Paris: Urukiko rw’ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu Philippe Hategekimana yari yakatiwe n’urukiko rwa rubanda
Philippe Hategekimana wamenyekanye i Nyanza nka Biguma mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yongeye gukatirwa gufungwa burundu mu rubanza rwe rwaburanishwaga ku rwego rw’ubujurire i Paris mu Bufaransa, nyuma y’uko ajuririye icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rw’I Paris na rwo rwari rwamukatiye igifungo cya burundu ku itariki 28 Kamena 2023.
Uru rubanza rwaburanishijwe mu gihe cy’ibyumweru 6, rwatangiye tariki 04 Ugushyingo 2024 rukaba rwasojwe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, aho rwaburanishijwe mu buryo busa naho ari ukurutangirabundi bushya. Rukaba rwarumviswemo abatangabuhamya bagera ku 100 barimo abo mu Rwanda n’impuguke ku mateka y’u Rwanda.
Ahagana ku isaha ya saa sita n’iminota 12 z’ijoro zo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024 ubwo urukiko rwari rumaze gutangaza umwanzuro warwo washimangira igihano cya burundu Biguma yari yarakatiwe umwaka ushize, umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa (CRF) wasohoye itangazo ku rubuga rwa x.com ugaragaza unyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwari rumaze guhamya Biguma icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Uyu muryango ukaba wakomeje uvuga ko nubwo ubutabera butanzwe bucyererewe, ariko icyemezo cy’urukiko kigiye kuruhura abahohotewe b’I Nyanza, Ntyazo, Nyabubare, Nyamure, Isar-Songa n’ibindi bice byakorwemo ubwicanyi bwagizwemo uruhare na Philippe Hategekimana.
Biguma yahamijwe icyaha cya Jenoside nyuma y’ukourukiko rusanze yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, mu bwicanyi bwakorewe ku musozi wa Nyabubare, uwa Nyamure; urupfu rw’abatutsi bagera kuri 28 biciwe kuri bariyeri yari ku kazu k’amazi, iyari ku Rwesero, iyari i Nyanza n’iyari i Mushirarungu na zo zagiye zifatirwaho abatutsi agategeka ko bicwa, ndetse n’ibitero byagabwe kuri Isar Songa.
Urubanza rwa Philippe Hategekimana wamenyekanye I Nyanza nka Biguma mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, rwaburanishijwe hashingiwe ku ihame ry’ububasha mpuzamahanga (competence universelle) bushingirwaho mu kuburanisha uwakoze icyaha, hagatangwa ubutabera bw’igihugu icyari cyo cyose, bufite ububasha bwo kumukurikirana hatitawe ku bwenegihugu bwe, ku bw’uwo yahemukiye n’aho yakoreye icyaha cyangwa aho icyaha cyabereye.
Philippe Hategekimana w’imyaka 67 y’amavuko, yahawe ubwenegihugu bw’igihugu cy’u Bufaransa ubu akoresha izina rya Manier; akaba abaye umunyarwanda wa 3 uhawe uhamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’urukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’I Paris, agahabwa igihano kimwe n’icyo yahawe ku rwego rwa mbere, nyuma y’urubanza rwa Pascal Simbikangwa rwajuririwe mu mwaka wa 2016agahabwa igihano cy’imyaka 25 gishimangira icyo yari yahawe ku rwego rwa mbere muri 2014, n’urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira na bo bajuriye bagahabwa igihano cya burundu muri 2018 bari bahawe ku rwego rwa mbere muri 2016.
Nadine Umuhoza