Rwamagana na Gasabo: Barasabwa kugarira inzoga zitujuje ubuziranenge na kanyanga ntibyinjire
Bamwe mu bitabiriye ubukangurambaga.
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge bwabereye mu murenge wa Fumbwe, a akarere ka Rwamagana, abitabiriye babwiwe ko bagomba kugarira inzoga zinkorano ntizibinjirire kuko zibangiriza ubuzima.
Ubukangurambaga bwabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru hagati y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari b’abagore bo mu karere ka Rwamagana na Gasabo. Muri ubu bukangurambaga hibanzwe k’uruhare rw’umugore mu gukumira ibiyobyabwenge no kubirwanya.

Musabyemariya Yvette wo mu Karere ka Gasabo wari witabiriye, avuga ko kera bakoraga inzoga zujuje ubuziranenge, ariko uko iminsi igenda ishira bagenda bashyiramo ibindi bintu byangiza ubuzima bw’abaturage.
Akomeza avuga ko bigira ingaruka mbi kubazinyweye ntibabashe kwita ku muryango, umusanzu we ukaba ari uwo gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakoresha inzoga z’inkorano.
Mudaheranwa Regis ni Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo, yavuze ko kurwanya inzoga zinkorano ari ikintu baha uburemere bukomeye. Ati “ twasanze inzoga arizo zituma abana bata ishuri, abatishyura mitueli, bikazana amakimbirane mu rugo n’ubukene”.
Yakomeje agira ati: “Dukemuye ubusinzi, ibibazo 92% byibyo dufite mu muryango nyarwanda byaba bikemutse”.

Hamisi Fideli atuye mu Kagari ka Nyakagunga, Umurenge wa Fumbwe, avuga ko aho batuye bahabona inzoga zinkorano ndetse polisi ijya iza kuzimena. Ndetse ngo abona ko zigira ingaruka kuwazinyweye harimo ubusinzi bukabije, bigasenya imiryango, umugabo cyangwa umugore wazinyweye ugasanga afite amakimbirane mu rugo, agasaba ko abanze kubireka babafunga.
Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko hari inzoga zinkorano na za kanyanga zimaze iminsi zibateza ibibazo na bamwe mu baturage bakahaburira ubuzima.
Ati, “ ni ukurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibyo rero twabihuriyeho n’akarere duturanye k’abavandimwe ka Gasabo, tukaba twifuje gutanga ubwo butumwa binyuze mu mikino. Icyo tubwira abaturage ni bugarire, inzoga z’inkorano na za kanyanga ntizibinjirire mu ngo, mu buzima, mu gifu, kuko zitera ubuhumyi, abenshi zikabatwara n’ubuzima ”.
Yakomeje agira ati “ni mwugarire kuko turugarijwe ari uzinywa n’uzicuruza muzireke , n’utazinywa akabona aho zengerwa abivuge kugirango dukumire icyaha kitaraba, inzoga zitaradutwara abantu, kuko twabonye aho zagiye zica abantu, n’abandi zibahindura impumyi”.

Ubu butumwa buri gutangwa mu gihe harimo kwitegurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore uzaba ku itariki ya 8 Werurwe 2026.
Nyirahabimana Joséphine
