Kamonyi: Abafite ubumuga ntibiganyiye kuza gutora ababahagarariye

Kuri uyu munsi tariki ya 16 Nyakanga nibwo habaye amatora y’ibyiciro byihariye harimo n’amatora y’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu nteko. Abagize inteko itora bo mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.  Bavuga ko bashima cyane ko basigaye bagira ubavuganira mu nteko ishinga amategeko, biryo kwitabira gutora bakaba  babikora nta bunebwe kandi bakazira ku gihe kuko ngo bazi neza inyumu bibafitiye.

Ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo Inteko itora mu karere ka Kamonyi bose bari bahageze. Aya matora yatangijwe n’irahira ry’abashinzwe gutoresha nyuma baha amabwiriza abaje gutora mbere yo gutangira.

Urupapuro rw’itora rw’abafite ubumuga bwo kutabona ni uko rwari rumeze.

Mujawamahoro Christine ubwo yasozaga gutora twamwereye atuganiriza uko amarangamutima ye ameze. Mujawamahoro usanzwe ashinze ubukungu muri komite y’akarere mu bagaharariye abafite ubumuga  ku rwego rw’akarere ka kamonyi, ni umubyeyi afite abana babiri.  Avuga ko yishimira cyane iki gikorwa cyo gutora umudepite ubahagarira mu nteko kuko ngo barushaho kubona ubuvugizi mu nzego zitandukanye, ibi ngo bikaba bitandukanye nuko byahoze kera kuko ngo abafite ubumuga bafatwaga nk’abatagize icyo bamaze. Yagize ati ” nk’uko wambonye mfite ubumuga bw’amaguru yombi, ariko nazindutse nza gutora kuko nzi neza ko bimfitiye inyungu kwitorera uduhagarira mu nteko, kuko ubuvugizi ku bafite ubumuga burushaho kwiyongera. Iki ni amahirwe leta yaduhaye tutari twarigeze duhabwa mbere, ubwo rero ni gute naba mubabyima agaciro kandi leta yaratumye n’abandi babona ko ufite ubumuga afite icyo amariye sosiyete? Ibi bintu twe ntitwanabona uko tubishimira ubuyobozi kuko bwaduhesheje agaciro mu bandi baturage. ” Yunzemo ati” kuba tugira uduhagarira mu nteko ni kimwe mu byereka abantu ko ufite ubumuga ashoboye, nubwo hakiri urugendo rw’imyumvire utandukanye ku bafite ubumuga harimo n’imibu ariko  ntawe ugipfa gusuzugura  cyangwa  ngo  umubyeyi yumve aburiwe agaciro kuko yabyaye umwana ufite ubumuga. “

Mujawamahoro arimo gushyira urupapuro yari amaze gutoreraho mu gasanduku.

Usabimana Bonavanture ni umugabo w’imyaka 52, ni umwe mu bafite ubumuga muri aka karere ka Kamonyi akaba yari no mu nteko itora, avuga ko uwashaka kugerera agaciro basigaye bahabwa n’uko bahoze kuri we ngo abona bitakunda kuko ngo umuntu agereranya ibifite aho bihuriye kandi ngo ubu uburyo bafatwa ntaho bihuriye n’uko bafatwaga mu myaka yatambutse. Ibi ngo binabaha imbaraga zo kwitorera ubahagarira no mu nteko kuko ngo bibongerera imbaraga zo gukomera bakumva ko nabo bashoboye kandi ko n’abana bavukana ubumuga kuri ubu ndetse n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bagomba kumva ko bashoboye nk’abandi kandi ko ntawemerewe kubahutaza kuko bafite ababareberera. Usabimana ati ” gutora abaguhagararira ni iby’agaciro noneho gutora umudepite uduhagararira bikarushaho, kuko bitwereka neza ko natwe dushoboye kandi cyane, ibi bikanaha imbaraga abana bakivukana ubumuga ndetse n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, kuko bibafasha kumva ko bafite agaciro nk’akabandi ndetse bagomba kubahwa nk’abandi.”

Usabimana Bonavanture yari amaze guhabwa urupapuro rw’itora ngo ajye gutora.

Ku isaha ya saa tanu n’igice inteko yose itora yari isoje gutora. Aya matora yajemo n’indorerezi zitandukanye harimo izihagarariye uburenganganzira bwa muntu ndetse nizihagarariye civil  society.

Inteko itora ubusanwze  igizwe n’abantu 19 bafite ubumuga butandukanye, ariko hatote 18 kuko undi umwe ngo ntakiba mu Rwanda. Abiyamamarije umwanya w’abadepite mu guhagararira abafite ubumuga bagera kuri 13, abagore 3 n’abagabo 10  .  Hari n’impapuro z’abafite ubumuga bwo kutabona ari ntago kuri iyi site y’akarere ka kamonyi zakoreshejwe kuko ntawe  bafite mu nteko itora. Inteko itora yakirijwe  amazi yo kunywa ndetse n’umutobe wo mu ducupa dupfundikiye (jus ya pomme) mu gihe bari bategeje gutangira gutora.

Umutoni  Beatha         

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 16 =