Inzozi ze zakomwe mu nkokora no gusama akiri umwangavu, bituma aburira abangavu bagenzi be ngo bakaze ubwirinzi.

Mu rwego rw’inkuru ikinyamakuru The Bridge Magazine kimaze iminsi kibagezaho zijyanye n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu munsi turabagezaho ikiganiro twagiranye n’umukobwa wo mu Karere ka Ruhango watewe inda akiri ku ntebe y’ishuri bigatuma inzozi yari afite mu buzima zigakomwa mu nkokora.

Muri iki kiganiro yifashisha ubuzima yanyuzemo agatanga inama ku bangavu bagenzi be zo gukaza ubwirinzi. Twamuhinduriye izina tumwita Mwiza ku bw’umutekano we.

The Bridge Magazine: Watubwira intangiriro y’imbogamizi mwahuye nazo mu myigire

Mwiza: Nari mfite umusore w’inshuti yange ngiye kumusura nisanga twakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Nyuma nategereje ukwezi kwange ndakubura ubwo ntekereza ko yanteye inda. Nagiye kwipimisha nsanga yanteye inda. Nabimenyesheje uwanteye inda ashaka kubanza kutabyumva ariko agezeho arabyumva. Iwabo babimenye baramubwiye bati wakoze amahano utera inda umunyeshuri bazagufunga, noneho bituma atorokera mu bice bijya kwegera Uganda.  Yaje kugaruka inda ifite amezi arindwi.

The Bridge Magazine: Ababyeyi bakiye gute inkuru y’uko utwite?

Mwiza:  Nabanje kubihisha mu rugo, noneho mbiganiriza murumuna wange wo kwa Mamana wacu abibwira masenge uba I MuMuhanga aravuga ati nihatagira umwegera ngo ajye amuganiriza ashobora kuva mu ishuri cyangwa akaba yakuramo inda. Ubwo rero baje kubibwira maman nawe abibwira papa, biba bigeze mu muryango gutyo.

The Bridge Magazine: Urugendo rwo kwitegura kubyara rwari rumeze rute?

Mwiza:  Ibintu byose byo kwitegura umwana nagombaga kwirwariza kuko nyine ababyeyi bavugaga ko bemeye ko ntwite ariko atari bo bagomba gushaka ibyangombwa by’umwana. Njya kubyara najyanye kigoma n’agasume nari natiye mukuru wanjye wari ufite umwana w’amezi atanu. Nyuma abana twiganaga nibo baje kunsura babonye ko bitoroshye bariteranya bagura utwenda tw’umwana.

The Bridge Magazine: Amasomo ubwo yo byagenze gute?

Mwiza:  Twari tugeze mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa gatanu. Biba ngombwa ko mpagarika amasomo. Umwana yavutse tariki ya mbere z’ukwa Cyenda nyuma y’igihe gito igihembwe kiba kiratangiye sinari kubona uwo nsigira umwana. Kandi icyo gihe wabonaga n’akana karwaragurika ku buryo ntari kugasiga. Mbese umwaka urashize ntabasha kwiga.

The Bridge Magazine: Hari intego wari ufite kuko wari ugeze mu wa gatanu, ubona ubuzima bugoye wanyuzemo bwaragize izihe ngaruka ku nzozi wari ufite?

Mwiza:   Urumva abo twiganaga bagiye kurangiza amaamashu jye nkaba narataye igihe. Ikindi cya kabiri ngiye gusubira ku ishuri igihe cyarararenze. Hari ukuntu umuntu agira kwigunga kuko uba utakiyumva nk’urubyiruko ariko na none ukaba utari n’umugore mbese ubura ikiciro wisangamo bikagutera kwiheba no kwigunga.

The Bridge Magazine: Urateganya iki noneho ubu nyuma yo kunyura mu rugendo rwo kwiyubaka?

Mwiza:   Ubu ndetaganya gusubira ku ishuri nkarangiza amasomo yange. Numva rwose nta pfunwe nkifite kuko nahuye n’umuryango wamfashije muri gahunda ya mvura nkuvure bituma nongera kugira ikizere cy’ubuzima.

The Bridge Magazine: Ni iyihe nama wagira abakobwa bagenzi bawe?

Mwiza:   Inama ya mbere ni uko batagomba kwihutira biriya byo kuvuga ngo ndajya gusura umusore w’inshuinshuti yanjye aho ari wenyine ndamwizeye nta kibazo. Nubwo atagufata ku ngufu, nawe ushobora kugeraho umubiri ukakurusha imbaraga ukisanga mwakoze imibonano idakingiye.  Kandi rero tumenye kuvuga oya tuyihagazeho noneho nibyanga babyemeranyeho bakoreshe uburyo bwo kwirinda.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa 2019-20 bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda wazamutse ukava ku 17,337 wariho muri 2017 ukagera ku19,832 mu mwaka wa 2020. Byongera kwerekana ko hari abana nka Mwiza twagiranye ikiganiro bakibangamirwa mu ntego zabo bihaye no kuba baterwa inda ari abangavu. Bigatanga umukoro kuri buri wese wo gukumira iki kibazo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 5 =