Huye: Abarokotse Jenoside bishimiye igihano cyahawe Munyemana

Nyuma yuko Sosthène Munyemana ahamijwe icyaha cya Jenoside mu rubanza rw’ubujurire, agakatirwa gufungwa imyaka 24, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Tumba bavuze ko bishimiye umwanzuro w’urukiko.

Babitangarije itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, ubwo ryabasuraga kugira ngo ribasobanurire uko urubanza rw’ubujurire rwa Sosthène Munyemana  rwasojwe.

Umwe muri bo yagize ati ”Nk’umuntu wahohotewe, nshimiye inteko yamuburanishije;  imyaka 24 bamukatiye ni iyo ngiyo”!

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, basobanurirwa uko urubanza rw’ubujurire rwa Munyemana rwasojwe.

Sosthène Munyemana ubwo yaburanaga ku rwego rwa mbere mu mwaka wa 2023, urukiko rwa rubanda rwa Paris rwamukatiye gufungwa imyaka 24 harimo umunani (8) yagomba gufungwa uko byagenda kose (huit ans de sûreté), nyuma akaba yarashoboraga gusaba kurekurwa bitewe nuko yitwaye muri gereza.

Tariki 23 Ukwakira 2025, akaba aribwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 24, n’urukiko rwa rubanda (Cours d’assises d’appel) rwa Paris rwamuburanishije  rugatangaza umwanzuro wasoje urubanza rwe rw’ubujurire.

Undi warokokeye I Tumba wakurikiranye uko urubanza rwa Munyemana kuva ku rwego rwa mbere kugera mu bujurire yatangaje ko bumvise ko ubutabera ntaho bwabogamiye, ashima uruhare rwa leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Turashimira leta y’u Rwanda yakoresheje ibishoboka byose kugira ngo tubone ubutabera, iyo idahaguruka twari guceceka”.

Yakomeje avuga ko ubwo Munyemana yajuriraga bagize impungenge ko igihano yahawe ku rwego rwa mbere cyagabanuka.

Ati”Twagize impungenge zikomeye turavuga tuti noneho umuntu usubirishijemo urubanza ashobora no kuzarekurwa kandi hari ibyaha byinshi tumuziho. Tugira umugisha rero twumva bamukatiye 24, tubaze imyaka afite twumva 24 ari iyo”!

Sosthène Munyemana, umunyarwanda wakatiwe gufungwa imyaka 24 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside mu rubanza rw’ubujurire. Photo/Internet

Sosthène Munyemana w’imyaka 70 y’amavuko, kuwa 04 Ugushyingo 2025, yatakambiye urukiko (se pourvoir) rusesa imanza mu gihugu cy’u Bufaransa, bitandukanye no kujurira (appel).

Uru rukiko rwo ruzareba niba umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire / iburanisha ryarubahirije amategeko y’iki gihugu.

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 21 =