Rutsiro: Bamaze kubaka imihanda mu korohereza abazitabira Kivu Beach Expo and Festival

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko ku bufatanye n’abashoramari n’abaturage bamaze kubaka imihanda igana ku Kiyaga cya Kivu mu korohereza abazitabira imurikagurisha n’iserukiramuco rya Kivu Beach Expo and Festival rigiye kubera muri aka karere ku nshuro ya mbere.

Muri karere ka Rutsiro hagiye kubera igikorwa gifite umwihariko wo kuhamenyekanisha ndetse n’ibigakorerwamo, no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, binyuze mu gikorwa cyiswe Kivu Beach Expo& Festival kizaba ku italiki ya 9 kugeza ku ya 14 Ukuboza (12) 2025, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Rutsiro: Bamaze kubaka imihanda mu korohereza abazitabira Kivu Beach Expo and Festival.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rutsiro, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko imirimo yo gutunganya mihanda izifashishwa n’abazitabira yakozwe byihutirwa nyuma yo kugaragara ko yari yarangiritse kandi ishobora kuba inzitizi ku bashyitsi.

Yagize ati: “Kimwe mu byasaga nkaho bigaragaraga ko bisa nk’aho bibangamiye uburyo abantu bazagera ku Kiyaga cya Kivu, cyane cyane ko ari naho ibikorwa byose bizakorerwa, hari harimo ikijyanye n’umuhanda. Hari gahunda isanzwe y’ubuyobozi bw’Akarere kubera ko kiriya ni igice kirimo amahoteli ndetse n’abashoramari, aho ubusanzwe n’akarere kari kuhubaka imihanda ya kaburimbo igana ku mahoteli.”

Yongeyeho ati: “Ariko kugira ngo iriya mihanda izabe imeze neza ndetse abaturage n’abashyitsi tuzagira bazabashe kugera ku mazi bitabagoye, banakoresheje n’imodoka ngufi, byabaye ngombwa ko tugira igitekerezo cy’uko mbere y’uko Akarere gakora iyo mihanda hashobora kuba hakorwa uburyo bwo kuyiringaniza ku buryo umuntu wahanyura akahagenda neza ndetse mu buryo bworoshye.”

Umuyobozi wa Yirunga Ltd , urimo gutegura Kivu Beach Expo and Festival ,Iyaremye Yves yavuze ko kubaka imihanda bizongera urujya n’uruza rw’abazitabira ibitaramo mu iserukiramuco n’imurikagurisha.

Yagize Ati: “Bigiye gutuma urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera kuko muri expo turateganya no gushyiramo amataxi yorohereza abaturage kugera mu gasantere ku Ishusho ndetse no mu Nkomero mu gihe baje kwitabira igitaramo, bashaka gutaha. Imodoka zagorwaga no kumanuka hano harimo amavatiri ari hasi n’izindi modoka zifuza kugera kuri aya mahoteli y’ubukerarugendo, ku Kiyaga cya Kivu no kuri plage, ariko ubu biratuma urujya n’uruza rwiyongera ndetse n’abaza gusura imurikagurisha n’iserukiramuco bahagere nta mbogamizi nyinshi bahura nazo.”

Umuyobozi wa Yirunga Ltd,Iyaremye Yves.

Imihanda yari imbogamizi ubu yamaze kubakwa, harimo: Shusho – Nkomero, Mushubati – Shusho, N’umuhanda Gahabwa ujya kwa Senateri Karangwa Chrisologue no kwa Senateri Nyiramirimo, wari uteganyijwe gukorwa umwaka utaha, ariko ubu uri kubakwa kubera iyi Expo.

Iyaremye yashimangiye ko iyi mihanda izoroshya ingendo n’ubwikorezi, bityo abitabira Expo n’abashyitsi bazagenda batabanje guhura n’imbogamizi z’inzira. Yagize Ati: “Ubu imodoka yose ishobora kunyura aha hantu. Twashakaga ko abitabira Expo babona ko Rutsiro ifite imihanda myiza no kwakira neza ishoramari ry’ubukerarugendo.”

Yavuze kandi ko hateguwe abahanzi bakomeye bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco, barimo: Papa Cyangwe, Gisupusu, Young Grace, Impala, Theo Bosebabireba, Platin, Mico The Best.
Yemeza ko imyiteguro yose yarangiye neza kandi ku rwego rushimishije. Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Akarere ka Rutsiro, hazabera Boat Party ku matariki ya 13–14 Ukuboza 2025. Abahanzi n’abadije bazwi bazasusurutsa abashyitsi bari mu bwato hagati mu kiyaga cya Kivu, mu birori bizarangwa n’umuziki, ibyishimo n’umwuka w’amahoro utatse inkombe z’ikiyaga.

Kivu Beach Expo & Festival izaba kuva ku wa 09 kugeza ku wa 15 Ukuboza 2025, mu busitani bunini bwa Palega Beach Inn, ahitegeye neza ikirwa cya Bugarura.

Iri serukiramuco ritegerejweho kuba umusemburo mushya w’iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Rutsiro, gutanga amahirwe mashya y’ishoramari no kongera ubushobozi bw’abaturage binyuze mu bukerarugendo bubyara inyungu.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 14 =