Hari abatangizwa imiti y’umuvuduko w’amaraso hatarebwe icyawuteye

Dr. Nzabonimpa Anicet, Impuguke muri gahunda z’ubuzima, akanakorana n’umushinga ufasha Minisiteri y’ubuzima gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza serivisi ku baturage (digital health for primary health care).
Hari abatangizwa imiti y’umuvuduko w’amaraso mwinshi hatabanje kurebwa icyawuteye nyamara wari gusubira ku gipimo cyawo gisanzwe batayifashe.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwa 2021/2022 bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwasanze abafite umuvuduko w’amaraso banafata imiti bangana na 16.8%; ni mu gihe abawufite ku Isi bangana na miliyali 1 na miliyoni 800.
Impuguke muri gahunda z’ubuzima, akanakorana n’umushinga ufasha Minisiteri y’ubuzima gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza serivisi ku baturage (digital health for primary health care), Dr. Nzabonimpa Anicet, aganira na The Bridge Magazine (thebridge.rw); yavuze ko umujagararo (stress) yawushyira ku mwanya wa mbere mu bitera umuvuduko w’amaraso mwinshi, ariko hakaba hari n’ibindi bishobora kuwutera nk’inzoga nyinshi, itabi, umunyu mwinshi, amavuta menshi, cyangwa ugaterwa n’izindi ndwara umuntu aba afite nk’umwingo, indwara z’imitsi, impyiko no kunwa imiti igabanya ububare kuko iyo umuntu ayinyweye cyane yongera umuvuduko w’amaraso. Ati “mbere yuko umuntu atangizwa imiti, muganga agomba kubanza kumuganiriza akamenya icyateye umuvuduko mwinshi kuko muganga ashobora kwibeshya agatangiza umuntu imiti kandi umuvuduko wari gusubira ku bipimo bisanzwe”.
Dr. Nzabonimpa yakomeje agira ati « umuganga ashobora guha umuntu imiti y’umuvuduko w’amaraso mwinshi ukaba wamutera kugwa muri hypotension (umuvuduko w’amaraso muke) arinayo yica cyane. Cyangwa se umubiri ukaba waba imbata y’imiti kuko imiti itangwa ari iy’ukwezi, ibinini 60. Umutima ugakora ugendeye kuri ya miti”.
Dr. Nzabonimpa avuga ko ku bwe umuganga ari umujyanama kuko imiti ivura 50 % indi 50% ikavurwa nuko umuntu yitwaye. Ati “Umuganga njye navuga ko atari umuganga gusa ahubwo ari n’umujyanama, ubujyanama butangwa cyane no kurusha gutanga imiti, izi ndwara zitandura ushobora no kuzivura udakoresheje imiti, umuntu akikurikirana, akarya ibisukuye, akanwa amazi menshi, akishyira mu mutuzo, agakora imyitozo ngororamubiri bigatuma ya miti anywa mike cyangwa ntayinywe. Mbere yo gutanga umuti umuntu agomba kuganirizwa”.
Mukarugina w’imyaka 77 atuye mu murenge wa Muhanga, avuga ko atibuka igihe amaze afata imiti y’umuvuduko. Yagize ati « ubundi sinkunda kwivuza, sindwaragurika, barambwiye ngo mfite umuvuduko nzajye i Kabgayi, jyayo bampa imiti. »

Umubyeyi w’imyaka 62, utuye mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, yatangiye imiti y’umuduko w’amaraso taliki 29 Ukwakira 2024, ubwo yageraga kwa muganga basanze afite 174/113, bahita bamutangiza imiti. Uyu mubyeyi avuga ko nta kibazo cy’umuvuduko yarasanzwe agira kuko yajyaga ajya kwa muganga bamupima bakamubwira bati « mukecu, umuvuduko wawe umeze nk’uw’agahinja ».
Uyu mubyeyi avuga ko uyu muvuduko ushobora kuba waratewe n’ibibazo bikomeye yarafite kuko hari n’igihe byamubuzaga gusinzira. Akaba yarabibwiye muganga, ariko muganga amubwira ko ku myaka afite atanyweye imiti wamutera ubundi burwayi. Yarambwiye ati « nutabinywa uzagira paralyze (kudakora kw’ibice bimwe by’umubiri) cyangwa stroke (guturika k’udutsi dutwara amaraso mu bwonko).
Umugabo w’imyaka 71 nawe utuye mu murenge wa Nyamabuye aganira na The Bridge Magazine (thebridge.rw) yavuze ko amaze imyaka 4 anywa imiti y’umuvuduko w’amaraso mwinshi. Yagize ati « nagiye kwa muganga barapima basanga mfite umuvuduko w’amaraso mwinshi, banyandikira imiti njya kuyigura, ntangira kuyinywa ».
Umuhuzabikorwa muri Rwanda NCD Alliance (Umuryango urwanya indwara z’umutima n’indwara zitandura), Uwamungu Nasson avuga ko kugira ngo umuntu atangizwe imiti y’umuvuduko mwinshi w’amaraso biterwa n’amakuru yatanze yivuza mu bihe bitandukanye.
Yagize ati « Umuntu basanganye umuvuduko hari uko muganga agenda amuha imiti n’inshuro agomba kuyifata, ndetse umuganga ugukurikirana niwe ufata imyanzuro akabona ko utagomba gukomeza iyo miti ».
Nasson akomeza avuga ko uruhare rw’amakuru umurwayi atanga mu cyemezo umuganga afata cyo gushyira umurwayi ku mitu. Yagize ati « ntago ari kariya kamashini gusa gashobora kuba kagupima, kwa muganga haba icyo bita amakuru y’umurwayi bitewe n’ibihe arimo bigahuzwa nakuriya gupimwa, muganga akareba, akaba yakwemeza niba koko umuntu afite umuvuduko w’amaraso. Gupima inshuro imwe bakabona ibipimo byazamutse ntibihita byemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso, bavuga ko byibura umuntu agomba kwipimisha inshuro 3 mu bihe bitandukanye ».
Nasson anavuga ko mu gihe muganga abonye ibipimo byazamutse cyane ku buryo bukabije, ashobora kuha umuntu imiti y’icyumweru kugira ngo usubire ku murongo, ukagaruka bakagupima bakareba niba ari umuvuduko w’amaraso cyangwa niba ntawo.
Nasson anavuga ko mu gihe umuntu anyweye imiti y’indwara adafite bigira ingaruka ku buzima. Yagize ati « mu buzima busanzwe umuntu aguhaye imiti y’indwara utarwaye ntibyabura kukugiraho ingaruka kubera ko imiti si myiza ku buzima”.
Professeur Mucumbitsi umuganga w’abana unavura indwara z’umutima, akaba anakuriye umuryango urwanya indwara z’umutima n’indwara zitandura, avuga ko indwara y’umuvuduko w’amaraso mwinshi ishobora guterwa n’indi ndwara ikira. Yagize ati “urugero nk’impyiko inaniwe gukora kubera izindi mpamvu, umuvuduko w’amaraso urazamuka ariko iyo bavuye icyo kibazo cy’impyiko urongera ugasubira uko warumeze (normal)”. Mucumbitsi asoza avuga ko hari n’abagore bashobora kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso ariko bamara kubyara akenshi bikongera bigasubira mu buryo.

Hari abo umuvuduko w’amaraso wica bataramenye ko bawufite
Professeur Joseph Mucumbitsi, avuga ko hafi 50% by’abantu bafite umuvuduko mwinshi w’amaraso baba batabizi. Ndetse ngo mu babizi 42 % gusa, bavurwa bafata imiti, mu gihe 50% muri bo badafata imiti neza ndetse buri gihe.
Professeur Mucumbitsi akomeza asobanura ko iyi ndwara yica umuntu atanabizi (silence killer), kuko bisaba kuba umuntu ageze kuri 80% kugira ngo arembe, azane ibimenyetso nko kuzungerezwa, kuruka, kuribwa mu gituza no guhumeke nabi. Ngo hagati 140 kuri 90 kugeza ku 180 kwi 120 umuntu ashobora kuba ayigendana nta n’ikibazo yumva afite usibye rimwe na rimwe kunanirwa.
Professeur Mucumbitsi akomeza asobanura ko ikibazo gikomeye cyayo atari umuvuduko w’amaraso gusa ahubwo bigira ingaruka ku miterere y’imitsi itwara amaraso kuko buhoro buhoro mwo imbere igenda yononekara igatakaza élasticité (ikagagara) bigatera ingaruka nyinshi.
Ingaruka zo kononekara kw’imitsi itwara amaraso
Professeur Mucumbitsi, asobanura ko umutima ubwawo kubera ko udutsi tuwugaburira twononekara buhoro buhoro bituma ya mavuta mabi (cholestérol) yihomamo kurushaho kubera ko umuvuduko w’amaraso wononnye iyo imitsi, bigatuma igice kimwe cy’umutima cyononekara kubera kubura amaraso ahagije aribyo bavuga ko umuntu yagize crise cardiaque umuntu akaribwa mu gituza, akanahumeka nabi.
Indi ngaruka nuko imitsi yose yo mu mubiri yononekara ikaba yafunga amaraso ntajye mu gice kimwe cy’ubwonko ariyo (stroke) bitewe nuko ako gace kabuze amaraso n’umwuka (oxygène); umuntu akaba ashobora kwikubita hasi, akamugara cyangwa se iyo mitsi igaturika umuntu akabura amaraso mu bwonko. Aribwo ubona umuntu akurura akaboko n’akaguru uruhande rumwe kuko yagize stroke.
Umukunzi Médiatrice