Amatora2024: Umutekano ntureba Leta gusa

Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abadepite hari bamwe mu baturage banenga bagenzi babo bumva ko umutekano ureba Leta gusa, bakiyibagiza ko nabo bagakwiye kuba ku isonga mu kuwicungira.

Habumugisha Jean Paul umuyobozi w’Ishyirahamwe ryigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda A.N.A.P.A.E.R avuga ko nk’uko nabo basanzwe bitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame hirya no hino mu gihugu babanza gusobanurira abanyamuryango ko aribo bambere bakwiye kubungabunga ubuzima bwabo.

Agira ati “Twebwe buri gihe mu bikorwa byo kwiyamamaza dukora akarasisi dufite n’imodoka nyinshi dukoresha mu kazi, ariko iyo turi muri iyi gahunda twitoramo abantu batuyobora tukicungira umutekano tutarinze kurushya Police. Mbese twabigize umuco kandi iyo hagize urenga ku mabwiriza twamuhaye ashaka guteza impanuka turamuhana bikomeye.”
Akomeza avuga ko abaturage bose bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza yaba abagenda n’amaguru cyangwa abafite imodoka bakwiye kujya bitonda bakareka kugendera mu kigare kuko iyo bigenze gutyo hari abashobora ku buriramo ubuzima kandi bagakwiye kwirinda ibyago bitaraba.


Kankwanzi Kerenie w,imyaka 47 akaba umubyeyi w’abana 4 utuye mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge we yemeza ko muri ibi bihe byo kwiyamamaza hari abaturage bagira uruhare mu kuba bagendera mu kavuyo ugasanga hari abahakomerekeye kandi bari bakwiye kwirinda aho kubiharira inzego z,umutekano.

Yagize ati” hari igihe usanga umu police arwana n’abantu abasubiza inyuma ku ngufu ukibaza niba umuntu akunda ubuzima bwe bikakuyobera.”

Akomeza avuga ko umutekano iyo urebye atari uwa Leta gusa ahubwo nabo nk’abaturage bagomba kuwicungira kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga cyane nko muri ibi bihe bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida baba bashyigikiye kuko haba hari abantu benshi cyane.”

Umuvugizi wa Police y’Igihugu , ACP Rutikanga Boniface asobanura ko Polisi y’u Rwanda ihabwa inshingano n’itegeko nshinga ryo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo mu bihe byose birimo n’amatora ndetse no kwiyamamaza biyabanziriza.

Yagize ati”Uruhare rwa Polisi ni ugufatanya na Komisiyo y’amatora n’amashyaka kugirango turebe gahunda zo kwiyamamaza, aho ibikorwa byo kwiyamamaza bizabera. Gushyiraho uburyo abantu binjira no gusohoka kuma site ndetse no gucunga umutekano wo mu muhanda cyane aho urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rwiyongereye bitewe n’ibikorwa byo kwiyamamaza. Ariko ntabwo Polisi yabigeraho abaturage batabigezemo uruhare. Abakora ibyaha baba mu baturage, akenshi baba bazi uruhare rwabo rwo gutanga amakuru no kugira inama abantu bitwara nabi birakenewe.”

Akomeza avuga ko buri muturage afite inshingano zo guhitamo gukora icyiza. Nubwo Polisi ihari hamwe n’izindi nzego ndetse zikora ubukanguramba kugirango abantu basobanukirwe ibyo bakwirinda nibyo basabwa ariko amahitamo yo kubikurikiza aturuka ku muntu cyangwa abantu ubwabo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC igaragaza ko muri rusange abanyarwanda bazatora bangana na miliyoni 2,055,930 harimo abagabo ibihumbi 928,649, abagore miliyoni 1,127,287 naho urubyiruko ruzatora akaba ari ibihumbi 876,987.

Hategekimana Innocent

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
39 ⁄ 13 =