Ingagi: Umurage uhuza kubungabunga ibidukikije n’iterambere

Ingagi zo mu misozi ni kimwe mu byiza nyaburanga u Rwanda rufite, kandi zifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Izi ngagi zifite umubiri munini n’imbaraga nyinshi, ariko zizwiho kuba zitonze kandi zibana mu matsinda ayoborwa n’ingagi y’ingabo ikuze. Ayo matsinda agizwe n’ingagi z’ingore, abana ndetse n’izindi ngagi z’ingabo.

Kugeza ubu, ingagi zo mu misozi zisaga 1,100 ziboneka mu bice bibiri by’ingenzi: Virunga Massif, ihuriweho n’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ndetse na Bwindi Impenetrable National Park yo muri Uganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), Mutangana Eugène, avuga ko kubungabunga ingagi bijyana no kurengera ibidukikije, ariko kandi bikaba bishobora guherekezwa n’iterambere ry’abaturage.

“Kubungabunga ibidukikije si ukurinda inyamaswa gusa. Ni ugutanga amahirwe ku bantu, gushyigikira abaturage, guteza imbere ubukerarugendo no gutuma ibisekuruza bizaza bisigirwa ibidukikije bizima.”

Mutangana avuga kandi ko ubukerarugendo bwo gusura ingagi bukomeje kuba ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo basura u Rwanda, bityo ko kuzibungabunga bifite akamaro karenze kurengera inyamaswa ubwazo.

Mutangana Eugène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF).

Ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage

Kubungabunga ingagi bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu, cyane cyane binyuze mu bukerarugendo.

Mu 2025, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika, buvuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024.

Muri uwo mwaka, pariki z’igihugu zakiriye ba mukerarugendo 155,394, zinjiza miliyoni 40.8 z’amadolari. Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo yari ku isonga, kuko yinjije miliyoni 35.8 z’amadolari.

Mu rwego rwo gutuma abaturage baturiye pariki bungukira ku bukerarugendo, 10% by’amafaranga yinjizwa na pariki ashyirwa mu mishinga y’iterambere ry’abo baturage.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko kugeza ubu amafaranga arenga miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika, amaze gushorwa mu mishinga igera ku 1,300, irimo kubaka amashuri, amavuriro, kugeza amazi meza ku baturage no guteza imbere imibereho yabo.

Ubukerarugendo bugomba kujyana no kurengera ibidukikije

Thadée Twagirimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, avuga ko iterambere ry’ubukerarugendo ritagomba gutandukanywa no kubungabunga ibidukikije.

“Mu gihe u Rwanda rukomeje kubaka izina nk’ahantu nyaburanga harengera ibidukikije, kubibungabunga bigomba gukomeza kuba ku isonga mu iterambere ry’ubukerarugendo.”

Twagirimana avuga ko amashyamba, ibishanga, ibiyaga, imigezi n’inyamaswa bitanga serivisi z’ingenzi ku bidukikije, zigafasha abaturage ndetse zikagira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Thadée Twagirimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Ibi bigaragaza ko kubungabunga ingagi bidakwiye kurebwa nk’igikorwa cyo kurinda inyamaswa gusa, ahubwo ko bifitanye isano n’ubuzima bw’abantu, ubukungu n’iterambere rirambye.

Ingagi ni umurage w’ibisekuruza

Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko umuhango wa Kwita Izina ari ishema ku baturage b’iyi Ntara, ndetse ukaba ugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ingagi n’ibindi binyabuzima.

“Kwita Izina ni ishema rikomeye, cyane cyane ku baturage b’Intara y’Amajyaruguru. Muri rusange, bigaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ingagi zo mu misozi no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.”

Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Ku wa 4 Nzeri 2026, mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, hateganyijwe umuhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 21, aho hazatizwa abana 22 b’ingagi. Umuhango w’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: “Conservation is Life: Sustaining the Future”. ( “Kubungabunga ibidukikije ni ukubungabunga ubuzima n’ahazaza.”)

Ingagi ntizikiri inyamaswa zirindwa gusa kubera ko ziri mu byugarijwe no kuzimira. Zimaze kuba ikimenyetso cy’uko kubungabunga ibidukikije bishobora kujyana n’iterambere ry’ubukungu, guteza imbere ubukerarugendo no kuzamura imibereho y’abaturage.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
44 ⁄ 22 =