Nyagatare: “Ubuhinzi n’ubworozi si iby’abasaza gusa”, urubyiruko rurerekwa amahirwe aburimo
“Nkiri muto numvaga ubworozi ari ubw’abakuze bafite inka nyinshi cyangwa ubutaka bunini. Ariko uko iminsi igenda ni ko mbona ko umuntu ufite igitekerezo n’ikoranabuhanga ashobora kubibyazamo amafaranga menshi.”
Aya ni amagambo ya Claudine Uwayezu, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare witabiriye inama yahuje urubyiruko, ba rwiyemezamirimo n’abafatanyabikorwa batandukanye baganiriye ku mahirwe ari mu buhinzi, ubworozi n’ikoranabuhanga.
Ni inama yabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 muri Hoteli Epic, igamije gukangurira urubyiruko kureba ubuhinzi n’ubworozi nk’igisubizo ku bushomeri ndetse n’urwego rushobora kubafasha kwiteza imbere mu buryo burambye.
Mu karere ka Nyagatare, kazwiho ubworozi n’ubuhinzi kubera ubutaka bwagutse n’ikirere kiboneye, abayobozi bavuga ko hakiri icyuho kinini mu ishoramari ry’urubyiruko muri iyi mirimo, nyamara isoko rihari kandi rikomeje kwaguka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko impamvu nyamukuru yo gutegura iyi nama ari ugushaka uburyo urubyiruko rwagira uruhare runini mu kuvugurura ubworozi n’ubuhinzi bw’akarere.
Kuri we, urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwakira impinduka no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye kurusha abandi, ari na yo mpamvu akarere kabona ari rwo rufite amahirwe yo guhindura uru rwego.
Yatanze urugero ku ruganda rw’amata rwa Inyange ruri muri aka karere rukeneye litiro zisaga 650,000 ku munsi, ariko rukaba rubona hagati ya 120,000 na 130,000 gusa.
Ibi ngo bigaragaza neza ko ikibazo atari isoko, ahubwo ko hakenewe abashoramari benshi kandi bafite ubushake bwo kongera umusaruro.

Meya Kakooza ati“Isoko rirahari kandi riragutse. Ntabwo umuntu yakongera gutinya gushora imari mu bworozi butanga amata”.
Akomeza agaragaza ko no mu rwego rw’inyama, hari abashoramari bifuza kuzigurisha mu Rwanda no mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazaville, ibintu bigaragaza ko amahirwe akomeje kwiyongera.
Mu buhinzi na bwo, yavuze ko hari ibigo bisigaye bisanga abahinzi mu mirima bibashakaho umusaruro, ibintu avuga ko bikwiye gutuma urubyiruko rureka kubona ubuhinzi nk’umurimo wo kubaho gusa, ahubwo rukabubona nk’ubucuruzi.
Yagarutse kandi ku kibazo cy’ubutaka budakoreshwa neza, avuga ko hari ababyeyi bafite ubutaka bunini ariko budatanga umusaruro uhagije.
Aha ni ho akarere gashaka guhuza abo babyeyi n’urubyiruko rwabo rwiteguye gukora, kugira ngo ubwo butaka butangire kubyazwa umusaruro.
Meya Kakooza Henry ati “Turashaka kubona urubyiruko rwiteguye neza, tukaruhuza n’ababyeyi bafite ubutaka babukoresha nabi, bakabutanga rugatangira kububyaza umusaruro.”
Uretse amahirwe ari ku isoko, inama yanagaragaje uburyo ikoranabuhanga rikomeje guhindura ubuhinzi n’ubworozi, bigatuma bikorwa kijyambere kandi bitanga inyungu nyinshi.
Mucyo Karuhura Adoratrice ukora muri kampani LE and LI yavuze ko ikoranabuhanga mu buhinzi rifasha kugabanya amafaranga abahinzi batakazaga mu kubagara.
Yatanze urugero ku muti wa Lefuron Plus ukoreshwa mu bigori n’amasaka, ufasha mu kurandura ibyatsi bibi bitabaye ngombwa ko umurima ubagarwa n’abantu benshi, bityo amafaranga yo kubagara akagabanuka kandi umusaruro ukiyongera.

Mu bworozi na bwo, Ikuzwe Benithe ukorera VETRAC yasobanuye uburyo ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha aborozi gukurikirana ubuzima bw’amatungo yabo no kumenya ibibazo afite hakiri kare.
Yavuze ko ibi byafashije bamwe mu rubyiruko gutangira imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga mu bworozi, ubu ikaba ibinjiriza amafaranga.

Abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama bagaragaje ko nubwo ubuhinzi n’ubworozi bikunze gufatwa nk’imirimo gakondo, muri Nyagatare hari icyizere ko bishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye cyane cyane mu gihe byaba bikozwe n’urubyiruko rufite ibitekerezo bishya n’ubushake bwo gukoresha ikoranabuhanga. Bati “Rubyiruko mwitabiriye iyi nama, amahirwe arahari, igisigaye ni ukuyabyaza umusaruro”.
Dushingiye ku mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), hafi ya 58% kugeza kuri 60% by’ubutaka bw’u Rwanda bukoreshwa mu buhinzi, akaba ari urwego rukomeje kuba imwe mu nkingi z’ubukungu bw’igihugu. Icyakora, iki kigo kigaragaza ko ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure n’ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi ricyiri hasi, cyane cyane mu bahinzi bato.
Mariette UWAMALIYA
