Ngororero: Imbamutima z’urubyiruko rwatoye rushyizwe ku mugereka
Mu gihe uyu munsi tariki ya 15/ kamena umwaka 2024 hirya no hino mu Gihugu abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Lepubulika n’Abadepite no mu Karere ka Ngororero urubyiruko ruvuga ko rwishimiye gutora bwa mbere.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ngororero batunguwe no kwibura ku rotonde rw’abemerewe gutora, bari bababajwe nuko batari butore ariko nyuma Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC iza gutangza ko abatari ku rutonde barora bashyizwe ku mugereka.
Iradukunda Pacific w’Imyaka 22 atuye mu murenge wa Ngororero mu Kagali ka Rususa ,Umudugudu wa Rususa avuga ko yishimiye gutora bwa mbere kandi agatora uwo yishimiye abona ubageza ku iterambere bifuza kugeraho.
Yagize ati ” uyu munsi nawishimiye cyane kuko numvaga waratinze kugera. Nari nababajwe nuko nibuze kuri Liste y’ Itora narinziko ntagitoye ariko nashimishijwe cyane nuko bemeye ko tujya ku mugereka nanjye nkitorera umuyobozi narimfite ku mutima ubu nanjye abazatuyobora nzajya nezezwa nuko nanjye nagize uruhare mu kumutora kandi nziko nahisemo neza.”
Manishimwe Laurence w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Kazabe we avuga ko yishimiye gutora bwa mbere umunsi yarategerezanyije amatsiko menshi.
Yagize ati ” ubushize nabonaga abandi bajya gutora nkabona birashyushye nanjye nkibaza ngo ese njyewe nzatora ryari ? Ariko umunsi wari uyu kandi ubu ntoye nzibyo ndiko kuko maze gukura ntabwo nahitamo nabi.”
Manishimwe akomeza avuga ko yishimiye cyane gutora ashyizwe ku mugereka kuko bari babujijwe gutora ariko ubu akaba atashye yishimye kubwo kwihitiramo uzabayobora.
Hari abari batashye kuko bari babwiwe ko batari butore
Tumusifu Serge afite imyaka 19 nawe atuye mu mudugudu wa Kazabe we avuga ko nyuma yo kuza gutora akibura kuri Liste y’Itora yahise ataha ariko bagenzi be baza kumuhamagara bamubwira ko yemerewe gutora agahita agaruka.
Ati ” Naje gutora nsanga ntari ku rutonde rw’abemerewe gutora mpita nsubira murugo kandi byari byambabaje, nshimishijwe nuko bagenzi banjye bampaye amakuru ko batwemereye gutora bakadushyira ku mugereka ubu ndumva nyuzwe kandi ubuyobozi bwakoze natwe kudutekerezaho.
Nzeyimana Fabien ushinzwe amatora mu Karere ka Ngororero nawe yemeza ko urubyiruko rwari rwababajwe no kudatora kandi bamwe ari ubwambere kubera ko bari bibuze ku rutonde ko iki kibazo atri muri Ngororero cyagaragaye gusa bituma bakora ubuvugizi hagira ibihinduka.
Yagize ati ” mu byukuri urubyiruko rwahakaniwe ko rutari butore wabonaga ku masura yabo ko bababaye kuko abenshi bari bishimiye kuza gutora bwambere, ariko komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaje gusohora itangazo ryemerera umuntu utari kuri Liste agatora ashyizwe ku mugereka kandi byagenze neza kuko habayeho guhananaha amakuru nabari batashye bakagaruka.”
Mu Karere ka ngororero hari amasite 76 yarari kuberaho ibikorwa by’amatora.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC igaragaza ko muri rusange abanyarwanda bari gutora bangana na miliyoni 2,055,930 harimo abagabo ibihumbi 928,649, abagore miliyoni 1,127,287 naho urubyiruko akaba ari ibihumbi 876,987.
Hategekimana Innocent