Nyabihu: Abagabo barasabwa kumva ko bibareba kugira uruhare mu kwirinda igwingira ry’abana

Ababyeyi bonsa mu byiciro bitandukanye ndetse n'abandi baturage bo mu murenge wa Kabatwa bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe konsa.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Lambert Dushimimana, yibukije abaturage bo mu karere ka Nyabihu ko umwana apfa mu iterura, bityo ko abagize umuryango bose cyne cyane abagabo bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gufasha umubyeyi konsa neza umwana, ibi yabitangaje kuri uyu gatatu tariki ya 7 Kanama ubwo hatangizwaga kumugaragaro icyumweru cyahariwe  konsa ku rwego rw’igihugu bwatangirijwe mu murenge wa Kabatwa, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’umwana no kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu,  Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gahunda ya Gikuriro kuro Bose ya USAID ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye batangije icyumweru cyahariwe kwita ku konsa cyatangiye tariki ya 1 Kanama kikazasozwa tariki ya 30 Kanama ku nsanganyamatsiko “UMWANA WONSE NEZA, ISHEMA RYACU.”

Bamwe mu bagore bonsa  bitabiriye iki gikorwa, bavuga ko hari byinshi byabafashije mu kumenya akamaro ko konsa abana babo kuva bakivuka ntakindi babavangiye mu gihe cy’amezi 6, ndetse no gukomeza kubonsa banabaha indyo yuzuye. Ibi ngo bamenye ko bifasha abana babo kutagwingira.

Niyimpa Speciose wo mu kagari ka Gihogwe, ni umubyeyi ubyaye kabiri , umwana mukuru afite imyaka 4, umuto afite amezi 2, avuga ko kuba haraje gahunda zitandukanye zibafasha kumenya akamaro ko konsa umwana mu isaha ya mbere akivuka ndetse no konsa amezi 6 ntacyo bavangiye umwana byatumye yonsa neza umwana we, bituma atabyara indahekana ndetse anamenya uko bategurira  no kwitegurira indyo yuzuye mu muryango we.

Yagize ati: “kera turi abana  twabonaga ababyeyi bacu baha abana ibigage, abandi tukumva bavuga ko ngo kugira urinde umwana w’uruhinja kurwara ibyo munda umuha kubyo ariyeho bwa mbere, numvaga nanjye umunsi nabyeye ariko nzabigenza, gusa maze gushaka nsamye njye n’uwo twashakanye twagiye kwa muganga baduha ubukangurambaga ku kurya indyo yuzuye ndetse banatubwira akamaro ko konsa umwana amezi atandatu ya mbere ntakindi tumuvangiye. Narabikoze kandi byaramfashije mu kumenya gutegura indyo yuzuye ndetse, umwana wanjye wa mbere yakuze neza kandi byanamfashije kutabyara indahekana kuko numvise akamaro ko kubanza konsa umwana byibura imyaka 2.”

Ingabire Assumpta, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, yibukije  abaturage ko konsa umwana ku isaha ya mbere akivuka kandi bikozwe neza, nta gwingira ryaboneka mubana kandi ko ntanigikwiye gusimbura amashereka cyane  mu mezi 6 ya mbere umwana avutse. Yibutsa abagabo ko bakwiye kujya bafasha abagore babo mu gihe cyo konsa kuko kimwe mu bituma abagore batonsa neza harimo no kuba batabona ababafasha imirimo yo mu rugo mu gihe bamaze kubyara ndetse no kwirinda amakimbirane mu miryango.

Yagize ati: ” twibukiranye ntacyasimbura amashereka, kandi konsa umwana mu isaha ya mbere avutse n”ingenzi  cyane kandi ibi bikozwe neza igwingira mu bana ryashira burundu, gusa hari n’ibindi byinshi bisabwa ngo umubyeyi abashe konsa umwana neza, harimo kumufasha imirimo yo mu rugo igihe amaze kubyara kuko bimubera imbogamizi yo konsa umwana neza yamubanye myinshi, bagabo rero mukwiye kubigiramo uruhare mufasha abagore banyu kuko imikurire y’umwana ireba abagize umuryango bose.”

Ingabire kandi yakomeje anibutsa n’abandi bafite aho bahurira n’abagore bonsa harimo nk’abakoresha mu kazi mu nzego zitandukanye, kwibuka guha ababyeyi isaha yo konsa ndetse bakanabagenera icyumba cyo konkerezamo aho bitaratangira gukorwa ndetse anashima bamwe mubamaze kubigeraho.

Madamu Ingabire Assumpta umuyobozi wa NCDA.

Lambert Dushimimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yatangaje ko hamwe n’inzego zose bireba bagiye gushyira imbaraga zose mu kurwanya igwingira mu bana rikiboneka muri iyi Ntara cyane cyane muri aka karere ka Nyabihu. Guverineri kandi yanabwiye abatuye aka karere ko biteye isoni ku kuba ari Intara ifite ubukungu, ubuhinzi bwinshi ndetse n’ubworozi ariko hakaba hakiza mu myanya y’imbere mu hakibarizwa abana benshi bafite igwingira, aha niho yahereye anibutsa abagabo ko bagomba guhaguruka bagahindura imyumvire bagafasha abagore babo bonsa kuko ngo burya umwana apfa mu iterura ndetse bakanirinda amakimbirane mu miryango.

Guverineri Lambert ati: “burya rero baciye umugani mu kinyarwanda ngo umwana apfa mu iterura, biteye isoni ku kuba iyi Ntara yacu ifite uturere kukiza mu myanya y’imbere mu dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira kandi ari igice gifite ubukungu kuko turahinga cyane kandi tureza, turoroye, ndasaba buri wese bireba inzego zose  bireba, abagize umuryango, abakoresha, ndetse n’abandi bose bireba dushyira imbaraga mu kurwanga iri gwingira, abagabo muhindure imyumvire ni mwe bambere mugomba gufasha abagore banyu igihe batwite, igihe bonsa ndetse mukanirinda amakimbirane mu miryango.”

Guverineri yunzemo ati: “Duharanire ko umwana wonse neza aba ishema ry’umuryango ndetse n’igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Lambert Dushimimana, yasabye abaturage n’abandi bireba guhagurukira igwingira ry’abana rikiboneka muri iyi Ntara.

Mu bushakashatsi bwakonzwe n’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2024, bwagaragaje ko mu Rwanda imibare y’abana bari mu nsi y’amezi 6  bazamutse ku kigero cy’igwingira bava 10% bari bahari mu mwaka 2020 bagera kuri 16%. Ku rwego rw’igihugu muri rusange igwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu bagera ku kigero cya 20,4%. Aka karere ka Nyabihu kakaba kaza ku mwanya 2 mu turere dufite umubare uri hejuru mu igwingira aho hari abana bagera kuri 31,2% aho kaza gakurikura akarere ka Rubavu.

Sheki yashyikirijwe ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, amafaranga azifashishwau bimina byo mu midugudu byo kuzamura imirire mu bana.

Abafatanya bikorwa batandukanye muri ubu bukangurambaga barimo Gikuriro kuri bose yo muri USAID bakaba bageneye miliyoni 8,100,000 imidugudu 36 muri uyu murenge wa Kabatwa yitwaye neza mu kurwanya igwingira mu bana, akaba ari amafaranga azafasha ababyeyi mu bimina byo gukumira imirire mibi mu bana.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 × 11 =