Interineti izakomeza kwihutisha serivisi z’irangamimerere mu tugari-Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  Musabyimana Jean Claude, kuri uyu wa 27 Kanama 2024 yatangaje ko interineti igiye gukomeza gushyirwa mu tugari twose kugira ngo izafashe abaturage guhabwa serivisi z’irangamimerere mu buryo bwihuse.

Ibi yabitangarije mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’irangamimerere, wanahujwe no gutangiza icyumweru cy’irangamimerere cy’uyu mwaka.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Kivuruga aho uyu munsi wizihirijwe bari baje kwandikisha abana babo bavuze ko bishimiye guhabwa serivisi bifuzaga nta kiguzi kandi bari baratinze kubandikisha kubera zimwe muri serivisi zatinze guhuzwa.

Mukashyaka Epiphanie ni umubyeyi w’abana babiri.

Yavuze ko yagowe no kwandikisha umwana we wa kabiri wavutse mu mwaka wa 2015 kuko we n’umugabo we ibyangombwa byabo byagaragazaga ko bakiri ingaragu kandi baramubyaye nyuma yo gusezerana byemewe n’amategeko.

Ati”twaje kwandikasha umwana ku murenge baturebye basanga tutarasezeranye, badutuma ibyangombwa mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze twasezeraniyemo kugira ngo batwemeze ko twasezeranye babone kwandika umwana”.

Mukashyaka akomeza avuga ko uwo mwana we yanditswe nyuma yuko we n’uwo bashakanye bakosorewe icyangombwa cyuko basezeranye mu murenge.

Mukashyaka Epiphanie

Minisitiri Musabyimana yavuze ko hagiye gukomeza gushyirwa interineti (murandasi) ku biro by’utugari byose, ku buryo bizafasha abaturage kubona serivisi z’irangamimerere ku buryo bwihuse.

Yagize ati” Icyo  twaharaniye nuko ku biro by’ubuyobozi ku mirenge yose haboneka interineti yihuta. Ubu turi muri gahunda yo gukomeza kubaka ibiro by’utugari ndetse no kubishyiramo ibikoresho byose bikenewe  ku buryo na ho mu gihe gito dutekereza ko interineti na yo izaba ihari kugira ngo na bo serivisi batanga bazitange”.

Minisitiri Musabyimana yakomeje avuga ko utugari turi hafi kugera kuri 50% dufite interineti yihuta iri kuri fibre optique, ku buryo n’utayifite hafi aho ngaho, hari uburyo bwo gukoresha router ku buryo babona interineti.

Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu .

Akarere ka Gakenke kizihirijwemo uyu munsi ku nsanganyamatsiko igira iti “ikoranabuhanga mu irangamimerere ridaheza, umusingi w’iterambere rirambye”, kashimiwe kuba karahize utundi mu gutanga serivisi z’irangamimerere, aho kaje ku mwanya wa mbere n’amajwi 99%.

Ibi kakaba kabikesha ko mu kwezi kwa Kanama 2020 irangamimerere ryakuwe mu bitabo rigashyirwa mu ikoranabuhanga rya National Centralised and Integrated Civil Registration and Vital Statistics (NCI-CRVS), ndetse hagahugurwa abakozi bo mu nzego zose bashinzwe gutanga serivisi z’irangamimerere uko ari icyenda, bahise batangira kuziha abaturage hifashishijwe iri koranabuhanga.

Uko uturere twarushanyijwemu gutanga serivisi y’irangamimerere.

Imibare y’umwaka wa 2023-2024 yerekana ko  hifashishijwe interineti yashyizwe ahatangirwa izi serivisi , abana 7742 kuri 7777 bavutse bandikiwe mu bigo by’ubuzima, abantu 460 kuri 479 bapfiriye mu bigo by’ubuzima barandukuwe, abana 754 kuri 754 bavukiye ahatari kwa muganga  na bo banditswe mu irangamimerere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 19 =