Abanyonzi bagiye kuzajya bakoresha ikoranabuhanga ndangakerekezo
Abatwara amagare bo mu mujyi wa Kigali bazwi nk’abanyonzi bagiye kujya batwara abantu cyangwa imizigo kinyamwuga aho buri wese azajya aba afite uruhushya rw’agateganyo (Permit Provisoire) bafite n’ibindi byangombwa bijyanye n’igihe cy’iterambere ry’umujyi bizatuma akazi kabo kitwa ak’umwuga.
Umuyobozi mukuru wa Beno Holding, Rukundo Jean Pierre, avuga ko icyo iri koranabuhanga rizafasha ku bakora umwuga wo gutwara abantu hakoreshejwe igare ari ukugabanya impanuka zakorwaga no kubarinda, ati” ni twe bantu ba mbere bazanye utwuma tugabanya umuvuduko mu modoka (speed governor) murabizi ko byatanze umusaruro ku modoka kuko impanuka zaterwaga n’imodoka zaragabanutse ku kigero gishimishije. Nyuma twasanze imodoka atarizo zitera impanuka gusa ahubwo n’abanyonzi ubwabo bari mu batera impanuka. Twishakamo igisubizo nk’uko duhora tubishishikarizwa n’umukuru w’igihugu.
Twashatse igisubizo ku banyonzi batwara abantu n’ibintu, tuzana ikoranabuhanga ndangakerekezo rya ‘Tuza LED Indicators’, igizwe n’ingofero zo mu mutwe (casques) ndetse n’amakote (gillets). Ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwerekana amerekezo umunyonzi agiyemo kugira ngo umushoferi w’imodoka imuri inyuma amenya aho umunyonzi agiye gukatira, twizera ko bizagabanya impanuka ku buryo bushimishije”.
Rukundo akomeza avuga ko igare rishyirwaho akaranga ikerekezo inyuma ndetse n’akamashini kayobora kazwi nka (Télécommande) cyangwa (Remote) gashyirwa imbere mu mahembe y’igare, ubundi aho umunyonzi agiye, akayikandaho, icyerekezo agiyemo kikishushanya muri ka karangakerekezo kari inyuma munsi y’intebe itwara abagenzi cyangwa imizigo. Ikindi ngo batangiye kubasobanurira uko iri koranabuhanga rikoreshwa.
Rukundo anasobanura ko gusaba abanyonzi impushya z’agateganyo ko bisa n’aho atari ikintu kitazabagora kuko bashyiriweho gahunda yo kwiga amategeko y’umuhanda ku buntu. Agira ati “abanyonzi bose bemerewe kwiga amategeko y’umuhanda ku buntu tubifashijwemo na Kigali Employment Center aho umunyonzi azajya yiga 2 mu cyumweru. Ikindi kandi Police y’u Rwanda yabemereye kubaha ikizamini cyihariye (special ) kubazajya barangiza kwiga. Ibi byose byakozwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga wo gutwara abantu ndetse n’ibintu ku magare no kurinda umutekano w’abawukora mu cyerekezo cy’umujyi wa Kigali”.
Umunyonzi wemerewe guhabwa Tuza , icyambere ni ukuba ari umunyonzi , kuba agaragaza ko yatangiye kwiga amategeko y’umuhanda , kuba yarafunguye konti muri Radiant azahererwaho inguzanyo y’ibihumbi 30 muri Radiant izajya yishyurwa igiceri cy’ijana muri munsi
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Nsabimana Ernest, avuga ko gutwara abantu n’ubwikorezi ari bimwe mu biranga iterambere ry’umugi igihe bikozwe mu buryo bunoze
Agira ati “mu bihugu byateye imbere, usanga barashyizeho imihanda igenewe amagare n’abanyamaguru. Mu mujyi wa Kigali, ubwikorezi bukoresha amagare bukwiriye gutezwa imbere, bugakora kinyamwuga abatwara amagare bakongererwa ubumenyi kandi bakoresha ikoranabuhanga. Ubu buryo bushya buzadufasha kujyana n’icyerekezo cy’umujyi ariko hanagabanuke impanuka zakorwaga n’amagare”.
Beno Holing, ihagarariye kampani 2 zirimo Beno Car Technology ( Beno Mobility) na Sizana Green solution. Beno Car technology yatangiye mu mwaka wa 2015 iza ishaka igisubizo mu kugabanya impanuka zaterwaga n’imodoka, izana uburyo bwo kugabanya umuvuduko mu mudoka hashyirwamo akuma kazwi nka speed governor.
Iri koranabuhanga riranga icyerekezo ryitwa “Tuza Led Indicators” ryakozwe n’ikigo cya Beno Holdings, hagamije guteza imbere uyu mwuga no gusigasira umutekano w’abanyonzi batwara amagare mu muhanda.
Ikigo Radiant cyasinye amasezerano n’abanyonzi yo kubaha ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’ubwishingizi ku nguzanyo bazajya bafata ingana n’ibihumbi mirongo itatu y’amafaranga y’u Rwanda (30,000frw) azajya yishyurwa buri munsi aho umunyonzi azajya atanga igiceri cy’ijana cy’amafaranga y’u Rwanda (100frw).
Polisi y’Igihugu yatangaje ko umubare w’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mwaka wa 2019 zagabanutseho 950 zikagera kuri 4661 zivuye kuri 5611, bingana n’igabanuka rya 17%.
Polisi igaragaza ko mu 2019 abayobozi b’ibinyabiziga 309 970 bahaniwe amakosa atandukanye bakoze mu muhanda barimo 12 755 bagenderaga ku muvuduko uri hejuru cyangwa abacomokoye utugabanyamuvuduko.
Abibasiwe n’impanuka cyane mu mwaka wa 2019 ni abanyamaguru 223, abatwara moto 184 n’ abatwara amagare 130.