Sobanukirwa n’abemerewe gutora abadepite 30% b’abagore bahagarariye abandi mu nteko
Mu itegeko ngenga nimero 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, mu ngingo yaryo ya 2 mu bisobanuro by’amagambo, agaka kaho ka 12 aho basobanura itora ritaziguye ko ari uburyo bwo gutora, aho ufite uburenganzira bwo gutora wese yitorera ku giti cye, naho mu gaka ka 13 basobanura ko itora riziguye ari uburyo bwo gutora, aho abafite uburenganzira bwo gutora bahagararirwa na bamwe muri bo mu gikorwa cy’itora ( aha niho hatorwa 30% by’abagore bahagarariye abandi mu nteko, abafite ubumuga ndetse n’urubyiruko).
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda habe amatora ya perezida wa repubulika ndetse n’abadepite, abagore bari mu nzego zitora biteguye gutora abazabahagarira mu ntego bagize 30%. Bavuga ko inkoko ariyo ngoma kugirango bazajye kwitorera abahagarira. Ibi kandi ngo bibatera ishema kuko leta y’u Rwanda yahaye agaciro umugore ndetse bituma anagaragaza ko ashoboye nk’umugabo.
Mukeshimaba Martine wo kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, ari mu nteko izatora abagore bahagariye abandi mu nteko aribo 30% , kuko aba muri komite y’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akagari, avuga ko kuri ubu bishimira cyane intambwe umugore amaze kugeraho harimo no kwitinyuka, avuga ko agaciro umugore yahawe ari nako gatuma bamenya kwitorera ababahagarira kandi bafite akamaro.
Mukeshimana ati: ” ubu twarisobanukiwe, tuzi akamaro ko kwitorera abazaduhagararira, tuzi ko leta yacu yaduhaye agaciro kandi tugomba kukabyaza umusaruro. Ku wa 15 Nyakanga tuzajya gutora perezida wa repubulika n’abandi badepite ariko kandi ku 16 nanone twe turi mu nteko itora abagore 30% aribo 24 b’abagore mu bagize inteko, inkoko niyo ngoma tukitorera abatuvuganira mu ntego nk’abagore. ”
Nubwo bamwe bazi neza amakuru ajyanye n’amatora yaba aya perezida wa repubulika ndetse haba n’aya badepite yaba ari azakorwa tariki ya 15 ndetse n’azakorwa tariki ya 16 Nyankanga, hari na bamwe mu bagore batarasobanukirwa neza n’uwemerewe gutora abadepite b’abagore 24 bazahagarira mu ntego ari nabo bagize 30% mu nteko aho baziko kuba ari kuri lisiti y’itora bihagije, ntibazi umemerewe gutora mu matora aziguye nutemerewe.
Uwamahoro chantal afite imyaka 27 na Mukashema Lusiya bo mu murenge wa Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu, ubwo baganiraga na The Bridge Magazine ku biijyanye n’amatora bavuze ko biteguye kwitorera perezida wa repubulika ndetse n’abakandida b’abagore biyamamaje ku mwanya w’abadepite ngo bazabahagarire mu nteko. Ubwo babazwaga niba bari mu nteko itora abagore 30% by’abagore bahagarariye abandi mu nteko, bavuze ko baziko bafite uburenganzira bwo gutora bose kandi ko bazatora.
Uwamahoro yagize ati: ” njye ku wa 15 nzaba naraye noze, nzazinduka kuko nzajya gutora perezida nshaka, ndetse n’abadepite. Ndetse n’umunsi ukurikiraho nzajya gutora abagore kuko nziko mbyemerewe gutora, kandi nibonye kuri lisiti y’itora kuba hari abemerewe gutora ku wa 16 n’abatabyemerewe njye ntabyo nzi.”
Mukeshimana nawe yunzemo ati: ” oya yewe abagore baduhagarira tuzajya kubitorara kuko nanjye nziko nibonye ku ilisiti y’itora ndumva rero ntabujijwe gutora.
Abemerewe kuzatora mu matora aziguye ni bande?
Amatora aziguye azaba ku wa 16 Nyakanga hazatorwa abadepite abagore 24, aribo 30% baharariye abandi mu nteko, hatorwe abadepite 2 hagarariye urubyiruko ndetse hanatorwe umudepite 1 uhagaraiye abafite ubumuga.
Nkuko bitangazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) mu matangazo yayo inyuza ku rubuga rwayo, aho inyuzamo igasubiza ibibazo abaturage bakunze kwibaza ikanabitangira ibisubizo, itangaza ko inteko izatora aba bagore 24, aribo 30% by’abagize inteko y’abadepite , ari abagize komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore guhera ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’umudugudu, abagize iyi komite ku rwego rw’Umujyi wa Kigali hakiyongeraho n’abagize inama njyanama z’imirenge igize ifasi y’itora ndetse n’abagize inama njyanama z’uturere tugize intara aba bakaba basaga ibihumbi ijana na mirongo itatu (130.000).
Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, ku ilisiti ntakuka y’abazatora yashyize ahagaragara taliki ya 29 Kamena, imibare igaragaza ko abagore bazatora muri rusange bagera ku miliyoni 4.845.417 aribo 53% akaba ari nabo bafite umubare munini kuruta abagabo kuko bo ari 47% ndetse n’urubyiruko rwo rungana na 42%.