Muvumba Multipurpose Dam: Umushinga ugiye guhindura amateka y’ubuhinzi n’imibereho i Nyagatare
Muvumba Multipurpose Dam: Umushinga ugiye guhindura amateka y’ubuhinzi n’imibereho i Nyagatare.
Mu gihe Akarere ka Nyagatare gakomeje urugendo rw’iterambere, umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam ugaragazwa nk’inkingi ya mwamba mu guhindura ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko abahinzi n’aborozi bagize umubare munini w’abatuye aka karere.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Kabagambe Wilson avuga ko impamvu nyamukuru y’ubukangurambaga barimo ari ukwegera abaturage, bakabagezaho amakuru arambuye ku mahirwe ari mu mishinga iri kubakwa, by’umwihariko Muvumba Multipurpose Dam, kugira ngo bitegure kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati “Twatowe n’abaturage, tugomba kujya duhura na bo tukabatega amatwi. Turashaka ko bamenya amahirwe ahari, bitegure kuyabyaza umusaruro.”

Amazi yo kuhira hegitari 13,000
Uyu mushinga wa Muvumba uzatanga amazi yo kuhira ku buso bwa hegitari 13,000. Icyiciro cya mbere kizuhira hegitari 3,000, mu gihe icyiciro kizakurikiraho kizagera kuri hegitari 10,000. Ibi bivuze ko abahinzi batazongera guhinga bategereje imvura gusa, ahubwo bazajya bahinga mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Uretse kuhira imyaka, uyu mushinga uzajya utanga metero kibe 55,000 z’amazi ku munsi yo gukoresha mu ngo, ukemura ikibazo cy’amazi cyari gisanzwe kigaragara mu bice bitandukanye by’akarere.
Amashanyarazi n’iterambere ry’inganda
Muvumba Multipurpose Dam si umushinga wo kuhira gusa. Uzaba urimo n’urugomero rw’amashanyarazi ruzafasha mu kongera ingufu z’amashanyarazi, ndetse amazi n’umuriro bigere no mu cyanya cy’inganda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Henry KAKOOZA atangaza ko kugeza ubu ingo 3,500 zimaze kugezwaho amashanyarazi, kandi ko hari umushinga uzaza mu kwa cyenda ugomba gusoza ingo zose zifite amashanyarazi. Yongeyeho ko uyu mushinga uzasiga Muvumba Multipurpose Dam ihindutse ahantu h’ubukerarugendo, bityo ukazamura ubukungu bw’akarere mu nzego zitandukanye.

Abaturage batangiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe
Nsabimana Emmanuel, umwe mu baturage bakora muri uyu mushinga, avuga ko aka kazi kamuhinduriye ubuzima. Yari asanzwe akora akazi ka nyakabyizi gahemba amafaranga 1,000 ku munsi kandi atari akazi gahoraho, ariko ubu akaba ahembwa agera kuri 2,550Frw ku munsi bitewe n’amasaha yakoze.
Amafaranga ya mbere yahembwe yayakodesheje umurima, umugore we arawuhinga, anateganya kugura ihene yo korora. Ati “Aka kazi kagiye kumpindurira ubuzima. Ngiye kubaka urugo rwanjye kandi tuzajya duhinga tutagombye gutegereza imvura.”

Kamaliza Hadjara na we umaze umwaka akora muri uwo mushinga, avuga ko wamurinze ubushomeri ndetse umufasha kugura ubutaka n’amatungo. Yemeza ko ubu yiteje imbere ku buryo nta wabasha kumusubiza inyuma.

Icyerekezo gishya cy’ubuhinzi
Mu karere aho 66% by’abaturage ari abahinzi na 39% ari aborozi nk’uko bivugwa na Meya Kakooza, Muvumba Multipurpose Dam igaragazwa nk’igisubizo kirambye ku bibazo by’amazi n’umusaruro muke. Ubuyobozi busaba abaturage gutegura imirima yabo no gushora mu mishinga y’ubuhinzi bugezweho, kuko amazi azaba ahari ku buryo buhagije.
Uyu mushinga kandi utegerejweho guhindura isura y’ubuhinzi, kongera umusaruro, guteza imbere inganda no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange. Muvumba ntabwo ari urugomero rusanzwe, ni icyerekezo gishya cy’iterambere ry’Akarere ka Nyagatare.
Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuzamura ubuso bw’ubutaka bwuhirwa kugeza kuri hegitari 132 171 muri 2029, buvuye kuri hegitari 71 549 muri 2024 kugira ngo ihangane n’imihindagurikire y’ibihe, yongere umusaruro no guhangana n’ubukene. Ibi biri muri “Ngamba z’Igihugu zo Guhindura no Guteza Imbere Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage (National Strategy for Transformation, NST2).

Umushinga wa Muvumba Multipurpose Dam uhuje neza n’icyerekezo cya NST2. Iyo gahunda y’igihugu igamije guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage mu buryo burambye, harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, gushyigikira inganda n’ubucuruzi, kunoza amashanyarazi n’amazi, guteza imbere imijyi n’icyaro, no kugabanya ubukene.
Ubu buryo bw’iterambere rishingiye ku kubona amazi ahoraho, kuhira imirima, gutanga amashanyarazi no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, bujyanye neza n’intego za NST2 zo guhindura ubukungu bw’icyaro no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
UWAMALIYA Mariette
