Kubaka ikigega mu rugo ni igisubizo cyo gufata amazi no kurinda isuri
Bamwe mu batuye mu kagali ka Gihogwe, umurenga wa Kabatwa, akarere ka Nyabihu bavuga ko ibigega bubatse mu rugo bibafasha kubika amazi yo gukoresha kandi bikanabarinda isuri .
Iyo uzengurutse mu ngo z’abatuye mu kagali ka Gihogwe usanga buri wese afite ikigega gifata amazi mu rugo ndetse ukabona n’umureko w’amabati ku nzu ujya mu kigega.
Nyirabashimiza Gaudence atuye mu kagali ka Gihogwe arasobanura icyatumye bubaka iki kigega mu rugo agira ati « twavomaga kure kandi imvura yagwa igateza isuri. Ikindi nubwo dutuye kure y’imigezi habaga ibura ry’amazi nuko duhitamo gufata amazi y’imvura aturutse ku nzu twikorera umugezi mu rugo. »
Gaudence akomeza avuga ko aya mazi abafasha muri byinshi, gutera umuti ibirayi, isuku yo ku mubiri niy’ibikoresho, kuyanywa ariko babanje kuyateka no kuyatekesha. Ikindi ngo nuko bibafasha kutamanura isuri itewe n’amazi mu murima ya bagenzi babo.
Gaudence anavuga ko iyo ikigega cyuzuye kimara amezi atandatu cyane ko imvura ikomeza kugwa, yashiramo akaba aribwo batangira kujya kugura amazi impeshyi igeze hagati.
Mbarushimana Shadarack ni umuturanyi wa Gaudence arasobanura uko bubaka iki kigega gifata amazi agira ati « uranza ugacukura umwobo bitewe n’ubuso ufite, ugashinga ibiti 4 mu mpande ,ugashyiramo ihema ukarifatisha n’imisumari kuri bya biti. Warangiza ugasakara n’amabati kugira ngo hatazajya hajyamo imyanda, ugashyira umureko ku nzu umanurira amazi mu kigega. »
Shadarack avuga ko abafite ubushobozi buhagije bacyubaka bakoresheje sima , kuko ibiti bigeraho bigasaza bigasaba kubihindura mu gihe cy’imyaka 5, gusa ngo ihema ryo ntiripfa gusaza kandi ntirigira umugese.