U Rwanda na Republika Iharanira Demukarasi ya Congo mu rugamba rwo guhashya Ebola

Ku kigo Nderabuzima cya Gihundwe, umupolisikazi ahabwa urukingo rwa Ebola

Muri rugamba, u Rwanda rwatangiye gukingira abafite aho bahurira n’iki cyorezo by’umwihariko mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo abamaze gukingirwa bagera 879 naho Congo ikaba imaze gukingira abagera ku 30.000.

Nkuko insanganyamatsiko ibivuga Twitabire gahunda Umurinzi yo kwikingiza Ebola, turinde ubuzima bwacu, kuri kigo nderabuzima cya Gihundwe u Rwanda na Congo bakanguriye abaturage guhashya iki cyorezo  hanakingirwa abagera kuri 50 taliki ya 18 Ukuboza uyu mwaka.

Cosmos Kusimwa Bishisha Minisitiri w’Ubuzima mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Cosmos Kusimwa Bishisha Minisitiri w’Ubuzima mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu cyiciro cya mbere bakingiye abantu 30.000 abahawe izo nkingo akaba ari abagize aho bahurira na Ebola ni ukuvuga abaganga bafasha abarwayi bagaragayeho ibimenyetso bya Ebola, ndetse ngo barateganya  kuzongera gukingira abandi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo niy’Amajyaruguru.

Uyu mu Minisitiri yavuze ko mu gace ka Wenga hagaragaye abantu 6 banduye Ebola, 3 muri barakize abandi barapfa. Mu Majyaruguru ya Kivu na Ituri aho iyi ndwara yaturutse ngo hamaze gupfa abagera ku 2000. Ni mu gihe hashize iminsi 110 iki cyorezo cyongeye kugaragara muri iki gihugu cya Congo.

Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko uru  rukingo rwageragejwe ku bantu 6000, n’abana bari munsi y’umwaka 1, ndetse rukaba rukiri mu igeragezwa, aho uwaruhawe akomeza gukurikiranwa. Dr Ndimubanzi yanavuze ko abazakingirwa ari abantu 200.000 mu gihugu hose, ahanini uru rukingo rukaba rwagenewe abantu bafite ibyago byo kwandura barimo abaganga.

Uru rukingo rwatangiye guhabwa abantu ku italiki 2 Ukuboza uyu mwaka 2019, abamaze kuruhabwa akaba ari 829 hingoreyeho abaruherewe ku kigo nderabuzima cya Gihundwe bagera kuri 50.

Abari bitabiriye gahunda yo kurwanya Ebola yiswe “Twitabire gahunda Umurinzi yo kwikingiza Ebola, turinde ubuzima bwacu”

Uru rukingo rutangwa inshuro 2 aho uruhawe  ahabwa numero ashobora guhamagaraho ndetse agahabwa n’ubutumwa ku buryo agize ikibazo yahamagara cyangwa akagana ku kigo Nderabuzima icyo aricyo cyose akabasobanurira uko byagenze bakamuhamagarira.

Dr Ndimubanzi yibukije abaturage ko Ebola yandura iyo wahuye n’amatembabuzi y’umuntu wanduye, abakangurira kugira isuku by’umwihariko bakaraba intoki kenshi  ndetse no kwivuza hakiri kare kuko byagaragaye ko 90% byababonye imiti mu minsi ya mbere bakira.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 16 =