Car Free Day: Ahantu hashya ubwitabire burarushaho kwiyongera
Kuri iki Cyumweru abaturage bitabiriye siporo rusange isanzwe iba ku cyumweru cya 1 n’icya 3 cya buri kwezi. Nubwo habaye izi mpinduka ariko, abayitegura bemeza ko ubwitabire bw’iyi siporo bugenda buzamuka, dore ko igenda yagurirwa mu bice binyuranye nya Kigali.
Kuri iki Cyumweru, RBA yagiye ku kibuga cya Kaminuza ya ULK mu Karere ka Gasabo no kuri Maison des Jeunes Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamwe mu haguriwe ibikorwa bya siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.
Mu kibuga cya ULK ahari higanje urubyiruko rw’abanyeshuri abitabiriye iyi siporo bavuga ko ari ki mwe mu bibafasha kugira ubuzima bwiza.
Abakuze bitabira iyi siporo na bo bagenda biyongera, abagabo ndetse n’abagore. Bo bayifata nk’urukiko ku ndwara za hato na hato zifata abageze mu zabukuru harimo n’izitandura.
Abashinzwe ibikorwa byo gupima indwara zitandura (non-comminicable deseases), bijyana n’iyi siporo rusange bashima uburyo abitabira bagenda biyongera bigatuma n’abamenya ko bafite ibibazo by’ubuzima biyongera kandi bakagirwa inama zibafasha:
Abitabira iyi siporo basanga amasaha ikorwamo akwiriye kwiyongera kuko abaturuka kure basanga imyitozo ngororamubiri irangiye. Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu kare ka Nyarugenge Jean de Dieu Nyagahinga asaba ko bajya barushaho kuzinduka.
Muri iyi gahunda ya siporo rusange kandi hatangwa n’ubujyanama ku mirire iboneye mu rwego rwo guhangana n’umubyibuho ukabije, ariko ngo bugiye kongerwamo imbaraga.