Paris : Biguma yatsinzwe ubujurire ku gifungo cya burundu

Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma yatsinzwe ubujurire ku gifungo cya burundu yari yarakatiwe n’urukiko rwa Rubanda ruherereye I Paris mu Bufaransa umwaka ushize nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Biguma yatsinzwe ubujurire hagendewe ku byaha byamuhamye ndetse n’ubufatanyabyaha muri byo birimo ibyo yakoze ahibereye n’ibyo yagizemo uruhare rutaziguye.

Biguma yatsinzwe ubujurire kuko urupfu rwa burugumesitiri Nyagasaza n’abandi batutsi bishwe taliki ya 23 Mata 1994 ubwo Nyagasaza yageragezaga kibahungishiriza I Burundi ,urukiko rwasanze urupfu rw’aba bose rumuhama.

Gutsindwa ubujurire bwa Biguma Kandi bushingiye ku kuba yahamijwe n’urukiko kuba we n’abo bari kumwe baragabye igitero cyo ku musozi wa Nyabubare no ku musozi wa Nyamure ahaguye abatutsi benshi bari bahahungiye.

Biguma Kandi yatsinzwe ubujurire kubera ubufatanyacyaha mu bwicanyi bw’abatutsi 28 biciwe kuri bariyeri yo ku “Akazu k’Amazi” kuko n’ubwo atari ahari ariko yatanze itegeko ryo kubica.

Ku bijyanye n’igitero cyagabwe muri ISAR- SONGA , Biguma yatsinzwe ubujurire bwe kuko n’ubwo atagiyeyo ariko yatanze imbunda yo mu bwoko bwa Mortier 60 yakoreshejwe mu kurasa abatutsi.

Kuba Biguma yarireguye avuga ko atageze kuri bariyeri zari mu murenge wa Nyanza, Rwesero na Mushirarungu ,urukiko rwamuhamije ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe abatutsi kuri izo bariyeri ababikoze bari ibyitso bya Biguma.

Taliki ya 18 Ukuboza 2024 nibwo urukiko rwa Rubanda ruherereye I Paris mu Bufaransa rwasomye umwanzuro w’uko Biguma yatsinzwe ubujurire Kandi ko yakatiwe igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byamuhamye.

Nyirangaruye Clémentine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 22 =