Gisagara: Umuriro w’amashyanyarazi wafashije urubyiruko kwihangira imirimo.

Nsengimana Philbert umwe mu rubyiruko rwihangiye umurimo akanika amatelefone amaradiyo n'ibindi kuri santire ya Gikore

Urubyiruko rwo mu Kagari ka Gikore, Umurenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara, rutangaza ko rwishimiye cyane kuba akagari batuyemo karagejejwemo umuriro w’amashyanyarazi kuko byabafashije kwiteza imbere bihangira imirimo ikoresha umuriro w’amashanyarazi, abandi bakaba bishimira ko bongereye amasaha y’akazi.

Uwitwa Nsengimana Philbert, ni umusore w’imyaka 22 y’amavuko, akora akazi ko gukanika telefoni, amaradiyo, gushariza terefoni n’izindi serivisi zo gukanika akoresheje umuriro w’amashyanyarazi, Nsengimana atangaza ko ibi bikorwa yabitangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 ari nabwo mu kagari ka Gikore bahabwaga umuriro w’amashyanyarazi.

Yagize ati: “Ibi bikorwa byo gutanga serivisi zo gukanika n’ibindi nkora nifashishije umuriro w’amashyanayarazi mbimazemo imyaka ibiri, nari narabyize ariko kuko twari tutarabona umuriro w’amashyanyarazi nta musaruro nabyazaga ubumenyi bwanjye”.

Nsengimana akomeza avuga ko kuba uyu muriro ubafasha kwihangira umurimo bakiteza imbere ndetse ngo anafite icyerekezo ashaka kugeraho kuko ngo mu myaka ibiri amaze akora aka kazi, kamugejeje kuri byinshi.

Yagize ati: “Nabashije kwiyubakira inzu y’ibyumba bine, ngura imirima, amatungo, kandi no mu buzima busanzwe ntacyo mbura byose mbasha kubyiha ntakibazo kandi nkanafasha n’ababyeyi. Iyo nabonye abakiliya ninjiza ibihumbi bitanu ku munsi .Ndizigamira kandi ntabeshye rwose ntahandi nyakura ni muri aka kazi.”

Nyirimana Eric akanika amagare na moto kuri santire ya Gikore

Uwitwa Nyirimana Eric we akanika amagare na moto naho mugenzi we Byumvuhore Felisi we afite saro yogosha. Nabo bamaze kugera kuri byinshi babikesha umuriro w’amashanyarazi.

Nyirimana ati: “Twarishimye cyane ubu ndakora nkageza isaha nshakiye kuko amatara aba yaka, yewe hari n’ubwo abantu bambyutsa mu ijoro nkabakorera kuko ntakibazo cy’urumuri. Iyo tutabona umuriro ntabwo byari gukunda, ubu nanjye niyubakiye inzu, mfite ihene n’ingurube kandi nabigezeho kuko nkora aka akazi mbere ntacyo nari nifitiye”.

Byumvuhore yunzemo ati: “Nabanje gukora aka kazi ko kogosha nkoresha batiri mbona birananiye kubera ntungukaga nsa nubiretse gukora, aho umuriro uziye rero nahise ngura imashini 3 nkodesha inzu ngura ibindi bikoresho mbasha kujya nkora akazi kajye neza ubu abantu ntahandi biyogoshesha ni aha kandi ndunguka, ndetse nabashije no kugera kuri byinshi, nahise nshaka umugore nkora ubukwe, ubu ntunze urugo nkemura n’ibindi bibazo mpura nabyo ntawe nsabirije.”

Byumvuhore Féix akora umwuga wo kogosha kuri santire ya Gikore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara butangaza ko buri gukora ibishoboka byose bufatanyije n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi(REG) kugira ngo abaturage bose  bagerweho n’ umuriro w’amashanyarazi.

Burasaba abaturage cyane cyane urubyiruko kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo babashe guhabwa n’inkunga zibafasha gukomeza kwiteza imbere.

HABINEZA Jean Paul, umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Habineza Jean Paul, ni umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe  iterambere ry’ubukungu. Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Uru rubyiruko turarusaba kwishyira hamwe cyangwa se abarangije kwihangira imirimo bakatugana tukabafasha kurushaho kwiteza imbere, kandi batanaje turabizeza ko muri iyi gahunda tuzabageraho kuko hashyizweho komite igomba kubikurikirana.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko kari kukigereranyo cya 59% by’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi,ni ukuvuga ko ingo zigera ku bihumbi 336,698 mu ngo 88,201 zigize aka karere zicana. Muri gahunda ya Leta y’Imyaka 7 biteganyijwe ko mu mwaka 2024  ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi  abaturage bazaba bafite amashanyarazi 100% mu gihugu hose.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =