U Rwanda na UAE mu masezerano agamije guteza imbere umurimo

Minisitiri ushinzwe abakozi no gukunda igihugu  muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), Nasser Bin Thani Juma Al Hamli ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere umurimo.

Aya masezerano agamije guhugura abakozi,guhanga udushya, ndetse no guha amahirwe abaturage b’ibihugu byombi guhatana ku isoko ry’umurimo.Nasser Bin Thani Juma Al Hamli yayasinyanye   na Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan.

Atangira uru ruzinduko, uyu muyobozi yabanje gusura urwibutso rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho yanabunamiye.

Mu butumwa yahatangiye, yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo agomba kubera isomo ibindi bihugu byo ku isi. Ashimangira ko u Rwanda rwakoze byinshi bigaragara mu myaka 25 ishize jenoside ihagaritswe.

                             Abaminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

                                         Minisitiri Nasser Bin Thani Juma Al Hamli asura urwibutso

         Minisitiri Nasser Bin Thani Juma Al Hamli  yanumiye imibiri iruhukiye ku Rwibutso rwa Kigali

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 6 =