Paris: Umutangabuhamya wasabwe n’abunganira Munyemana yateye urujijo abari mu rukiko

Ku munsi wa Gatatu w’urubanza rw’ubujurire rwa Dr Sosthene Munyemana urimo kujuririra igihano cyo gufungwa imyaka 24 yari yarakatiwe n’urukiko rwa Rubanda ruherereye I Paris mu Bufaransa mu 2023, umwe mu batangabuhamya yateye urujijo abari mu rukiko aho yivugiye ko atari amuzi haba mbere ya Jenoside no mu gihe cya jenoside.

Amakuru y’uru rubanza dukesha Me Gisagara uhagarariye abaregera indishyi avuga ko nyuma y’ikiruhuko cya saa sita cyo kuwa 18 Nzeri 2025, urukiko rwakomeje urubanza rwumva umutangabuhamya witwa Charles Karemano wasabwe n’abunganira Sosthene Munyemana. Ni umunyarwanda utuye mu Bubiligi akaba afite ubwenegihugu bw’ababiligi. Yanditse igitabo cyitwa “Au delà des barrières”.

Urukiko rwabajije Charles Karemano uko yabonye jenoside yakorewe abatutsi, mu buhamya bwe yagarutse ku byo azi byabaye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi asubiza bimugoye ko abahigwaga bari abatutsi ngo kuko kuri we, hari n’abahutu bishwe kubera kutumvikana n’ubutegetsi bwariho cyangwa bazira imitungo.

Abajijwe na Maître Tapi niba yemera ko jenosde yabaye ari iyakorewe abatutsi, arabyemera ariko ateruye cyane, asubiza ngo “Ntawahindura icyavuzwe n’imiryango mpuzamahanga.”

Ku bijyanye n’ibyaha biregwa Munyemana Sosthène bivugwa ko yakoze muri jenoside, Charles Karemano yavuze ko atigeze yumva izina rya Dr Sosthène Munyemana mu bicanyi bo muri Butare.

Ubu buhamya bwa Karemano Charles ku byo Munyemana Sosthène akurikiranweho bwateye urujijo abari mu rukiko kuko uyu Karemano avuga ko haba mbere haba no muri jenoside yakorewe abatutsi atari azi Dr Sosthène Munyemana avuga ko yamubonye bwa mbere imyaka myinshi nyuma ya jenoside kuko bahuriye mu Bubiligi mu bukwe bwo kwa Dismas Nsengiyaremye.

Nyuma y’ubu buhamya bwateye urujijo , Hakurikiyeho kureba filime mbarankuru yitwa “Rwanda vers l’apocalypse “ igaruka ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi, ubwicanyi ndengakamere bwayikorewemo ndetse n’uruhare rw’ibihugu by’amahanga nk’u Bufaransa.

Ibyaha Munyemana ajuririra ni ibyaha bya jenoside n’ ibyaha byibasiye inyokomuntu yari yarahamijwe n’urukiko rwa Rubanda kuwa 20 Ukuboza 2023.

Muri uru rubanza rw’ubujurire abatangabuhamya bariyongereye ukurikije abitabiriye mu gihe cyo kuburana mu rubanza rwa mbere aho kuri ubu abatangabuhamya ari 70 mu gihe bari 67 ubwo yaburanaga mu 2023.Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa taliki ya 16 Nzeri rukaba ruzarangira taliki 24 Ukwakira 2025.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 7 =