RWAMUCYO watangiye kuburanishwa n’u Bufaransa ku byaha bya jenoside ni muntu ki?

Dr. Eugene RWAMUCYO witabye urukiko rwa rubanda rw’i Paris kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024.

Dr. Eugene RWAMUCYO ni umunyarwanda wa munani watangiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’I Paris kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

RWAMUCYO yavutse mu mwaka w’1959, avukira ahitwa i Munanira mu yahoze ari Komine Gatonde, perefegitura ya Ruhengeri. Ubu ni mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amashuri ye yayize i Butare mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda, akomereza mu gihugu cy’ u Burusiya aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu buvuzi bw’indwara zikomoka ku murimo (Médecin spécialisé en médecine du travail).

Mu mwaka w’1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, Dr. Rwamucyo yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima rusange mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (centre universitaire de santé publique de Butare).

Me Richard GISAGARA umunyamategeko wunganira abaregera indishyi.

RWAMUCYO mu rukiko rwa rubanda

Ubwo Dr. RWAMUCYO yageraga mu cyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abantu benshi bari bitabiriye urubanza rwe, abamwunganira basabye ko urubanza rwakwigizwa inyuma nkuko byasobanuwe n’umunyamategeko wunganira abaregera indishyi Me Richard GISAGARA.

Ati ”kuri bo bumvaga dosiye ituzuye hakenewe ko hakorwa ubundi bushakashatsi kugira ngo urubanza rubashe gutangira. Ibyo ariko urukiko rwaje guterana rurabyanga”. Me GISAGARA akomeza avuga ko hari n’ibindi abunganira uregwa basabye, bikangwa.

Agira ati “basabye ko abaregera indishyi bamwe na bamwe batakwakirwa, ibyo na byo urukiko rwabyanze ruvuga ko icyo cyemezo kizafatwa nyuma, urubanza rurakomeza”.

Abamwunganira mu mategeko basabye ko urubanza rwe rwigizwa inyuma urukiko rurabyanga.

Uruhare rwe muri Jenoside

Dr. Eugene RWAMUCYO ashinjwa kuba yarashyigikiye umugambi wa guverinoma y’abatabazi wo kurimbura abatutsi, ndetse no kuba yaba yarateguye uruzinduko Jean Kambanda wari minisitiri w’intebe yagiriye muri Butare tariki 14 Gicurasi 1994 akanahavugira ijambo mu izina ry’itsinda ry’abanyabwe b’I Butare.

Ibyaha akurikiranweho birimo Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba yaragize uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside. Ashinjwa kandi kuyobora ibikorwa byo gushyinguza abatutsi bishwe, barimo n’abashyinguwe ari bazima bakabanza guhorahozwa (guhuhurwa).

Me GISAGARA avuga ko RWAMUCYO yavuze ko yabikoze nk’uwari ushinzwe ubuzima rusange. Ati “icyo ni kimwe rero mu bintu bikomeye cyane akurikiranweho ubu ngubu, bikaba ari ibikorwa byakorewe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Butare, muri Gishamvu n’i Ndora mu karere ka Gisagara. Kikaba ari kimwe mu byaha bigize Jenoside kuko no gushinyagurira imirambo byari muri gahunda ya Jenoside”.

Dr. Eugene RWAMUCYO yahunze u Rwanda mu kwezi kwa Kamena 1994, anyura mu bihugu nka Senegal, aza kugera mu Bufaransa mu 1999. Yatangiye gukurikiranwa ubwo u Rwanda rwatangaga impapuro zo kumufata muri 2006, ndetse na CPCR ikaza gutanga ikirego mu Bufaransa muri 2007. Yaje gutabwa muri yombi tariki 26 Gicurasi 2010 ubwo yari avuye gushyingura Jean Bosco Barayagwiza ariko nyuma aza kurekurwa. Kuri ubu akaba aburana adafunze.

Abatangabuhamya 60 barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abayigizemo uruhare ndetse n’impuguke ku mateka y’u Rwanda, ni bo bazatanga ubuhamya mu rubanza rwe. Bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira ku itariki 29 Ukwakira 2024.

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 ⁄ 3 =