Ndera/Gasabo: Abitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi bemeza ko ari ukurwanya ibihuha

Kimwe mu byumba cyatorewemo, harimo kubarurwa amajwi, harimo n'abaturage batoye bagategereza ko amajwi abarurwa.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Nyakanga 2024, nibwo amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yabaye, kuri site ya GS Ndera, bamwe mu batora bari bahageze mbere ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ariko babanza gutegereza isaha yo gutangira amatora saa moya za mu gitondo. Kuva saa moya kugeza saa tatu abasaza n’abakecuru nibo bari biganje.

Nyuma yo gutora hari abategereje ko igikorwa cyo kubarura amajwi. Uwamariya Marie utuye mu kagali ka Kibenga, umurenge wa Ndera akarere ka Gasabo, ari mu bagumye kuri site y’itora ategereje ko gutora birangira hakabarurwa amajwi. Yagize ati “yari amatora aseseuye ari mu mucyo, yitabiriwe n’abaturage benshi, urubyiruko, abakecuru n’abasaza. Nageze ku biro by’itora saa saba z’amanywa, maze gutora sinahise ntaha ahubwo nagumye ku biro byitora ntegereje ko habarurwa amajwi”.

Uwamariya yakomeje agira ati “Nagira ngo ndwanye ibihuha nkibyo njya numva, hari ukuntu bavuga ngo ishyaka rimwe niryo bashyira imbere andi akaburiramo nagirango mbirebe, babarure ku mugaragaro ndeba. Uwo nakumva avuga ibitaribyo namubwira ngo njyewe narimpibereye ariko kubera ko mba nkunda n’igihugu cyanjye ngomba kumenya ibyagikorewemo kuko mbifitiye uburenganzira kuko nta munyarwanda uhezwa”.

Uwamariya Marie warangije gutora agategereza n’igikorwa cyo kubarura amajwi.

Niyoyita Germain nawe atuye mu kagali ka Kibenga, akaba nawe ari mu bitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi. Yagize ati « Twari turi hano twicaye tuganira dutegereje ko kubarura amajwi bigera, ubwo rero igihe cyo kuyabarura kigeze bati nimuze mwinjire tubarure ».

Niyoyita yakomeje agira ati « nagumye hano ngirango nkurikirane igikorwa natangiye ndebe koko niba cyarangiye neza kuko aya matora yaranzwe n’ubwitabire ».

Niyoyita Germain nawe witabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi.

Umuhuzabikorwa wa site y’itora ya GS Ndera Mbayiha Nelson, avuga ko ubwitabire bwari bushimishije bitewe ahanini n’igikorwa cyo kwiyimura hakoreshejwe telefone kuko amatora yabanje bakoresheje ibyumba 16 ariko ubu bakaba barakoresheje ibyumba 20.

Kuri site ya GS Ndera, urubyiruko nirwo rwari rufite ubwiganze kurusha ibindi byiciro.

Uyu muhuzabikorwa anavuga ko abaturage bazindutse kuko bo bahageze mu ma saa kumwe n’imwe ariko bagahura n’abazaga gutora. Yakomeje agira ati « saa moya zageze abaturage bamaze kuba benshi ». Muri aya matora, Nelson avuga ko ubwiganze cyane bari urubyiruko. Ngo bakimara kurahira bagatangira gutora nta murongo numwe utari ufite abantu kuko byageze isaha ya saa cyenda yari yateganijwe na komisiyo y’amatora abantu batararangiza gutora.

Umuhuzabikorwa wa site y’itora ya GS Ndera Mbayiha Nelson.

Nyuma y’iyi saha komisiyo y’amatora yongereye igihe cyo gutora kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko kuri iyi site ntibagarutse kuko abatari ku murongo bari basubiyeyo. Naho abari ku mirongo basoje gutora saa kumi n’igice. Hakurikiraho igikorwa cyo kubarura amajwi. N’igikorwa kitabiriwe n’abantu bake ugereranije n’abatoye. Nelson avuga ko byatewe nuko abantu bari benshi bamwe bakarangiza gutora bananiwe bagahita bitahira kuko mu bihe byabanje bitabiraga kurusha uyu munsi. Aho yagize ati “Saa cyenda zageze tugifite abantu benshi. Bamwe barataha ntibakurikirana ibarura ry’amajwi”.

Ibyumba by’itora byaranzwe n’imitako.

Kuri iyi site ya GS Ndera kuri liste y’itora hariho abagomba gutora 15045 ariko hatoye abangana 15936 kuko hari abatoreye ku mugereka.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 3 =