Menya amwe mu moko 13 ya Maguge akunze gusurwa muri pariki y’igihugu ya Nyungwe

Pariki y’igihugu ya Nyungwe iri ku rutonde rw’ibyanya bikomye byashyizwe mu murage w’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) muri Nzeli 2023. Iki cyanya kibonekamo ubwoko bw’ibinyabuzima bitandukanye kandi byihariye.

Bimwe muri ibyo binyabuzima ni ubwoko bw’ibisabantu (Primates) bizwi nka Maguge bikaba birimo amoko 13 abariza muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Aganira n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ibidukikije (REJ), umuyobozi ushinzwe imicungire ya Pariki y’igihugu ya Nyungwe Niyigaba Protais yavuze ko iyo uje muri iri shyamba nubwo bigoye guhita ubona aya moko yose, ariko utaha ubonye menshi muri yo.

Yagize ati“Iyo uje muri Nyungwe uba ushobora kubona 12% by’amoko yose y’ibisabantu  aba mu bice bya afurika  ukuyemo ikirwa cya Madagascar, iyo ugishyizemo n’ubundi Nyungwe yo ubwayo igira 6% bya Maguge ziboneka muri Afurika. Iki ni ikigaragaza ko iri shyamba rifite agaciro gakomeye, ku buryo bishobora gutuma abakunda urusobe rw’ibinyabuzima bahitamo kuza kuzireba.”

Izi nyamaswa zizwi nka maguge impamvu ngo bazita ibisabantu ni uko zifite imisusire ijya gusa n’iy’ umuntu.

Niyigaba Protais, umuyobozi ushinzwe imicungire ya Pariki y’igihugu ya Nyungwe. Photo/Umuseke.rw

Mu Rwanda hose haba ubwoko 15 bw’izi maguge (Primates), ariko iziboneka muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni cumi na butatu gusa, kuko ubundi bubiri bwo buba muri Pariki y’igihugu y’ibirunga. Ubwo bwoko akaba ari ingagi zo mu misozi miremire (Gorilla mountains) ndetse n’inkima (Golden Monkeys).

Muri ubu bwoko buboneka muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, burimo Inkomo (colobus monkeys), izi zikaba ziboneka mu bihugu bigeze ku munani biri mu gace ka afurika.

Ubu bwoko bukaba ari umwihariko wa Pariki ya Nyungwe kuko buri no mu kirango cyayo, ndetse zikaba arizo zifite umuryango munini.

Niyigaba agira ati “Izi colobus monkeys zishobora kugira umuryango ubarizwamo izigeze hagati ya 400 na 600. Ahandi usanga umuryango uba ugizwe n’inkomo 20 umunini cyane kugera kuri 40, urumva ko twe umubare uri hejuru. Ahanini bituruka ku miterere ya Nyungwe, uburyo zishobora kubona ubuturo n’ibyo kurya bihagije zikaba mu muryango umwe nta kibazo zigira ugereranyije n’ahandi”.

Inkomo (colobus monkeys), iri mu kirango cya Pariki y’igihugu ya Nyungwe.
Ubwoko bw’inkomo  ni maguge zikunzwe gusurwa muri iyi Pariki.

Ubwo bwoko bwa maguge bwitwa Inkomo (colobus monkeys) buri mu bukunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo. Umuntu wifuza gusura Pariki akaba ashobora guhitamo ubwo yifuza gusura nkuko Niyigaba Protais akomeza abbisobanura.

Agira ati”Hano dufite amoko y’inyamaswa zamenyerejwe kurebwa n’abantu. Gusura Chimpanzee hano muri Nyungwe ni igikorwa cyinjiza amafaranga menshi. Rero ziri mu zinjiza amafaranga ahagije muyo twinjiza. Zifite amatsinda 3 amenyerewe gusurwa, tubyita chimpanzee trekking. Ziba zifite abantu bagendana na zo iyo umukiliya (umukerarugendo) aje agashaka kuzibona, umugide baravugana akavuga ati munyure aha, hanyuma mukazigeraho mukamarana igihe runaka na zo, mugataha”.

Niyigaba avuga kandi ko gusura aya moko y’inyamaswa yamenyerejwe gusurwa n’abantu bituma uwazisuye abona imwe mu mibereho n’imyitwarire zigira isa n’iy’abantu, nk’izikora ibyari buri joro mbere yo kuryama.

Ati“Umuntu wifuza kuzisura araza akishyura (amafaranga yo kuzisura), akishyura icumbi, akabyuka mu gitondo kare ajyana n’abashinzwe kumenya imibereho yazo (park trackers); bakajya kureba chimpanzee zisohoka mu byari byazo kuko zikora ibyari buri joro ziryamaho (ni nko gukora ibitanda byazo); buri joro zikora icyari gishyashya zikaza zikaryama. Bakazibona zisohokamo, bakiriranwa na zo saa sita bakaza gufata ifunguro, nyuma ya saa sita bagasubirayo bakazireba zisubira mu byari”.


Umuryango w’ibisabantu byamenyerejwe gusurwa n’abantu byubaka ibyari iyo bigeye kuryama.

Ubundi bwoko bwa maguge buboneka muri iyi pariki burimo igihinyage (owl-faced monkey) bufite mu maso nk’ah’igihunyira. Bukaba buboneka mu bihugu 4 bya afurika ari byo u Rwanda muri Nyungwe, u Burundi muri Kibira, Uganda no mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo (DRC).

Igihinyage (owl-faced monkey) ubwoko bw’ibisabantu bifite mu maso nk’ah’igihunyira.

Mu Rwanda kandi haboneka kandi ibyondi bikunze kuboneka hafi y’umuhanda unyura muri Nyungwe.

Ubundi bwoko buhaboneka burimo inkende (zishobora kuba ahantu hose), ibitera( bakunze kwita inkoto, inyarubabi, inguge); ibikunda, inyenzi, igishabaga.

Hari kandi ubwoko bwitwa mukunga bufite umurizo utukura n’inkurashaje (night primates) ziboneka nijoro. Izi zifite amaso Manini atuma zibona neza nijoro.

Photo: x.com/NyungwePark

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 25 =