SGF n’abafatanyabikorwa bayo barashishikariza abamotari kwirinda impanuka

Mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abamotari kwirinda impanuka no gufata ubwishingizi ku gihe, kuri uyu wa1 Kanama 2024 SGF ifatanyije na Polisi y’igihugu, radio/TV10 ndetse n’akarere ka Bugesera bagiranye ibiganiro n’abamotari bakorera muri aka karere. Iki gikorwa cyari kigamije kubashishikariza kwirinda impanuka zo mu muhanda, no gufata ubwishingizi ku gihe.

Abamotari bitabiriye ibi biganiro basobanuriwe ko nkuko bigaragazwa na raporo zitandukanye, umubare munini w’impanuka zo mu muhanda ziterwa na moto, kuko hari abatwara batabifitiye uruhushya, abatwara banyweye ibisindisha, abagira ubufatanyacyaha mu byaha bitandukanye nk’ubujura no gutwara za magendu, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zitari nziza.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana yasabye abamotari kwirinda gutwara banyweye ibisindisha, bakajya batwara moto ari uko bafite ubwishingizi kandi bagatanga amakuru mu gihe babonye umugenzi utwaye ibijurano, magendu cyangwa ibiyobyabyenge n’ibindi binyuranyije n’amategeko.

Thamar umutesi ndetse na Emilien Mutuyeyezu bari bahagarariye SGF muri iki gikorwa, basobanuriye abamotari serivisi SGF itanga, banabasobanurira ingaruka bahura nazo mu gihe batwaye ibinyabiziga bigateza impanuka nta bwishingizi bifite. Babasobanuriye ko utwaye adafite ubwishingizi bimuteza ibihombo bikomeye kuko indishyi zihabwa uwatejwe impanuka, nyuma yaho SGF izishyuza uwayiteye adafite ubwishingizi.

Muri ibi biganiro ababyitabiriye bahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza ibyo batumva neza. Bashimiye ubuyobozi bwa SGF n’abafatanyabikorwa kuba babasanze ngo babasobanurire byinshi batari bazi. Bifuje ko iki gikorwa cyajya kiba kenshi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =