Paris: Biguma yemereye imbere y’urukiko uruhare rw’abajandarume muri jenoside yakorewe abatutsi

Mu iburanisha mu bujurire bwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma rikomeje kubera mu rukiko rwa Rubanda ruherereye I Paris mu Bufaransa, Biguma yemereye imbere y’urukiko ko atahakana uruhare rw’abajandarume mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo ngo we ntabyo yabonye n’amaso ye.

Ku ikubitiro, Biguma yireguye yemera ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 19994 yabayeho ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yasobanuye ko amacakubiri ashingiye ku moko afite inkomoko mu gihe cy’abakoloni b’Ababiligi, yongerewe urwango rushingiye ku moko ndetse n’amakimbirane ya politiki yo mu myaka ya za 90. Ashimangira uruhare rukomeye rw’ijambo ry’uwari perezida w’inzibacyuho Sindikubwabo Theodore ryo ku ya 19 Mata 1994 ryongereye ubwicanyi.

N’ubwo Biguma yemera ko abajandarume bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, yiregura avuga ko yari ashinzwe ibikoresho kandi ko atabugizemo uruhare. Ahamya ko hari n’abagerageje kurwanya ubwicanyi. Yagize ati “Ntimushyire abajandarume b’I Nyanza mu gatebo kamwe, kuko hari abagize uruhare mu bwicanyi ariko hari n’abagerageje kuburwanya barimo nka kapiteni Birikunzira”. Biguma avuga ko muri jandarumori harimo ibice bibiri, abaturuka mu majyaruguru bari bafite ubukana n’abaturuka mu majyepfo batari bafitiwe icyizere ahubwo bakoreshwaga nab a sebuja.

Biguma avuga ko nawe ubwe yakorewe ihohoterwa n’abajandarume bo mu majyaruguru y’igihugu b’abahezanguni, agahakana ibirego bigaragaza ubufatanyacyaha n’abakoze jenoside agashinja abatangabuhamya kuvuga ibinyoma no kubogama. Avuga ko yavuye i Nyanza ahagana ku ya 19 Mata 1994 kugira ngo yinjire mu nkambi ya Kacyiru i Kigali, bisabwe na Birikunzira, agahakana ko nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakurikiye kugenda kwe kuko atari ahari.

BIGUMA yahakanye kugira uruhare mu ifatwa no mu rupfu rwa burugumesitiri Nyagasaza n’Abatutsi bari kumwe, kuko ngo atari akiri i Nyanza muri iki gihe kandi ko ubuhamya bubimushinja buvuguruzanya ndetse ngo bukaba bwuzuyemo ibinyoma.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 20 =