RUBAVU: Ku mucanga hagiye kubera iserukiramuco ririmo na expo

Iyaremye Yves (hagati) umuyobozi wa YIrunga ltd

Kuri uyu wa 23 Kanama 2024,  Ubuyobozi bwa YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura imiterere n’aho imyiteguro igeze y’iserukiramuco rya KIVU BEACH FESTIVAL  RUBAVU NZIZA rifite umwihariko wa EXPO izaba kuva tariki 29/8-01/9/2024 i Rubavu ku mucanga wa KIVU.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya ni hino mu gihugu.

Bwana Iyaremye  Yves umuyobozi wa Yirunga Ltd arigarukaho yagize ati:”Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo EXPO.”

Anavuga ko borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura cyane ko ibiciro byoroheye buri wese aho itike yo hasi ari amafaranga 500 mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000).

Muri iri serukiramuco , Abanyarubavu n’Abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abakunzwe cyane mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu. Hariho akarusho ko n’abandi biyumvamo impano nabo bazasaba umwanya bakigaragariza abazaba bitabiriye iri serukiramuco.

Ku wa kane tariki  29 Kanama 2024 hazaririmba Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini P. Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024  ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa Riderman  uzwi nka Rusake .Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog. Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone.

Ku bijyanye na Expo yo izajya itangira saa tatu za mu gitondo, saa munani abaririmbyi n’ababyinnyibakomeze hasoze umuhanzi saa yine z’ijoro, nyuma bikajya bikomereza muri Lakeside View mu minsi ine(4).

Umutoni Beatha

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 1 =