27 % mu bantu 1700 bakozweho ubushakashatsi bafite ibibazo byo mu mutwe bikomoka ku bikomere bya jenoside

Abari bitabiriye kumva ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RBC ku burwayi bwo mu mutwe

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC Rwanda Biomedical Center ku bibazo byo mu mutwe,  mu baturage babajijwe basaga 19100, 3% bagaragaje ikibazo cy’ihungabana naho mu gice cy’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, 27% nibo bagaragaje ikibazo cy’ihungabana mu bantu 1700 babajijwe, umubare bagaragaza  ko uri hejuru cyane nyuma y’ imyaka 24. Abafite uburwayi bwo mu mutwe bukomoka ku biyobyabyenge  basanze ari 0,3%

Professeur Sezibera Vincent Umwalimu muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rirebana n’ubuzima bwo mu mutwe , nawe ari mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko  umuntu ufite indwara imwe yo mu twe hashamikiraho n’izindi.

Urugero nkiyo abanyarwanda bakunze kwita ibisazi (umuntu uvuga ibiterekeranye, urwana) usanga haniyongeraho n’iyindi ndwara yaba ihungabana, agahinda gakabije, kwiheba, gutakaza ikizere cy’ejo hazaza bikaba byanaviramo umuntu kwiyambura ubuzima (kwiyahura) cyangwa se akiyahuza ibiyobyabwenge.

Professeur Sezibera anavuga ko banabonye ko abanyarwanda bari hagati ya 50 % no hejuru bafite ubumenyi kubirebana n’ubuzima bwo mutwe  bazi naho bajya gushaka ubufasha ariko bake nibo bajya gushaka ubufasha . Ibi bikavuga ko abantu bafite uburwayi bwo mutwe nubwo baba bazi bazi ko bagomba kujya gushaka ubufasha batajyayo. Kuko hafi ibihumbi 20 byabajijwe, nibura 3%  nibo bagiye gushaka ubufasha ,hakaba hari abandi barembera mu ngo. Ibi bikagaragaza ko hakiri akato n’imyumvire aho umuntu atinya kujya kwivuza ngo abo mu muryango cyangwa abaturanyi batamuseka. Ndetse umuryango warwaje umuntu ukumva ko ari urukozasoni ntibamujyane kwamuganga bakamuhisha mu nzu.

Muri ubu bushakashatsi banarebye kuguhera ku myaka 14 kugeza ku myaka 65 bivuze harimo n’abana.

Ibitera abana bo munsi y’imyaka 18 ibibazo byo mu mutwe

Professeur Sezibera asobanura ko kimwe n’izindi ndwara zijyanye n’umubiri hari n’indwara zo mutwe umuntu avuka hari ibyabanjirije kuvuka bishobora kuzamuviramo uburwayi bwo mu mutwe  haba imiterere y’umubiri, imiterere y’umubyeyi, nuko umubyeyi yabayeho atwite.

Ibi byose hari ukuntu bituma umwana avuka muriwe afite ahantu yavunitse mu gihe nyina yarakimufite mu nda ataravuka. Haka hari n’ibindi umwana akomora ku babyeyi aribyo bita uruhererekane mu muryango. Gusa ngo uko umubiri w’umuntu ugenda wiyubaka  hari aho ushobora kwiyubaka ukikora nabi ukazaviramo umuntu ibibazo birebana n’ubuzima bwo mu mutwe. Nkuko ushobora kubona umwana ukivuka ukabona ntasa n’abandi ukabona afite umutwe munini cyangwa muto, amaso manini n’ibindi.

Professeur Sezibera akomeza asobanura ko hari n’ibindi bishobora guturuka kuri nyina igihe yagiye anywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga byarabaye akarande bishobora gutuma umwana uri mu nda yononekara yavuka akazagira ibibazo byo mu mutwe. Ariko ngo ikiba gishimishije mu miterere ya muntu nuko uko umubiri wiyubaka ushobora gutuma bimwe bijya ku murongo umuntu ntagire indwara zo mutwe.  Ndetse ngo uko umuntu akura umuryango, abaturanyi bamuhaye imbaraga nabyo bigatuma agenda yiyubaka ntibizamuviremo uburwayi bwo mu mutwe.

Ibishobora gutiza umurindi uburwayi bwo mu mutwe

Imiryango irimo amakimbirane, agahinda gakabije, Umwana ubarizwa mu muryango utarimo ababyeyi bombi bigatuma yiheba cyane bikamuviramo kuba yagaragaza indwara yo mu mutwe. Gusa ngo iyo abantu bibumbira mu matsina, ibimina, koperative n’indi miryango abantu bahuriramo bishobora gutuma umuntu ahavana imbaraga zimwubaka ntagira indwara zo mu mutwe n’agahinda gakabije.

Dr Yvonne  Kayiteshonga  ushinzwe ishami ry’ubuzima bwo mutwe muri RBC, avuga ko muri ubu bushakashatsi bakoze basanze abajya kwa muganga no mu bajyanama b’ubuzima ari abafite ibimenyetso bikurikira: amajwi abandi batumva, kubona ibyo abandi batabona, ubwoba bukabije, n’umuhangayiko ukabije .

Uretse abajya kwa muganga ngo hari n’abajya mu banyamadini n’amatorero no mu bavuzi bagihanga harimo n’abapfumu.

Dr Kayiteshonga asanga indwara zo mu mutwe zigomba guhabwa ingufu mu buvuzi nkuko n’izindi ndwara bimeze, kuko nazo zivurwa zigakira, ibi bikazagerwaho hashirwaho abakozi bahagije kandi babihugukiwemo, kwigisha abantu kwihutira kujya kwa muganga n’ubufatanye n’izindi nzego zose bireba.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 15 =