Musanze: Intama ya mituweli irafasha abagore baturiye pariki y’ibirunga gukenura ingo zabo

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, bavuga ko gahunda y’intama ya mituweli bahawe ibafasha gukemura ibibazo byoroheje bakunda guhura na byo mu ngo zabo, bikanabafasha kurushaho kubungabunga ibidukikije n’inyamaswa ziba muri za Pariki.

Nyirabureteri Béatrice ni umubyeyi w’abana batanu na ho Mukamwambutsa Drocella we ni umubyeyi w’abana bane, bombi bakaba ari abanyamuryango ba koperative KOUSHI (KOPERATIVE UBUMWE BWACU SHINGIRO) ikora ubuhinzi bw’ibirayi byera cyane muri ako gace.

Hashize umwaka bombi bahawe intama ndetse iyo buri wese yahawe imaze kubyara inshuro ebyiri kuko ubusanzwe intama ibyarira amezi ane.

Nyirabureteri Béatrice avuga ko iyo yahawe yamufashije kubona ifumbire no kwishyurira abana ishuri.

Agira ati “Iyo yabyaye bwa mbere yari igipfizi ndakigurisha bampa amafaranga ibihumbi mirongo ine ntangiraho abana babire ay’ishuri kuko biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda. Iyo ntama irahari ubu iri konsa ishashi, iyo shashi iri konsa na yo nyitegerejeho undi umusaruro. Ya ntama ikahaguma kandi n’ifumbire y’imborera nkayibona ngafumbiza umurima”.

Akomeza avuga ko mbere nta tungo rigufi yari afite, ko yari afite inka yahawe na koperative ku nkunga ya RDB.

Ati”Iryo tungo rigufi rero iyo ugize nk’akabazo gato uhita urigurisha kubera ko n’ubundi uba uzongera kurigura bikoroheye. Iyo ufite ikibazo gito ntiwagurisha inka. Nari mfite ikibazo cyo kutagira itungo rigufi mu rugo, numva rero ryarangiriye umumaro munini cyane”.

Nyirabureteri Beatrice umubyeyi w’abana batanu wo mu murenge wa Shingiro wahawe intama ya mituweli.

Mukamwambutsa Drocella na we avuga bataramuha intama nta tungo rigufi yagiraga, uretse inka koperative yamuhaye.

Agira ati” Iyo ntama niyo nkemuza ikibazo cyo mu rugo. Ubwa mbere yarabyaye mbura amafaranga yo kujyana umwana ku ishuri, ngurisha iyo yabyaye mbona amafaranga y’ishuri y’umwana; ndakomeza ndayorora n’ubu ndacyayifite”.

Guturira pariki byatumye babona intama

Nyirabureteri Béatrice na Mukamwambutsa Drocella bahawe intama bavuga ko bahawe iryo tungo kuko batuye mu murenge wa Shingiro, umwe mu mirenge ine ikora kuri pariki y’igihugu y’ibirunga bo bita ishyamba.

Nyirabureteri ati”Bayidufashije kubera kubungabunga pariki, tugafata inyamaswa neza bituma tubona iyo ntama  ya mituweli y’abagore  kubera ko tubungabunga pariki”.

Yisekera, akomeza agira ati”mbonye n’irindi narishyira (mu zindi) zikaba nyinshi ku buryo nagira ikibazo cyisumbuyeho nkagikemuza ya matungo magufi ntagurishije ya nka. Kuko n’inka mu rugo na yo ifite umumaro mu gutanga amata n’ifumbire; ariko ifumbire y’amatungo magufi igira umumaro mu butaka kuruta iy’itungo rinini (rirerire)”.

Mukamwambutsa na we agira ati”kugira ngo nyibone nuko nari nturiye ishyamba (pariki), rero twararibungabungaga niyo mpamvu banayimpaye”.

Ashimira ubuyobozi bwabafashije kubona itungo rigufi kuko rimufasha kwikura mu bukene.

Ati”barakoze cyane kubera ko bankuye mu bukene na n’ubu iryo tungo nkaba ndifite, ngize ubukene nkabona umurima nawugura mbikesha iyo ntama”.

Mukamwambutsa Drocella, umubyeyi w’abana bane wahawe intama ya Mituweli mu murenge wa Shingiro.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) muri pariki y’igihugu y’ibirunga ushinzwe ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego mu kubungabunga pariki, Kwizera Janvier, avuga ko intama ya mituweli ihabwa urugo ariko igahabwa umugore.

Ati”Ntabwo ihabwa umugabo. Twayise iya mituweli ariko ihabwa umugore kuko uteje imbere umugore aba ateje imbere igihugu. Umugore ya ntama ntabwo azayirya, niyo yayigurisha yabikora ari uko yabyaye kandi ibyara kabiri mu mwaka, urwo rugo rero ruzahora rufite mituweli”.

Kwizera akomeza avuga ko uyu mushinga w’intama wahinduye ubuzima bw’abaturiye pariki kuko kuyorora byoroshye.

Agira ati” usanga bayishimiye kuko kuyorora biroroshye. Kwahira utwatsi aho ngaho, kuyiha amamininwa, ariko inka si buri wese wapfa kuyorora, bisaba ubushobozi bwisumbuye. Rero ntabwo dukeneye guha abaturage amafaranga yo kwishyura mituweli ahubwo dukeneye kubaha icyo bazakuraho mituweli igihe cyose”.

Kwizera Janvier, wa RDB muri pariki y’igihugu y’ibirunga ushinzwe ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego.

Muri 2005, leta y’u Rwanda yatekereje ko inyungu z’ubukerarugendo zikwiye kugera ku baturage, nibwo muri uwo mwaka hashyizweho gahunda y’amafaranga 5% ava mu bukerarugendo bukorewe mu mapariki yose y’igihugu uko ari 4, agahabwa abazituriye.

Kuva muri 2017, ayo mafaranga yavuye kuri 5% ashyirwa ku 10% hakiyongeraho 5% anyura mu kigega gishinzwe gutanga indishyi z’abangirijwe n’inyamaswa ziva muri pariki.

Uretse ayo mafaranga aturuka mu bukerarugendo, abaturiye pariki y’igihugu y’ibirunga bahawe amatungo magufi abafasha kwikura mu bukene; mu gihe cy’imyaka irenga ibiri iyi gahunda y’Intama ya Mituweli imaze itangiye, mu murenge wa Shingiro hatanzwe intama 100 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, uwakurikiyeho wa 2023-2024 hatanzwe intama 150, muri uyu wa 2024-2025 hateganyijwe  gutangwa intama 500.

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 14 =