Dr. Rwamucyo nyuma y’imyaka 18 ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi yatangiye kuburana

Kuri uyu wa Kabiri, taliki 1 Ukwakira 2024 nibwo Dr. Rwamucyo yatangiye kuburana mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’u Bufaransa. Ibyaha ashinjwa harimo kuyobora ibikorwa byo gushyinguza abatutsi bishwe harimo n’abashyinguwe ari bazima bakabanza guhorahozwa cyangwa se guhuhurwa; ubufatanyacyaha muri Jenoside; ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside.

U Rwanda rwamushyiriyeho impampuro zo kumufata 2006. Ihuriro ry’imiryango itari iya leta riharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera mu gihugu cy’u Bufaransa (Le Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) ritanga ikirego taliki 15 Mata 2007.

Maître Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi avuga ko uru rubanza rufashe igihe kinini ngo ruburanishwe. Ati “ikirego kikimara gutangwa muri 2007 ntago yahise afatwa, ahubwo yaje gufatwa taliki 26 Gicurasi 2010 ubwo yazaga mu Bufaransa aje gushyingura Jean Bosco Barayagwiza nawe uzwi nk’umuntu wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ari umuntu uzwi nk’umunyamigabane muri RTLM akaba yarakatiwe n’urukiko rwa Arusha. Amaze gufatwa inyandiko zirigwa ariko urukiko rwa Versaille (Cour d’Appel de Versaille) ruramufungura asubira mu Bubiligi, iperereza rirakomeza none yoherejwe kuza kuburana”.

Rwamucyo yavutse 1959 mu yahoze ari segiteri Munanira, Komine Gatonde muri perefegitura ya Ruhengeri ubu akaba ari mu karere ka Gakenke, yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima rusange mu yahoze ari Kaminuza y’ u Rwanda (Centre Universtaire de Santé Publique de Butare (CUSP).

Dr. Eugène Rwamucyo ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye ahahoze ari muri perefegitura ya Butare. Urukiko Gacaca rwa Ngoma rukaba rwaramukatiye gufungwa burundu adahari taliki 2 Nzeri 2009.

Uru, ni urubanza rwa 7 ruburanishijwe n’igihugu cy’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abamaze kuburanishwa ni Pascal Simbikwangwa wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25; Octavien Ngenzi na Tito Brahira baburanishirijwe hamwe; Claude Muhayimana wahawe igihano cyo gufungwa imyaka 14; Laurent Bucyibaruta wakatiwe gufungwa imyaka 20 agapfa atarangije igihano ndetse akaba yari yaranajuriye akarekurwa; Philippe Manier na Dr. Sosthène Munyemana wakatiwe imyaka 24 y’igifungo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 × 21 =