorana n’ibigo by’imari;
Imiryango 7,556 yatangiye guherekezwa mu kwikura mu bukene;
Inzu 199 zubakiwe imiryango itishoboye;
Hatewe ibiti by’imbuto 182,821;
Hubatswe uturima tw’igikoni 99,931;
Imiryango 16,975 yabanaga mu buryo butemewe b’amategeko yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyirahabimana Josephine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 19 =