Ubwoko bw’inyamaswa bushya buherutse kuboneka mu gice cya Bassin du Congo

Icyegeranyo gishya cyasohowe n’ ikigega mpuzamahanga kigamije kurengera ibidukikije (World Wildlife Fund for Nature, WWF) ku itariki 03 Ukuboza 2024, cyashyize ahagaragara ubwoko bushya bw’ibinyabuzima n’ibimera bwavumbuwe n’abahanga mu gace kazwi nka Bassin du Congo mu gihe cy’imyaka 10 ishize.
Icyo cyegeranyo kikaba cyarasohotse nyuma yuko hagati y’umwaka wa 2013 na 2023, ku bufatanye n’abahanga mpuzamahanga, WWF ikoze ubushakashatsi ku binyabuzima bitandukanye byo mu kibaya cya Kongo (Bassin du Congo) byatatangajwe muri raporo idasanzwe.
Muri rusange, amoko mashya 742 ni yo yagaragaye ku rutonde rwavuguruwe, akaba arimo ibimera 430, inyamaswa 140 zidafite urutirigongo (invertébrés), amafi 96, imitubu (amphibians) 22, inyamabere 10 n’inyoni 2.
Ubwoko bw’ibinyabuzima n’ibimera bishya byabonetse muri ako gace kandi burimo indabo zidasanzwe za orchidées n’ubwoko bushya bw’ikawa, ubwoko bw’uducurama (chauves-souris), inzoka zitabona (serpents aveugles), impiri (vipères de brousse), incira (cobras), ingona, imbeba, igihunyira (hibou), ibitagangurirwa n’ubundi bwoko butandukanye.
Aka gace kazwi nka Bassin du Congo gafatwa nk’ibihaha by’umugabane wa Afurika kari ku buso bwa km2 zirenga miliyoni eshatu aho kagizwe n’igice kinini cy’ishyamba kimeza ry’inzitane rya Afurika yo hagati, Forêt équatoriale du Congo, rikaba ari irya kabiri mu bunini ku isi nyuma y’irya Amazonie riri ku Mugabane wa Amerika y’Epfo.
Bassin du Congo ihuriweho n’ibihugu bitandatu aribyo Cameroun, Repubulika ya Santrafrika, Congo Kinshasa, Congo Brazzaville, Guinée équatoriale na Gabon. Akaba ari agace ka mbere gakurura imyuka ya carbone, aho gafite ubushobozi bwo gukurura iyo myuka myinshi kuruta uwo gasohora.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko WWF mu kwezi gushize yashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije byerekanye ko ibinyabuzima byo mu mashyamba ku isi yose byagabanutse ku gipimo cya 73%.
Jaap Van der Waarde uyobora umuryango wita ku kubungabunga agace ka Bassin du Congo (Conservation du Bassin du Congo/ Conservation for the Congo Basin), akaba yarabwiye iki kinyamakuru mpuzamahanga ko “iki gice ubwacyo kizwi cyane ariko abantu benshi batazi akamaro kacyo”
Van der Waarde yasobanuye ko uretse kuba hari ibinyabuzima byinshi kihagijeho, ariko kandi kiri mu bisigaye ku isi bikurura umwuka wa Carbone mwinshi kuruta umwuka mwiza gitanga, ibi bikaba bigitandukanya na Amazonie yo irimo gutakaza ubu bushobozi.
Van der Waarde yagize ati”ubwoko bushya bw’ibinyabuzima bushobora gusa kurindwa iyo kubaho kwabwo kwamamajwe. Kandi ntitwibagirwe ko igice cya Bassin du Congo gikenewe mu buryo budasanzwe kugira ngo ikirere kimere neza”.
Amwe mu moko y’ibinyabuzima yagaragaye muri aka gace mu myaka 10 ishize
Igihunyira kivuga nk’injangwe
Ni igihunyira cyahawe izina rya gihanga (le nom scientifique) rya Otus bikegila. Cyabonetse mu mwaka wa 2022 kiboneka gusa muri São Tomé et Príncipe ikirwa giherereye mu kigobe cya Guinea mu Nyanja ya Atlantic. Kikaba gifite amatwi ariho ubwoya ndetse n’ijwi ridasanzwe rimweze nk’iry’injangwe.
Ikinyamakuru Birds of the world gisanzwe cyegeranya amakuru ajyanye n’inyoni, kikaba gitangaza ko iki gihunyira kiri mu bwoko bwibasiwe cyane aho ubu hasigaye ibibarirwa ahagati ya 1149 na 1597, aho bwashyizwe ku rutonde rw’ibinyabuzima birinzwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije, UICN.

Inzoka izwi nka Mongo
Yabonetse mu mwaka wa 2020, iyi ncira y’ubumara n’ubwoya izwi nka Mongo yahawe izina rya gihanga rya Atheris Mongoensis, ikaba isanzwe izwi cyane ko ari imwe mu bwoko bw’inzoka zifite ubumara bukaze kuruta izindi muri Afurika.
Bivugwa ko iri mu bwoko butinyitse cyane kubera ubushobozi bwayo bwo kwiyoberanya : aho ifite uruvangitirane rw’amabara y’icyatsi kibisi, umuhondo n’ibara ryirabura ahagana ku murizo wayo ku buryo bituma iyo nzoka ishobora kwiyoberanya mu ishyamba.

Agakeri ka Congolius gafite ibimenyetso by’ubwiza
Ako gakeri kahawe izina rya gihanga rya Congolius robustus kazwiho kugenda nijoro. Kugeza ubu kakaba kaboneka muri repubulika ya demokrasi ya Congo honyine, ari na ho kabonetse mu mwaka wa 2021.
Kamaze kuboneka mu duce tutari duke two mu majyepfo y’uruzi rwa Congo (Fleuve Congo), aho gakunze kugaragara ku bimera biri hafi y’utugezi duto tuboneka muri ako gace kagizwe n’ishyamba kimeza. Aka gakeri gapima uburebure bwa santimetero enye (4cm), abahanga mu mu mibereho y’ibinyabuzima bemeza ko kari ari ikimenyetso cy’ingenzi cy’ubuzima bw’abatuye mu mashyamba yo muri ako gace.
