Kamonyi: Abakuze bishimiye icyubahiro bahawe bagiye gutora

Umukecuru Musengamana Serafina ubwo yahabwaga urupapuro rw'itora anasobanurirwa uko itora rikorwa.

Kuri uyu 15 Nyakanga nibwo amatora nyirizina yabaye mu Rwanda, amatora yo gutora perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite bahagarariye amashyaka ndetse n’abigenga , bamwe mu bageze mu zabukuru bitabiriye aya matora bishimiye cyane uburyo bakiriwe bahabwa umwanya bagatora mbere y’abandi.

Bavuga ko mbere bumiraga ku izuba ndetse bakaba baranatahaga batinze kubera gutegereza kugerwaho naho ubu bakaba bari kwakirwa bakihagera bagahita bajyanywa mu byumba by’itora gutora.

Ku isaha ya saa moya n’iminota 4 nibwo umukecuru Musengimana Sitefaniya w’imyaka 84 y’amavuko yari asohotse mu cyumba cy’itora amaze gutora mu Kagari ka Kagina, umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Uyu mukecuru mu byishimo byinshi abika indangamuntu ye yarimo avuga ko amaze gutora inshuro nyinshi, gusa ngo ubu yabonye itandukaniro. Avuga ko mu itora ry’ubushize yagiye gutora azindutse yahageze saa kumi n’ebyiri ariko ngo yagejeje saa tanu akiri ku murongo ndetse ngo bakajya baza bamunyuzaho abantu bakamutanga. Gusa ngo ubu yabonye itandukaniro kuko mu mudugudu atoreramo bahise bamubanza ngo atahe.

Ati”ni ubwa mbere ntoye nishimye pe, nazindutse saa kumi n’ebyiri n’igice nari ndi hano kuri site y’itora, isaha yo gutora yageze ababishinzwe aba arijye baheraho, nishimye kuko ntategereje nk’ikindi gihe. Ubu batwubashye rwose nk’abantu dukuze ubu ndatashye.

Musengiman Sitefaniya w’imyaka 84 ubwo yari amaze gutora kuri site ya GS Kagina

Ahagana saa mbiri na 15 kandi Umukecuru witwa Nyirahirwa Mariselina nawe wo mu kagari ka Kagina, ubwo yari avuye gutora yari yishimye cyane ku bw’uburyo yakiriwe aje gutora.  Yagize ati “nishimiye uburyo nakiriwe nkigera hano, hari umusore wansanganiye mu marembo aza kumbaza umudugudu ntoreramo aranyobora angezayo byatumye ntahuzagurika kandi kuko ari njye  mukuru mu myaka wari uhageze bambererekeye ndatora.”

Nyirahirwa Mariselina w’imyaka 74, ubwo yari amaze gutorera kuri GS Kagina.

Mu masaha agana aya saa yine n’igice nibwo umusaza Rwangoga Selesitini wo mu kagari ka Gihara ufite imyaka 74 yageze kuri site y’itora iheherereye kuri GS St Dominique i Gihara. Uyu musaza avuga ko akihagera yasanganiwe n’uwo ku muryango w’icyumba cy’itora agahita amwinjiza agatora ngo bikaba byamaze iminota mike cyane itagera no ku icumi ngo abe asoje gutora. Ibi bintu avuga ko byamutangaje kuko ngo yumvaga ari bumare nk’isaha imwe cyangwa ibiri akiri mu murongo. Rwangoga avuga ko ari ibyo gushima cyane kubateguye aya matora bagashyiramo guha agaciro abakuze, ibi ngo nta bundi yari yarigeze abibona.

Rwangoga yagize ati: ” yewe ibi bintu ni byiza cyane, abantu dukuze twahawe agaciro pe, mpageze mukanya bahita banyinjiza mu cyumba cy’itora. Numvaga ndibutore umurongo nk’isaha yose cyangwa amasaha abiri kuko naje ntinzemo gake. Ariko dore maze n’iminota utageze kuri makumyabiri ndatashye.

Rwangoga Selesitini, umusaza w’imyaka 74 amaze gutora kuri site ya GS St Dominique i Gihara

Mu masaha ashyira aya saa sita henshi muri aya masite yo mu karere ka Kamonyi, abaturage bari bamaze kugabanuka haza umwe umwe kuko abenshi batoye bazindutse.

Akarere ka Kamonyi kagizwe n’imirenge 12 ariyo Runda, Rugarika, Gacurabwenge, Kayenzi, Musambira, Rukoma, Nyarubaka, Kayenzi, Nyamiyaga, Mugina, Ngamba na Kayumbu. Aka karere kagizwe n’abaturage basaga ibihumbi 340, abari kuri lisiti y’itora bakaba bagea 291.190.

Umutoni Beatha

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 + 22 =