Abanyamakuru barasabwa kugenzura neza amakuru batangaza ku mbuga nkoranyambaga

Abanyamakuru bo mu Rwanda barasabwa kugenzura neza imvano y’amakuru bahabwa mbere yo kuyatangaza kugira ngo birinde gukwirakwiza ibihuha, bikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 05 Nzeli 2024, ubwo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS waganiraga n’abanyamakuru ku kugenzura amakuru bifashishije uburyo bw’ikoranabuganga rigezweho (fact-checking), ndetse bamwe muri bo berekana uko baryifashishije mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yahurijwe hamwe uyu mwaka.

Umunyamakuru Oswald Niyonzima ukorana na PAX PRESS, yerekanye uburyo yifashishije MapChecking yabashije kugaragaza umubare w’abitabiriye umunsi wa mbere wo kwiyamamaza k’umukandida watanzwe n’umuryango FPR inkotanyi kuri site ya Busogo mu karere ka Musanze.

Akaba yagize ati”nashakaga kwereka abari batangiye guhakana ko umubare w’abitabiriye icyo gikorwa FPR yatangaje ari wo koko. Ifoto uyu munyamakuru yashyize ku rukuta rwe rwa x.com kuwa 23 Kamena 2024, yagaragaje imibare yabonye nyuma yo gukorera ubugenzuzi amafoto yafatiwe kuri iyo site.

Ifoto igaragaza ibyavuye mu igenzura Niyonzima Oswald yakoze.
Ifoto igaragaza abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR i Busogo.

Ubu bugenzuzi bwakozwe na Niyonzima, bwagarutsweho n’umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin wavuze ko abanyamakuru bakwiye gufata umwanya uhagije bakareba ukuri kw’inkuru batangaza.

Ati” fact-cheking ni bumwe mu buryo bufasha umunyamakuru gukora,ntabwo yakwitwaza ko afite akazi kenshi. Ni ukuvuga ko adakwiye gutangaza inkuru atagenzuye neza ko ibivugwamo ari ukuri, aba ari kwica umwuga we”.

Iyi foto yahinduwe, ishyirwa ku rubuga rwa x.com kuwa 05 Nzeli 2024.
Iyi niyo foto y’umwimerere yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu (village urugwiro) kuwa ) 04 Nzeli 2024 ku rubuga rwa x.com yifashishijwe mu guhindura iyo hejuru yayo.

Kugira ubumenyi mu kugenzura amakuru, amafoto cyangwa se amashusho (videos) ni bimwe mu byo Eugene Hagabimana, umwarimu w’itangazamakuru muri kaminuza, avuga ko bikwiye kuranga abanyamakuru bakora kinyamwuga, binyuze mu mahugurwa.

Yagize ati”Imyuga yose bisaba ko ugendana n’igihe kiriho.N’itangazamakuru twigisha uyu munsi, mu myaka itana cyangwa icumi iri imbere rizaba ritakigezwe, ariko abo twigisha ni ukwiga kugendana n’ibihe”.

Hagabimana akomeza avuga ko kwihuta kw’imbugankoranyambaga byihutisha ibihuha kandi biba byacuzwe n’ubifitemo inyungu;ariko ko abanyamakuru batagakwiye kujya muri uwo murongo.

Ati”abanyamakuru ntibagakwiye kujya mu bakwirakwiza amakuru adasesenguye (fake news), igihe hari guhita ibintu, bo bagakwiye kubuga bati ikiricyo ni iki ngiki”.

Abahanga mu gusesengura amakuru anyura ku mbuga nkoranyambaga (fact-checkers) bavuga ko Abanyamakuru ari abantu bizerwa n’abaturage ku kugira amakuru y’ukuri. Aha akaba ariho babasaba kutajya mu murongo wo gukwirakuza ibihuha kuko bo baba barahawe amahugurwa abafasha gusobanukirwa inkuru-mpamo n’ibihuha.

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =