Siporo ihuza abagore ba Nyagatare mu kurwanya ihohotera no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore

Ikipe y'abagore y'akarere ka Nyagatare.

Ku mugoroba wo ku wa 6 Werurwe 2026, Stade y’Akarere ka Nyagatare yari yabukereye mu mucyo w’amatara ayimurikira nk’aho ari ku manywa. Ku kibuga gitunganyije neza ku buryo bugezweho, abakinnyi b’amakipe yombi bari babukereye, bambaye imyambaro ya siporo iboneye kandi biteguye kwigaragaza. Abari baje kwihera ijisho uwo mukino na bo wabonaga bawishimiye, bakurikirana buri gikorwa ku kibuga mu byishimo no mu mashyi menshi.

Muri uwo mwuka w’ishyaka n’ibyishimo ni ho habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abagore b’Akarere ka Nyagatare n’iy’umuryango Rwanda Women’s Network. Uyu mukino wari uteganyijwe mu rwego rwo kwifatanya n’abandi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe, unagamije gukangurira abaturage kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abana binyuze muri siporo.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi, ariko urangira ikipe ya Rwanda Women’s Network yegukanye intsinzi itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cy’ikipe y’Akarere ka Nyagatare. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Iragena Solange ku munota wa 20, mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Consolée ku munota wa 87.

Ikipe ya Rwanda Women’s Network.

Umukinnyi wa Nyagatare, Niyonambaje Sangwa Valery, ari na we wayitsindiye igitego rukumbi muri uyu mukino yavuze ko ibanga ryamufashije gutsinda igitego ari imikoranire myiza n’abandi bakinnyi no kwitangira ikipe.

Yagize ati“Natangiye gukina umupira muri 2019 niga segonderi numva ndawukunze cyane ariko sinagira amahirwe yo kubona aho nywukinira, none uyu munsi nongeye kugira amahirwe yo gusubira mu kibuga, ni ibyishimo kuri njye kuko ntaherukaga mu kibuga ariko nkaba natsinze igitego.”

Ku ruhande rw’ikipe ya Rwanda Women’s Network, umutoza Munyaneza Faustin yavuze ko bishimira intsinzi begukanye, anashimangira ko ibikorwa byabo bitagarukira muri siporo gusa ahubwo banashyira imbaraga mu guteza imbere umugore.

Ati“Uretse gukina umupira, dukora n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’umugore. Mu mibereho myiza mu rugo dutanga ibicanwa bigezweho bidahumanya ikirere kandi bikarondereza ibicanwa. No muri siporo dufite ikipe nziza.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Nyagatare, Mukundwa Emmanuel, yavuze ko uyu mukino wari umwe mu bikorwa byo gutegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ndetse no gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abana.

Yagaragaje ko ikipe ya Rwanda Women’s Network bakinaga na yo igizwe n’abakozi b’umushinga w’uwo muryango bakorera mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare. Yanavuze ko hari gahunda yo kuzategura undi mukino wo kwishyura, haba mu bagabo no mu bagore.

Mukundwa Emmanuel Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu karere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Juliet Murekatete, na we yitabiriye uwo mukino akinira ikipe y’Akarere ku mwanya wa nimero 9. Yavuze ko siporo ari uburyo bwiza bwo guhuza abantu no kubagezaho ubutumwa bw’ingenzi bugamije kubaka umuryango utekanye.

Yagize ati“Twateguranye siporo na Rwanda Women’s Network kugira ngo twifatanye n’abandi bagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Siporo idufasha no kuganira ku bibazo bibangamiye umuryango birimo ibiyobyabwenge, inda z’imburagihe ndetse n’ihohotera rikorerwa abana.”

Yakomeje asaba ababyeyi kongera kwita ku nshingano zo kurera abana babo neza, cyane cyane babaganiriza ku bibazo bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde ibishuko bishobora kubaganisha mu byaha n’ihohotera.

Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza,Murekatete Juliet yari umwe mu bagize ikipe y’abagore y’akarere ka Nyagatare.

Umutoza w’ikipe y’abagore y’Akarere ka Nyagatare, Turikumwe Emmanuel, yavuze ko nubwo batsinzwe, ikipe ye yagaragaje imbaraga n’ishyaka, nubwo abakinnyi benshi bafite imbogamizi zo kubona igihe gihagije cyo gukora imyitozo kubera akazi.
Yagize ati “Ikipe yacu si iy’umwuga, ariko twakinishije imbaraga. Ubutaha tuzagerageza kurushaho kandi twizeye ko tuzayitsinda.”

Bamwe mu bitabiriye uwo mukino bifuje ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza kugira ngo abaturage n’urubyiruko babone umwanya wo guhura, bungurane ibitekerezo kandi bakomeze kwimakaza umutekano n’imibereho myiza mu miryango.

Umwe muri bo witwa Kamana Yozefu yagize ati “ Uyu mukino wa gicuti wagaragaje ko siporo ishobora kuba igikoresho gikomeye mu guhuza abaturage, kubaganiriza ku bibazo byugarije umuryango no gushaka ibisubizo birimo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abana”.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 10 =