Chorale de Kigali igiye kuririmbira abakunzi indirimbo bihitiyemo muri Christmas carols concert
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwatangaje ko uyu mwaka iyi chorale yashyize igorora abakunzi b’iyi chorale mu gitaramo yateguye kiba buri mwaka kitwa “Christmas carols concert “mu kubaha ibyishimo hagendeye ku bitaramo byabanje aho indirimbo nyinshi iyi chorale izaririmba ari abakunzi bayo bazihitiyemo.
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 cyabereye muri BK Arena aho igitaramo Christmas carlos concert kizabera kuri iki cyumweru taliki ya 22 Ukuboza 2024.
Perezida wa Chorale de Kigali,Hodari Jean Claude yavuze ko iki gitaramo kiri mu bihe bya Noheli kandi kigamije gutanga ibyishimo kandi ko uyu mwaka hari umwihariko wabayemo ku bakunzi ba chorale de Kigali mu kugitegura.
Yagize ati:’’ Muri rusange ni igitaramo kiri mu bihe bya Noheli, indirimbo za Noheli , kwifuriza abantu ibyishimo.Indirimbo tugenda tureba izo abakunzi bakunda.Uyu mwaka by’umwihariko twahaye urubuga abakunzi bacu guhera mu kwa 2 batwandikira indirimbo bashaka zigeze muri 70% z’izo tuzaririmba.Igitaramo cyegerejwe abakunzi bacu kugirango bihitiremo.”
Hodari yakomeje avuga ko muri iki gitaramo ,hazaba harimo udushya twinshi turimo uburyo bushya bw’imicurangire n’imyambarire byose bigamije guha abazakitabira ibyishimo.
Yagize ati :’’ Hagiye harimo udushya twinshi turimo indirimbo nshya tuba twahimbye, imicurangire yateye imbere kurushaho n’amajwi agenda amenyera usanga ari byiza.Dutegura n’imyambarire ku buryo uturebye yumva mu mubiri we aruhutse.Habamo ibishya buri gihe kandi ibyishimo bihoraho kandi umwihariko ukomoka uko ubushize biba byaragenze.”
Chorale de Kigali igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo Christmas Carols Concert ku ncuro ya 11.Abakunzi b’iyi Chorale barashishikarizwa kwihutira kugura amatike dore ko ari ugutanguranwa.
Chorale de Kigali kandi yiteguye gutanga ibyishimo bya Noheli ku bana bazitabira Christmas Carols Concert kuri iki Cyumweru talili ya 22 Ukuboza 2024 dore ko iyi chorale ifite abana biteguye kuganiriza bagenzi babo.
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali imaze kwigarurira imitima y’abatari bake , abana n’abakuru bwavuze ko intego bafite ari uguteza imbere umuziki wanditse mu Rwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga.
NYIRANGARUYE Clementine