Urubanza rwa Munyemana: Twashimye ko twabonye ubutabera – IBUKA Tumba
Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Tumba, Uwamahoro Marie Claire, yashimye ubutabera abarokotse jenoside bo mu murenge wa Tumba, akarere ka Huye bahawe n’u Bufaransa bwaburanishije Dr Sosthene Munyemana mu bujurire rukamuhamya ibyaha bya jenoside n’igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yari yarahawe n’urugereko rw’iremezo rw’urukiko rwa Rubanda I Paris mu 2023.
Ibi Uwamahoro Marie Claire yabihamirije itsinda ry’abanyamakuru bakora ku butabera bakorana na Pax Press, kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2025 mu gikorwa cyo guha amakuru y’urubanza rwa Munyemana abo yakoreye ibyaha cyabereye mu murenge wa Tumba ahahoze segiteri yafungiranwagamo abatutsi mbere yo kujyanwa kwicwa mu gihe cya jenoside.
Bamaze guhabwa amakuru y’urubanza rwa Dr Sosthene Munyemana, Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Tumba, Uwamahoro Marie Claire yagize ati: “Icya mbere cyo twashimye ni uko twabonye ubutabera.”
Yongeyeho ko biyemeje gukomeza ubuvugizi ku ndishyi kugira ngo ubutabera bukomeze bugaragare.
Ati: “Twiyemeje gukomeza ubuvugizi no ku bw’indishyi twizeye ko ubutabera buzagaragara.”
Bamwe mu barokotse jenoside nabo bagize icyo bavuga bashimira inteko yamuburanishije.
Umubyeyi umwe yagize ati: “Jyewe rero nk’umuntu wahohotewe, ndashimira inteko yamuburanishije kubera ko yarebye ukuri. Imyaka 24 ku giti cyanjye ni iyo ngiyo. Ndashimira n’urukiko rwa hariya.”
Undi warokotse jenoside yakorewe abatutsi nawe yungamo ati: “ndashima ko bamuhamije nibura ko yakoze jenoside.”
Ku bijyanye n’indishyi, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bamenyeshejwe ko urubanza mbonezamubano rw’indishyi rwashyizwe taliki ya 8 Kamena 2026 akaba aribwo ruzaburanishwa.
Ibyaha Dr Sosthene Munyemana yahamijwe mu bujurire ni ibyaha bya jenoside yakoreye I Tumba mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi hagati ya Mata na Kamena 1994.
Mu byo yahamijwe, harimo n’ibyo yiyemereye we ubwe nk’urufunguzo rwa segiteri Tumba yahawe n’uwari konseye Francois Bwanakeye kuva taliki ya 23 Mata kugeza taliki 19 Gicurasi.
Mu gihe yakoraga ibi byaha yari umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya Butare, yanigishije mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
NYIRANGARUYE Clementine
