Haracyari icyuho ko 80% by’abarwaye malaria bavurirwa mu rugo _Ngabonziza

Ngabonzima Louis, umuyobozi wa porogaramu mu muryango mpuzamiryango wita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu (CLM).

Umuryango mpuzamiryango wita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu (Community Led Monitoring), ugenzura niba uko serivise zitangwa kwa muganga zitangwa uko zagenywe uvuga ko hacyiri icyuho ko 80 % by’abarwaye malaria bavurirwa mu rugo kubera ko abajyanama b’ubuzima batakibona imiti ihagije.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima yashyizeho gahunda yo kuvurira malaria mu rugo (home based management of malaria) iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima (community health workers).

Ngabonzima Louis, umuyobozi wa porogaramu mu muryango mpuzamiryango wita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko mu bijyanye no kwuvuza malaria harimo ikibazo.

Yagize ati “harimo ikibazo cyo kubura imiti mu bajyanama b’ubuzima, kandi intego nyakuri y’igihugu igaragaza ko nibura 80% bagomba kuvurirwa mu rugo”.

Ngabonzima Louis, umuyobozi wa porogaramu mu muryango mpuzamiryango wita ku buzima n’uburenganzira bwa muntu (CLM).

Uwera Rosette, ni umujyanama w’ubuzima w’umudugudu wa Tumurere, akagali ka Kibenga, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, yatangiye uyu murimo mu mwaka 2021, avuga ko indwara bapima bakanatanga imiti ari malaria, umusonga n’impiswi.

Kuva yatangira uyu murimo yakiriye abantu benshi baje kwisuzumisha malaria, abo ayisanzemo akabaha imiti ndetse akabakurikirana kugeza bakize.

Gusa ngo guhera mu mwaka wi 2025, imiti ya malaria ntihagije.

Uwera yagize ati “ni ukongera imiti kugira ngo tudasigara ku izina kuko abantu benshi twakiraga ni ababaga baje kwivuza malaria. Nije iza ari mike igahabwa umuhuzabikorwa ntigere kubandi bajyanama b’ubuzima. Cyangwa bakareba agace karimo malaria nyinshi akaba aribo baha. Abenshi basigaye baboneka ku bigo nderabuzima kubera ikibazo cy’imiti”.

Rosette anavuga ko yishimira ko atanga umusaruro ku gihugu cye adategereje inyungu. Yagize ati “iyo navuye umuntu agakira ndishima, tugahura akambwira ngo muganga wanjye waramvuye ndakira biranezeza kuba hari ikintu nakoze gitanga ubuzima ku wundi muntu”.

Uwera Rosette, umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Tumurere aganira n’umunyamakuru.

The Bridge Magazine (thebridge.rw) yaganiriye na Dr. Niyonzima Jean Damascène, umuyobozi w’ishami ryo kuvura malaria muri porogaramu yo kurwanya malaria mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), avuga ko abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mu kuvura malaria kuko bavura hagati ya 55 na 60 % by’abarwayi bose barwaye malaria yoroheje. Ariko bidakuyeho ko bazi ibimenyetso by’umurwayi ufite malaria y’igikatu kuko we bahita bamwohereza ku kigo nderabuzima. Abajyanama b’ubuzima banagira uruhare mu gutanga inzitiramibu, gutera imiti yica malaria mu mazu, gutanga raporo y’ibyakozwe n’ibindi.

Dr. Niyonzima arasubiza ku kibazo cy’ibura ry’imiti ya malaria

“ Iyo malaria yazamutse, umuti urakoreshwa ugashira kuko iva hanze hari igihe idahita iboneka, mu by’ukuri igatinda kuboneka, nk’umwaka ushize wa 2025 malaria yarazamutse cyane imiti irakoreshwa hamwe irashira, yazamutse ku rwego rw’igihugu habaho kongera gutumiza imiti no kugira ngo ibagereho kuko iva ku rwego rw’igihugu izagere ku mujyanama w’ubuzima binyura inzira ndende . Ntago rero wavuga ko kuri uyu munsi nta miti ihari. Imiti irahari. Wenda hari aho umujyanama w’ubuzima yaba itaramugeraho kikaba ari ikibazo cy’iyo nzira igenda inyuramo”.

Kuri gahunda Minisiteri y’Ubuzima yari yarihaye ko
Asubiza agira ati “iyi gahunda ntago ikiriyo kubera ko mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuvuzi hashyizwe na health poste ( poste de santé) . Ntago rero abajyanama b’ubuzima aribo bonyine begereye abaturage iyo gahunda ntago ikiri 80 % n’ imibare ya kera igihe twari tutaragira ama health poste”.

Imiti ivura malaria igenda ihindagurika hirindwa ko itaka ubushobozi

Dr. Niyonzima yasobanuye impamvu iyi miti ihindagurika.
Dusigaye tugira imiti ihinduka, ni uburyo bwo kwirinda ko imiti yatakaza ubushobozi, tubwira abaturage uko imiti igomba gutwangwa muri buri karere, bakumva ko kuba umuti wahindutse atari ikibazo.

Turayinduranya kugira ngo udukoko tutayimenyera, niba agakoko k’ i Kigali kari kamaze kumenyera quartem, turayihindura wenda tukahiya undi witwa pironardine kuko agakoko kaba katayizi, nyuma y’umwaka dutekereza ko kaba gatangiye kuyimenyera tukayindura.

Iyi gahunda igezweho ku isi hose kuko ari amabwiriza yatanzwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima kugira agakoko katazagira umuti n’umwe kamenyera.

Mu kwezi kwa Cyenda, mu Rwanda hazabaho ihinduranya rya mbere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 17 =