Ruhango: Ibagiro bubakiwe n’umushinga PRISM ribafasha kubona inyama zujuje ubuziranenge

Bamwe mu bagana ibagiro ry’ingurube riherereye mu kagari ka Kirengeli mu murenge wa Byimana bishimira ko ribafasha kubona inyama zujuje ubuziranenge, ndetse na bamwe mu barituriye bakishimira ko baribonyemo akazi.

Nteziyaremye Alexis atuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, akaba acuruza inyama z’ingurube ziba zabanje kubagirwa kuri iri bagiro.

Agira ati” Tutarabona iri bagiro twabagiraga ku makoma kubera ko nta muntu wadupimiraga, nyuma yaho barishyiriyeho byaciye akajagari, ubu nta muntu ukibagira mu makoma ni hano tuzana ingurube bakazibaga bamara kuzibaga tugatanga ikiguzi, bakaiiduha zipimye na twe tukaziishyira abaturage”.

Umuntu wese uzanye ingurube kuri iri bagiro, yishyura amafarangay’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000frws) ya serivisi ku ngurube imwe bakayibaga. Bamwe mu bazihazana bakaba bemeza ko hari icyo byafashije abakunzi bazo na bo bakazicuruza binyuze mu mucyo.

Ntakirutimana Hildebrand utuye mu mudugudu wa Mbale mu murenge wa Shyogwe, avuga ko mbere habagaho indwara yabaga mu ngurube yateraga abaturage inzoka.

Agira ati” Ubu kuba basigaye barya inyama zipimye byabaye nkaho bicogora, kuko izipimye biba bigaragara ko nta nzoka zatera. Nk’umucuruzi Kubagisha ingurube hano bituma umucuruzi nkiyo umuyobozi runaka akugezeho ugahita umwereka kasha ya veterineri n’igipapuro yagusinyiyeho nta kindi kibazo mugirana”.

Inyama z’ingurube zamaze kubagwa zitegereje gupimwa zikabona kujyanwa ku isoko

Uretse kuba iri bagiro rifasha abaturage kubona inyama zibanza gushyirwaho ikimenyetso (cachet/stamp) cyerekana ko zujuje ubuziranenge, ryanafashije bamwe mu batuye mu murenge wa Byimana riherereyemo kuhabona akazi.

Muhawenimana Françoise ni umubyeyi w’abana batatu uvuga amaze amezi atatu ahabonye akazi ko gukora isuku.

Ati”Ntaraza gukora hano nirirwaga mu rugo. Byarambangamiraga nkibaza uburyo nzabona amafaranga, kuko guhora nyasaba umugabo ntabwo byabaga byoroshye!

Akomeza avuga ko nyuma yo kukabona imibereho yahindutse.

Agira ati” Uyu munsi iyo twakoze ukwezi kugashira mfata agatabo nkajya guhembwa kuri konti nkaza nkagira ibyo nikenura mu rugo. Nubwo umuryango wanjye ukiba mu icumbi, ariko hari intambwe turi kugenda dutera kuko ubu ikibanza twarakibonye. Umugabo aca aha nanjye nkaza hano tugahuza amaboko. Tugenda dukora bike bike ariko hari icyo byadufashije”.

Igiraneza Aimé ni umusore ukiri muto ukora akazi ko kubaga ingurube kuri iri bagiro. Avuga ko yishimira kuba ahakora kuko ataratangira kuhakora yari umushomeri.

Agira ati”Ubushomeri buraryana! Kubona akazi hano byaramfashije cyane kuko nyuma y’amezi ane maze mpakora, ubu nanjye nabashije kugura ingurube mfite eshatu ntabwo zirabyara ariko nizera ko zizororoka zikamfasha kwiteza imbere”.

Iri bagiro ryubakiwe gufasha abaturage

Niyonsaba Titi Eric ni umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iri bagiro umunsi ku munsi, akaba ari n’umuvuzi w’amatungo(veterineri)wahuguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Avuga ko iri bagiro ry’ingurube ryubakiwe abaturage mu mwaka wa 2023 ryubatswe n’umushinga PRISM waryeguriye akarere na ko kariha rwiyemezamirimo watsindiye kurikoresha.

AtiKurizana hano ni ugufasha abaturage kubona iyi serivisi.Umuturage ufite ingurube yifuza ko babaga arayizana akishyura amafaranga igihumbi y’umusoro w’iryo tungo, akazagaruka gufata inyama bucyeye bwaho (nyuma y’amasaha 24) kuko umunsi yarizanyeho si wo aza gutwariraho inyama”.

Niyonsaba Titi Eric ni umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ibagiro ry’ingurube rya Byimana

Niyonsaba akomeza avuga ko impamvu umuturage azana itugo kuribagisha ariko ntahite atwara inyama ari uko mbere yuko ribagwa ribanza kuruhuka no gukorerwa isuzuma ry’ibanze.

Agira ati” Viterineri akora isuzuma ry’ibanze kugira ngo arebe ko itungo rigihumeka/rikiri rizima, agafata umuriro, akareba uko uruhu rumeze, uko umutima utera ibyo byose hari amakuru bigenda bimuha amufasha kugabanya icyanduza ku buryo inyama izasohoka muri iri bagiro izaba yujuje ubuziranenge”.

Yongeraho ko inyama z’ingurube zitabagiwe kuri iri bagiro zigera ku isoko zanduye.

Ati” Izo nyama ntizigenzurwa n’abo azihaye ku isoko azibahazanduye. Ikizabaho ni uko zizanduza abaturage indwara ziva ku ngurube zijya ku bantu”.

Inyama z’ingurube zabazwe zishyirwaho kashe mbere yo gushyirwa mu modoka izijyana aho zicururizwa

Iri bagiro rikora iminsi yose y’icyumweru, kugeza ubu impuzandengo w’iziribagirwamo ingana n’ingurube 20 ku munsi na 500 ku kwezi; zikaba zitagomba kurenga ingurube 50 ku munsi kuko ari ibagiro rito.

Ubuyobozi bwaryo bukaba buvuga ko ibi byatumye agaciro kazo kiyongera kuko abazihabagisha bazigurisha ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu magana atanu (3500frws) kiba ari rusange ku mabagiro yose.

Iri bagiro rimaze umwaka ritangiye gukorerwamo rifite abakozi 12 barimo ababaga 6 n’abakora isuku, rikaba kandi rifite aho ricururiza inyama zabazwe.

Ryubatswe n’umushinga PRISM wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD),binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu giteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB).

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =